*Mu Rwanda habarurwa abarwayi ba Hepatite B na C 600 000, *Abaturage ngo ntibarasobanukirwa ubukana bw’izi ndwara ngo ntibihutira kuzikingiza. Musanze – Kuwa kabiri ikigo cy’Ubuzima (RBC) cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya indwara y’umwijima, abuntu basaga 2000 bakingiwe iyi ndwara ya Hepatite B mu karere ka Musanze, muri rusange ngo Abanyarwanda 600 000 barwaye Hepatite B […]Irambuye
Kubwimana Frank uzwi kwizina rya Murenzi akorera mbere y’inyubako ya UTC mu mujyi wa Kigali aba ahagaze hanze acuruza Me2U n’amakarita ya MTN, amaze imyaka 8 muri aka kazi kamuhiriye kuko ubu yishyurira murumuna we Kaminuza, yabashije kugura ikibaza ndetse akaba ateganya kujya kwiga umwuga w’ubukanishi. Byose abikesha aka kazi. Murenzi yavuye iwabo i Bucumbi […]Irambuye
Mu nama y’Abaministiri yateranye mu cyumweru gishize, kuwa 09 Ukuboza, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi abakobwa n’abagore 62 bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana avuga ko izi mbabazi zidasobanuye guha rugari abifuza gukuramo inda. Muri aba bantu 62 bahawe Imbabazi, harimo 25 […]Irambuye
*I Kigali, hagiye gutangira ‘Made in Rwanda Expo’ yitezweho ishusho y’ibikorerwa mu Rwanda, *Min Kanimba ati “ Ibikorerwa mu Rwanda biraciriritse ariko n’izibika zari amagi.” I Kigali kuri uyuwa Gatatu, Taliki ya 14 Ukuboza haratangira imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, ryiswe ‘Made In Rwanda Expo’. Minisitiri w’Ubucuruzi; Inganda n’ibikorwa bya EAC, Franocis Kanimba avuga ko gahunda […]Irambuye
Gabiro – Kuwa mbere ba Minisitiri Philbert Nsegimana, Julienne Uwacu na Francis Kaboneka bahaye ibiganiro byiganjemo ubuhamya itorero ry’urubyiruko 754 ririmo abiga n’abatuye mu mahanga. Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe nawe yahaye ikiganiro uru rubyiruko kiganje cyane ku buhamya bwe bugaruka ku mateka y’igihugu arusaba kutaba imfungwa z’amateka mabi rutagizemo uruhare. […]Irambuye
Umuhanda unyura ahitwa mu Giperefe mu mujyi wa Muhanga watangiye gushyirwamo kaburimbo igice cya mbere, NZABONIMPA Onesphore Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere avuga ko imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze kuri 75%. Uyu ni umwe mu mihanda Perezida Paul Kagame yasezeranyije abaturage ubwo yimamarizaga manda ya kabiri yo kuyobora iguhugu mu mwaka wa 2010, igihe […]Irambuye
Bacye bakoresha Internet nibo baba batabonye ifoto yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga y’Umupolisi usunika ku igare umuntu wamugaye amwambutsa umuhanda, byabereye ku matara yo kumuhanda aho bakunda kwita kuri ‘peyage’ mu mujyi wa Kigali. Abanyarwanda benshi yabakoze ku mitima, bashimye igikorwa cy’uyu mupolisi bakita ubumuntu n’ubunyamwuga, abandi bakita ubupfura n’indangagaciro z’umunyarwanda, abandi bavuga ko bikwiye […]Irambuye
Gabiro – Ubwo yaganirizaga urubyiruko 754 ruba mu Rwanda no mu mahanga ruri mu Itorero Urunana rw’Urungano, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yabasabye kwisuzuma bakareba nib anta deni bafitiye igihugu, hanyuma bagatangira gukora cyane kugira ngo batere imbere kandi banasigasira ibyagezweho. Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ngoyavutse Se umubyara ari Burugumesitiri kugera afite imyaka 18, mu 1992 ubwo […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku byemezo by’inama y’Abaminisitiri, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Vincent Munyeshyaka yagaragaje ibyerekeye ingengabihe y’amatora avuga ko taliki ya 16 Kanama 2017 hazatangazwa imyanzuro ya nyuma y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu azaba yabaye kuwa 04 Kanama 2017. Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Vincent Munyeshyaka avuga ko inama y’Abaminisitiri yemeje ko amatora y’umukuru […]Irambuye
Koperative ihinga ikwa yitwa Nyampinga igizwe n’abagore 117 n’abagabo batatu gusa, ikorera mu murenge wa Rusenge muri Nyaruguru, mu 2007 abayigize nibwo bishyize hamwe ngo barwanye ubukene bari bafite, batangira bizigamira igiceri cy’ijana buri cyumweru uko bahuye. Nyuma y’imyaka icyenda babigezeho, nta bukene bafite ahubwo bageze ku ruganda rwabo rwungutse muri uyu mwaka agera kuri […]Irambuye