*Leta yatanze amahirwe ku bana bose ngo bige, bakwiye kuyakoresha, *Ababyeyi bakwiye kuganira n’abana bakamenya ibyo bifuza…. Kuri uyu wa kane tariki 8 Ukuboza, mu Nteko Nshingamategeko haraberamo Inama Nkuru y’Abana ku nshuro ya 11, Perezida w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite, Hon Donatile Mukabalisa, yasabye abana kuzirikana inshingano bafite yo kwiga, asaba ababyeyi kubaganiriza. Bose hamwe […]Irambuye
Inzego zinyuranye zifite aho zihuriye no kurwanya Ruswa kuri uyu wa kane zahuriye ku kicaro cya Police ku Kakiru ziganira ku ngamba zo guca ruswa. Me Evode Uwizeyimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko avuga ko gukorera hamwe kw’inzego n’abaturage aribyo byatuma ruswa icika burundu. Iki kiganiro kigendanye n’icyumweru cyo kurwanya ruswa (03 […]Irambuye
*Senateri J. D. Ntawukuriryayo ngo ko n’ubundi ari inguzanyo bayongeje, *Min. Musafiri avuga ko 60% y’ababa bayasabye batayahabwa…Ngo ni ikibazo cy’amikoro. Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo kuri uyu wa kane yatanze ubuvugizi ku bibazo biri mu burezi bwo mu mashuri makuru na za kaminuza, yavuze ko inguzanyo y’ibihumbi 25 ahabwa abanyeshuri yo kubafasha mu mibereho ari […]Irambuye
Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burakorera mu nyubako nshya yatwaye akayabo ka Miliyoni 788 z’amafaranga y’u Rwanda. Ngo igiye gutuma barushaho kunoza Serivise batanga. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko iyi nyubako nshya igiye kubafasha kunoza Serivise batanga nk’Akarere. Ati “Ikintu izafasha cyane cyane ku bijyanye n’imitangire ya Serivise, […]Irambuye
Kabuga – Kuri uyu wa gatatu mu rukiko rw’ibanze rwa Rusororo haburanishijwe ikirego kiregwamo umusore w’imyaka 25 witwa KUBAHONIYESU ushinjwa gutera inda umwana agifite imyaka 12. Uyu mwana ubu wujuje imyaka 13 yari ari mu rukiko ahetse akana k’amezi abiri babyaranye. Kubahoniyesu ashinjwa gutera inda uyu mwana w’impfubyi (aba kwa nyirarume) wo mu baturanyi amufashe ku […]Irambuye
Itsinda ry’abaganga baturutse mu gihugu cy’Ububiligi ryo mu muryango (See and Smile) ryaje kubaga abaturage bareba imirari, Dr Karlien Vian Poucke uyoboye iri tsinda avuga ko kugorora amaso areba imirari ari ikibazo cyoroshye kuvurwa cyane cyane ku bana bato. Imirari (Strabisme) ikunze gufata indiba y’ijisho cyangwa imbonakure kuva umwana akivuka, iyo itinze kuvurwa usanga amaso […]Irambuye
Mugisha Samuel w’imyaka 18 na Areruya Joseph w’imyaka 20 basinye gukina mu ikipe ya Dimention Data for Qubeqa yo muri South Africa yitoreza mu Butaliyani. Ni nyuma y’uko aba basore bitwaye neza muri Tour du Rwanda, muri iyi kipe barabisikanamo na Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana bo batongerewe amasezerano muri iyi kipe. Kuri uyu wa […]Irambuye
Mu 2014 Umuseke wakoze inkuru igaragaza uburyo Kigali hirya muri za ‘quartiers’ hari ahakiri umwanda ukabije, imiturire y’akajagari gakabije…uwari ushinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali yavugaga ko hari ingamba zo kubikemura zishingiye cyane mu korohereza abaturage gutura bikozwe n’imishinga y’ubwubatsi kuri benshi n’uburyo bwo kuvugurura ku rwego rusange. Ikidashidikanywaho na benshi ariko ni isuku, ibikorwa […]Irambuye
Ku bufatanye bwa Komisiyo y’abana na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bari gutegura inama izahuriza hamwe abana bagatanga ibitekerezo byakubaka igihugu. Bamwe mu bana bavuga ko muri iki gihe ababyeyi babo bahugiye mu gushaka amafaranga ntibabone umwanya wo kwegera abana babo ngo babaganirize. Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango ivuga ko ibi bituma bamwe mu bana bakura badafite […]Irambuye
Mu minsi ishize humvikanye inkubiri yo kwegura kw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’utugari n’abandi bayobozi muri izi nzego z’Ibanze. Depite Rwasa Alfred Kayiranga uyobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye avuga ko kwegura ari ubutwari kuko umuntu aba yitandukanyije n’inshingano abona atazashobora akaziharira abazazishyira mu bikorwa. Mu kwezi kwa Ukwakira heguye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari babarirwa muri 40 […]Irambuye