Tariki 16/08/2017 tuzamenya uwatorewe kuyobora u Rwanda
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku byemezo by’inama y’Abaminisitiri, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Vincent Munyeshyaka yagaragaje ibyerekeye ingengabihe y’amatora avuga ko taliki ya 16 Kanama 2017 hazatangazwa imyanzuro ya nyuma y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu azaba yabaye kuwa 04 Kanama 2017.
Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Vincent Munyeshyaka avuga ko inama y’Abaminisitiri yemeje ko amatora y’umukuru w’igihugu azaba kuwa 04 Kanama 2017 imbere mu gihugu naho abazatorera hanze y’igihugu bakabikora ku italiki ya 03 Kanama.
Inama y’abaminisitiri yemeje ko kwakira candidature bizamara iminsi 10, kuva kuwa 05 Kamena kugera kuwa 14 Kamena 2017.
Iki gikorwa cyo gutanga kandidatire kizakurikirwa no gutangaza by’agateganyo kandidatire zemewe bizaba kuwa 22 Kamena 2017, nyuma y’iminsi itanu habeha gutangaza bwa nyuma abemerewe kuzahatana muri aya matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, bizaba kuwa 27 Kamena.
Yemeje kandi ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira taliki ya 14/07 bikarangira talikiyi ya 03/08 ibanziriza umunsi w’amatora naho hanze y’igihugu kwiyamamaza bikarangira taliki ya 02/08.
Amatora nyir’izina mu gihugu azaba taliki ya 04 Kanama, 2017. Itegeko ry’amatora rigena ko aya matora azatangira saa moya (07h00) z’igitondo rikarangira saa Icyenda (15h00).
Munyeshyaka avuga ko ku bazatorera hanze y’igihugu boshobora kurenzaho isaaha imwe kuko bo aba ari umunsi w’akazi mu gihe mu Rwanda aba ari umunsi w’ikiruhuko.
Ku byerekeye ibizava muri aya matora, Munyeshyaka avuga ko bitarenze ku italiki ya 09 Kanama hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora.
Kuwa 16 Kanama hagatangazwa imyanzuro ya burundu y’ibyavuye muri aya matora ya Perezida, ari na bwo Abanyarwanda bazamenya uwatorewe kubayobora mu myaka Irindwi.
Agahimbazamusyi k’abakorerabushake n’ibindi, bizatwra miliyaridi 1.9 Frw…
Munyeshyaka wanagarutse ku ngengo y’Imari y’aya matora. Yagize ati ” Ingengo y’imari irahari.” Avuga ko aya matora azatwara Miliyari 5 na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.
Avuga ko amafaranga azagenda mu bikorwa nyir’izina by’amatora ari miliyari 3.5 andi agakoreshwa mu bikorwa bitandukanye.
Ati ” Ikinyuranyo (cya miliyari 5.4 na miliyari 3.5) ni andi mafaranga cyane cyane arimo agahimbazamusyi k’abakorerabushake buriya ni umubare munini cyane ariko n’andi mafaranga ajyana n’ibindi bikorwa bya Komisiyo y’amatora.”
Igikorwa cy’amatora nk’iki giheruka mu mwaka wa 2010, yari yatwaye miliyari 7.3 Frw. Munyeshyaka avuga ko iri gabanuka rishingiye ku bintu bitatu birimo ibikoresho byagiye bizigamwa ku yandi matora amaze iminsi no kuba harishishijw ikoranabuhanga mu gukora liste y’itora.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
5 Comments
none se amatora atangazwa nyuma y’iminsi 12 abaye? ni akumiro!!!
yakwiye gutangazwa nyuma y’umunsi umwe
Uzatorwa se ntitumuzi!
Uzatorwa se ninde wundi ko uziyamamaza ari umwe ?ubwo amajwi azaboneka yose ko niyo ryaba rimwe ko ari irye!naragenze ndabona!
Hon Diane ko kuzamura ibiciro byo kwivuza ari ukubihuza n’agaciro k’ifaranga rya none nkuko wabivuze. Imishahara y’abaganga n’abarimu nabandi bahembwa serum muri rusange yo izahuzwa nako gaciro ryari? ikigaragara nuko buri mushahara havuyemo iyanyu nyakubahwa Minister yari ikwiye kongerwaho nayo 25/100 kugirango ijyane nako gaciro kifaranga. murakoze
ARIKOSE NIBA NARASOMYE NEZA IBYANDITSWE MWITEGEKO NSHINGA, NAGIRANGO IRIYA MANDA YIMYAKA IRINDWI NINZIBACYUHO NONESE NAYO ISABA AMATORA? MUNSOBANURIRE NARINZIK UBWO TWABISABYE BIKEMERWA KO MUZEHE AHABWA UMWANYA NTAMATORA YO GUHANGANA YAKABAYEHO AHUBWO YAZABABAHO NYUMA YINZIBA CYUHO KANDI NIBYO BITAGATWAYE AMAFRANGA MENSHI KUKO IBYO ABATURAGE BASABYE BYUBAHIRIJWE
Comments are closed.