Digiqole ad

Ipfunwe ryo kuba ntacyo nakoze muri Jenoside ntabwo ndarikira – Min. J.P. Nsengimana

 Ipfunwe ryo kuba ntacyo nakoze muri Jenoside ntabwo ndarikira – Min. J.P. Nsengimana

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana

Gabiro – Ubwo yaganirizaga urubyiruko 754 ruba mu Rwanda no mu mahanga ruri mu Itorero Urunana rw’Urungano, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yabasabye kwisuzuma bakareba nib anta deni bafitiye igihugu, hanyuma bagatangira gukora cyane kugira ngo batere imbere kandi banasigasira ibyagezweho.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana.
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ngoyavutse Se umubyara ari Burugumesitiri kugera afite imyaka 18, mu 1992 ubwo yavaga kuri uwo mwanya akajya gukomeza gukorera Leta muri Perefegitura (ya Kibuye).

We n’umubyeyi we ngo baje guhungira muri DR Congo, bagaruka mu Rwanda mu 1996. Bamaze kugaruka, ngo Se umubyara yarafashwe arafungwa ndetse aza kugwa muri Gereza ataraburanishwa.

Minisitiri Nsengimana avuga ko nta cyaha ashinja Se kuko nta macakubiri yigeze abigisha, ndetse nta n’uruhare yagize mu kubiba urwango, ndetse ngo ageze no muri Gereza ubutumwa yasigiye abana be ni ukutagira urwango. Gusa, ngo nubwo ataburanishijwe byari ngombwa ko akurikiranwa kuko yari mu buyobozi bwateguye kandi bugashyira mu bikorwa Jenoside. Minisitiri ngo urwo ruhare n’ubu arusabira imbabazi Abanyarwanda.

Ati “Mubeshyeye navuga ko hari ikintu kijyanye n’ingengabitekerezo cyangwa urwango, kwanga Abatutsi by’umwihariko yaba yaratubwiye, no mu buzima bwe (abakomoka mu Bisesero babimenya) ntiyigeze arangwa n’icyo kintu. Nibaza nti ese Jenoside iyo iza kuba akiri Burugumesitiri  yari kubyifatamo ate? Uko biri ntiyari kubura icyo akora.

Ntacyo uyu munsi nibuka yakoze kigaragaza ubutwari kuko iyo aza kugikora nanjye nari kugikora,…wenda hari icyo twari gukiza cyangwa kuramira, wenda natwe twari kubisigamo ubuzima bwacu tukaba tubarwa mu ntwari uyu munsi.”

Minisitiri Nsengimana yaganirije uru rubyiruko rurimo urugera kuri 68 rwavuye mu bihugu binyuranye birimo impunzi z’Abanyarwanda birimo ibyo muri Africa no ku yindi migabane ashingiye ku mateka ye.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yabwiye uru rubyiruko ko Itorero nk’iryo barimo ari amahirwe we atagize, kuko we yakuriye aho ababyeyi no ku ishuri bigisha urwango aho kwigisha indangagaciro z’ubutwari,ubupfura, ubumwe, ubunyangamugayo, gukunda igihugu n’ibindi.

Ati “Mu gihe njyewe nazamukaga nkura, sinigeze ngira amahirwe yo kwicara ngo nigishwe izo ndangagaciro. Ahubwo twakuze twigishwa ibinyuranye n’indangagaciro. Kucy’Ubutwari bujyana no kwitanga, kwitangira abandi, icyo rwose ntacyo twigeze twigishwa, ahubwo bajyaga bavuga ngo ‘Akana iwabo akandi iwabo’. Kwikunda kwikubira niyo yari indagagaciro icyo gihe.”

Uru rubyiruko rwitabiriye iri Torero rufite aho ruhuriye n'amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru rubyiruko rwitabiriye iri Torero rufite aho ruhuriye n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kutigishwa izo ndangagaciro ngo byatumye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo aho agarukiye mu Rwanda agahabwa amahirwe yo kwiga, amahirwe yo kwiteza imbere, nyuma akabona akazi keza ngo byatumye yiyumvamo ipfunwe.

Ati “Ikintu cya mbere cyatumye numva ntangiye kugira ipfunwe ni ineza nagirirwaga numva ntayikwiye. Tukiri muri Congo mu mashyamba tubana n’abahoze ari abasirikare, n’Interahamwe n’abasize bakoze Jenoside, ibiganiro byari ukuvuga ngo tuzataha kandi nidutaha abari mu Rwanda ni ukwica bahereye ku ruhande. Nta mugambi wo kuvuga ngo tuzica Abatutsi tureke Abahutu baravugaga ngo Abahutu bari mu Rwanda nibo babi.

Hanyuma ngeze mu Rwanda ngisohoka mu ishyamba, mbonye ineza nagiriwe, kuhagirwa, kugaburirwa, gucyurwa mu gihugu cyanjye, kunyuzwa mu itorero nk’iri ngahita ninjizwa muri Kaminuza, ‘Twarasengaga tukavuga ngo Nyagasani, Mana ishobora byose, Mwami w’ingabo, gupfa bwo tugomba gupfa byanze bikunze ariko byibuze tuzagwe mu Rwanda’, bucyeye ugeze mu Rwanda ukabona ubayeho, uteye intambwe ya mbere uteye iya kabiri.”

Impamvu ngo yumvaga ko agomba gupfa, yishyiraga mu mwanya w’umusore ukiri muto wari muri FPR-Inkotanyi amaze guhagarika Jenoside, afite imbunda, afite umujinya, afite agahinda, aragiye asanga iwabo bose barabamaze.

Ati “Muby’ukuri njyewe numvaga ari nkanjye bibayeho sinzi ko nashoboraga kubyihanganira, sinzi ko nashoboraga kudafata imbunda ngo nyizengurutse mu bantu bose mbonye wenda nanjye ninzenguruka bingereho, uwo niwo mutima wa kimuntu. Hari umutima urenze uwa muntu.”

Ipfunwe kandi ngo agira, ni uko akomoka ku mubyeyi wari umuyobozi, ngo yakabaye azira ibyo yakoze cyangwase Leta yakoranye nayo, ariko uyu munsi akaba ntawubimubaza ahubwo yarahaye amahirwe yo kwiteza imbere.

Ati “Shame (ipfunwe) igenda ihindura isura, n’uyu munsi ndagira ngo mbabwire ngo ntabwo ndayikira. Shame aho igera ikaba nziza cyangwa ikagira akamaro ni igihe iryo pfunwe ugize ikintu kizima cyubaka uribyajemo…ni rya pfunwe wumva utabana ngo uceceke wicarane naryo, ya neza wagiriwe wumva utakwicarana utayigiriye abandi.”

Mu bindi bituma Minisitiri Nsengimkana ngo agira ipfunwe, harimo no kuba Jenoside yarabaye ari mukuru kandi atarahigwaga ariko mu bitekerezo byaje mu mutwewe akaba nta gitekerezo yagize cyo kwitambika byibura ngo agaragaze ko adashyigikiye ibyakorwaga.

Ati “Wenda icyo navuga nabyo ntavuga ngo nabaye igitangaza ni uko urungano rwanjye hafi yabose bafashe impiri, bafata ibyuma,…baramanuka bajya mu Bisesero bajya kwica Abatutsi n’utishe agakomera cyangwase agatiza umurindi abicaga bakumva ko ibyo bakora bari mukuri,…Kuba ntarahagurutse ngo ngire ubutwari bwo kuvuga ngo ibi mukora sibyo,… ubugwari, iyo ‘sense’ yo kumva ko hari ikintu washoboraga gukora mu gihe cyawe wenda washaka ugasigamo ubuzima bwawe ariko nkaba ntaragize imbaraga ngo ngikore kandi iyo nza kubitinyuka wend anta n’icyo nari kuba, ibyo byiyongera kuri ya ‘sense of shame’.”

Minisitiri w'Urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana na Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne baganirije uru rubyiruko bashingiye ku mateka yabo.
Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne baganirije uru rubyiruko bashingiye ku mateka yabo.

Minisitiri yasabye uru rubyiruko 754 rwose rufite aho ruhuriye n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gufata ikaramu yandika amateka yabo bagatangira bakandika amateka y’igihugu bifuza muri ejo hazaza.

By’umwihari yasabye uru rubyiruko gutera intambwe bagatangira ngo gusigasira ibyagezweho, bagakoresha imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga muri rusange, bakiga, bakiteza imbere kandi bagahangana n’abashaka gusenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bifashishije imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga muri rusange.

Uru rubyiruko (rw'abari Abatutsi, Abahutu n'Abatwa) ngo mucyumweru kimwe rumaze mu itorero, rumaze gukira ibikomere rwasigiwe na Jenoside.
Uru rubyiruko (rw’abari Abatutsi, Abahutu n’Abatwa) ngo mucyumweru kimwe rumaze mu itorero, rumaze gukira ibikomere rwasigiwe na Jenoside.
Uru rubyiruko ngo rwiteguye kugenda rugahindura ababyeyi babo.
Uru rubyiruko ngo rwiteguye kugenda rugahindura ababyeyi babo.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

36 Comments

  • Aba bayobozi bahorana inkomanga ku mutima ko mbona ibyabo bitoroshye ra! Kuba muri Leta unayishinja ko yafunze so akagwa muri gereza nta cyaha afite ndumva harimo contradiction jyewe. Philbert ndabona yaratinze gukurikira inzira yo kwicuza yaciriwe na ba Honorable Bamporiki na Rucagu. Nta mbabazi yari yarasabye muri gahunda ya Ndumunyarwanda nk’uko abo mvuze na Ministri w’intebe babikoze?

  • kagirinkuru” burya se? ahaa!! Nzabambarirwa n’umwana wa Nyakazana.
    koko ubuyobozi burakurikirana, kuba So yarabaye Buru… nawe Ukaba Min..”congzz”
    ariko wibuke ko aho umuyaga werekeza ari naho umuhengeri uturuka. kwifurije umwaka mu nshya muhire uzawurye tuzakurye.

  • Muri make, so yafunzwe nta cyaha ashinjwa (kuba yarabaye umukozi wa leta ya mbere y’indege ubwabyo si icyaha), arangije agwa muri gereza ataburanye ?! None wemeye kuba minista, urakorera abakurenganyirije umubyeyi??… Cyakora muzi no kuyoboka. Nanjye nkwifurije umwaka mushya muhire uzawurye ntuzakurye.

    • Uracyari inyuma kn’imyaka 25. Kuzahinduka kwawe kuragoranye. None kugwa muri Gereza ni igitangaza? Uwo uvuga ko yamurenganyije ninde?

      • none ubwo urumva gufunga umuntu nta cyaha akarinda agwa muri gereza nta karangene karimo?
        ahubwo ndumva atarasobanukiwe ko aho kuzengurutsa imbunda abo basanze bose bahisemo kubanza kubumvishiriza mu munyururu.
        please museke mujye mureka ibitekerezo byabantu bihite, muzatubwire aba moderateur banyu nicyo bagenderaho banga ko ibitekerezo bimwe na bimwe bitambuka.

  • Umuhungu wa Bugingo Joseph ancien bourg wa Gisovu ise jye yangiriye neza rwose mu gihe kibyitso baje kumfata ambwira abapolisi uwo mwihorere nkira ntyo azagire umutima nkuwa se kereka niba Bugingo yarahindutse nyuma ubundi yari muzima Philbert muzi urumwana wiga primaire mu gisovu rwose.

    • Umuntu ashinja se ibintu n ubucamanza butigeze bubona uretse kumukeka!

  • hahha hahha sha muranyica kbs mwese muba muri maso tu ntawatubesya

  • Uwanditse story ashobora kuba hari ibyo atanditse neza , kuko icyumvikana mo hano ni uko burugumesitiri yafungiwe ubusa!

  • Ndumiwe koko! Uwapfuye yarihuse pe!

    Genda Sogokuru Rwamamara wari umugabo pe! Ibi byose biri kuba nta na kimwe utari waratubwiye. Iruhukire mu mahoro wa mugani wawe abagabo baheruka ku gihe cyawe.

  • @Albert t, Buru rero aba aravuze ati: ” Uyu mwihorere”? kandi koko barakwihorera? Urakoze cyane kuri aya makuru utanze. Mu by’ukuri utweretse uruhare rutaziguye rw’uwo mugabo mu gutegura no kuyobora ibikorwa bya Genocide. Mbese ni we waberekaga abafatwa n’abadafatwa? Warangiza ngo yari afite umutima mwiza? Kuko yagukijije gufungwa mu byitso? Abo atakijije ndetse yanatanze bo ubwo bamwite irihe zina?

    • Ndemeranya nawe Josette Umukundwa
      Ntangajwe n iyi nyandiko y uyu Albert ni agahomamunwa
      Uwo buru abaye umuntu mwiza kuko yakuretse wowe Albert T bivuze ko hari ibyo mwari muhuriye ho nabyo ubidusobanurire unatubwire icyo abandi baziraga ko wowe wari umwere da. Nta soni????

  • Haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa Hiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii Ahuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu imbavu ziranyishe

    • na njye ntyo

    • BBBB/ Kuki museka mubikomeye? Ibi avuga murabona bisekeje? Turasubira mu mateka yacu, ngo twubake ejo hazaza heza, mwebwe mwisekera sha?! Ejobundi muri congres ya RPF, Kagame ntabwo yabibukije uko abantu bamennye amaraso abandi bagashyira ubuzima bwabo mu kaga, kugira ngo igihugu kibohoke…none ntimuha agaciro ibyakozwe, murisekera gusaaaaaaaaaaaa……! EEEEEE/ Ibi Philbert avuga kandi akora, bifasha gukira ibikomere, bigasana imitima, ubumwe n’ubwiyunge bugashinga imizi. Muvane amiryo ahongaho rero, ntabwo u Rwanda ruzubakwa n’imiteto. Umuti usharira tugomba kuwunywa, tukabaho kandi tugatera imbere. NNNNNN/

      • Niyongera kugirana ikiganiro n’urubyiruko azarusangize ku mateka y’inzira y’umusaraba yanyuzemo kuva munkambi,ISHANJI,BUSURUNGI,MAREMBE,M– USENGE,ZONE WALIKARE KUGERA TINGITINGI NA GISANGANI aho hose yarahanyuze azatubwire uko byari bimeze.”bizarushaho kubohora imitima yabose”

        • Ushaka kumira ku ruhu nk’ikirondwe koko! Ubu se wibwira ko ingabo z’inkotanyi, iyo zibishaka zitari kwihorera, zigahiga abahutu nk’uko bahize abatutsi izuba riva?! Ntiriwe mvuga n’ibindi biiza biba mu buhungiro, n’iyo bamwe mu z’amarere hari abo bishe kubera gusanga imiryango yabo yarazimye; uzabitsimbararaho kugeza ryari? Bihindura abahutu abere se? Guma muri ibyo abandi bakora, nzaba ndeba. Hon Philbert arimo gukira ibikomere, arimo gukorera igihugu hashingiye ku bushobozi bwe, hapana ubwoko bwe, wowe ukiri muri ayo! Keretse niba nta kindi ushoboye

  • narabihaze njye

  • Philibert wivugira ko Jenoside yabaye afite imyaka 18 ndumva yari azi ubwenge ku buryo azi neza ibyo se yakoze muri jenoside. aravuga ko yicuza ko se yakoreye leta yateguye iknashyira mu bikorwa Jenoside ariko akongeraho ko atagize icyo akora ngo akize abo biganye bahigwaga we yidamarariye kwa Burugumesitiri. ikibabaje numvise nuko avuga ngo bamwe ntazi niba bakiriho cg barishwe. Biratangaje!!!mu bushobozi afite , niba ibyo avuga bivuye ku mutima no ku bwonko yaba koko atazi amakuru y’abo biganye bahigwaga muri jenoside? Ikindi ngo yumva yakagombye kuba azira ibyo se yakoze ngo ariko ntabwo ariko bimeze. ibyo se yakoze atavuga ni ibiki? nk’umuntu ujujutse kuki yumva yazira ibyo se yakoze kandi umuntu ari inzirakarengane ku giti cye? icyo nemeranya nawe nuko mu gihe se yakoraga ibyo Philibert yatsinze ( atavuze) ntiyigeze agaragaza ko yitandukanyije nawe. Ariko na none twibaze: Ku myaka 18 umwana ashobora kujya muruhame agatangaza ko yitandukanije n’ibikorwa runaka? Ba nyakubahwa bayobozi mujye mukaraga ururimi inshuro zirindwi mbere yo kuvuga ijambo rimwe mu butumwa mutanga.

    • Nkuko yibagiwe abanyeshuri biganaga bazize Genocide ninako atavuga abo barikumwe mu nzira banjye Gisangani bapfuye kdi bo arabazi neza.

  • Bikomeye ntitwasetse ibyo yavuze ahubwo wasomye comment neza kuko ibyo yavuze nibyo bishingirwaho kugirango twubake ibyasenyutse nukuri kandi kuraryana urabizi.

    • Ukuri kuryana ni ukwande? Ukwawe? Ukwanjye? Dukwiriye gutera intambwe sha! Igihugu cyubakiye ku rutare, hapana bimwe bya Kinani. Yarubakaga, ariko ashyira ku musenyi. Ubu Leta ntawe ishaka guheza hanze nk’uko byari bimeze. Ujya hanze agenda afite ibyangombwa, agiye guhaha, akagaruka yemye. Uwakoze ibyaha ni we ubiryozwa, yaba umuhutu yaba umututsi, ubu nta vangura!Ubu se iyo ubona Perezida wacu ahabwa kuvugurura Commission ya African Union, nyuma y’ibikombe byuzuye mu Rugwiro, ntacyo bibwira abantu bakiziritse ku mateka koko?! Aya majyambere n’umutekano abaturanyi n’ibindi bihugu bitari bike bidafite, nta somo bitanga?! Amahirwe ni uko twese ntawe uruta igihugu, mbese tuzagenda tukagisigira abana bacu, bazakurira mu mbuto y’urukundo, abajya impaka ku bya Tingitingi tutakiriho! Ni byo koko nta muntu uri hejuru y’igihugu cyangwa ishyaka, nk’uko HE paul wacu yabivuze ejobundi muri congres ya RPF. Uko kuri mafuti bamwe batsimbarayeho, bazapfana nako, igihugu kizima gisigare!

      • Icyo usaba uragihabwa! Uravuga uti ubu ntawe leta ishaka guheza hanze ariko uzabaze Ubu nibwo hariho impunzi nyinshi zitigeze zibaho kuri leta zose zabayeho.

  • Ntibizoroha

  • Ati “Shame (ipfunwe) igenda ihindura isura, n’uyu munsi ndagira ngo mbabwire ngo ntabwo ndayikira. mbega abayobozi dufite, bigaragara ko ikibazo cy’amoko kiri mu bayobozi cyane aba benda kuzicwa n’ipfunwe, rubanda rugufi turarushywa n’ubuzima butatworoheye muri iyi minsi! gusa ngize ikibazo” ese wagizwe minister kubera impuhwe bakugiriye cg ni ubushobozi bakubonyemo?” izi discours z’aba bagabo sinzi icyo zihatse!

  • AHA!!!! MINISTER MUZIMA??? HARYANGO ABABAZWA NUKO ATABAYE INTWARI NGO AKOME MUNKOKORA ABO KWA HABYARA!!! UBUTWARI BURAHARANIRWA KANDI BURAVUKANWA NTAGO BABUVUGA MUMAGAMBO MINISTER, IKINDI KANDI NTAGO WABA INTWALI KUKO NTANTWALI YASABA IMBABAZI ZIBYAHA ITAKOZE( ICYO NIKIMENYETSO KINTEGE NKEYA ZUBUTWARI) UBUTWARI NUKUGUMA KWIZIMA RYIBYO WEMERA NDETSE NIBYO WEMERAGA!!! GUSA NDABONA KWIFOTO UWACU JULIENNE UBURYO YAREBAGA PHILBERT ATANGA UBWO BUHAMYA AGARAGARA NKUFITE AGAHINDA KIBYO BARI KUVUGA!!! MUYIREBE NEZA!!
    ARIKO NANGE MBA MBONA MUBABAJE RWOSE HARIBYO MUVUGA UBONA ARI UKUBURA UKO MUGIRA ARIKO BITABARIMO MUANISHIMYE NGO HATO MUTABA NKA CYA KIYONI CYASAMYE UMUNOPFU WUMUTALI UGATAKARA NIYI MPAMVU MWEMERA MUKAVUGA IBYO MUTEMERA NAMWE

    ARIKO TUBA TUBABONA

  • ahaaa data komeza komeza nakubyiriki

  • Ibi byose bikorwa kugirango umuntu adatakaza imbehe cg kurengera amagara!

  • PLSE ADJUST YOUR INTERFACE

  • Muri aya magambo Minisitiri NSENGIMANA Philbert yabwiye uru rubyiruko ruri mu itorero i Gabiro, njye nayasomye ndayasesengura, hanyuma nza kumvamo ibintu bibiri bikurikira:

    1. Icya mbere numvisemo, ni uko Minisitiri NSENGIMANA Philbert afite “umutima umwe” ariko akagira “iminwa ibiri”.

    2. Icya kabiri numvisemo, ni uko Minisitiri NSENGIMANA Philbert ubwe nawe atiyizeye, ntabwo azi neza aho ahagaze. Kuba yaragiriwe icyizere cyo kugirwa Minisitiri muri Leta ya FPR kandi se umubyara yarakoranye n’ingoma ya HABYARIMANA Juvenal igihe kirekire kandi iyo ngoma akaba ariyo FPR yarwanyije kugeza iyihiritse, we ubwe asa n’ubyibazaho cyane akaba ashobora kuba adafite igisubizo cyabyo. Ibyo bishobora kumugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi, bitewe n’abamuhaye uwo mwanya, ariko kandi bishobora no guterwa ni uko we ubwe yitwara mu byo bamusaba byose.

    Reka noneho turebe mu magambo arambuye biriya bintu bibiri mvuze haruguru icyo bisobanuye.

    Ku kintu cya mbere navuze ko Minisitiri NSENGIMANA Philbert afite “umutima umwe” ariko akagira “iminwa ibiri”. Nibyo koko biragaragara ko Minisitiri afite umutima umwe , ariko atari umutima-nyama ahubwo ni umutima-muntu. Uwo mutima-muntu we usa n’umwereka ko utuje kandi udatuje mu by’ukuri. We ubwe nka Minisitiri kandi nk’umuntu, afite uko atekereza ku byabaye mu mateka ya hafi y’iki gihugu n’uruhare se umubyara yaba yarabigizemo. Aremeza ko se umubyara yari Burugumesitiri ku ngoma ya HABYARIMANA ariko ko yari afite umutima-muntu mwiza kandi ko nta vanguramoko yagiraga muri we, kandi koko nibyo abazi Bugingo Joseph ariwe se wa Minisitiri Philbert bavuga ko atijanditse mu byabaye muri 1994. Ariko nyamara Minisitiri aremeza ko se yafunzwe na Leta ya FPR imuziza ibya GENOCIDE yo muri 1994 kandi nyamara yari umwere.

    Minisitiri NSENGIMANA Philbert avuga ko nta cyaha ashinja Se umubyara, kuko nta macakubiri yigeze abigisha mu muryango avukamo ndetse ko nta n’uruhare yagize mu kubiba urwango, ndetse nanone ngo ageze no muri Gereza ubutumwa yasigiye abana be ni ukutagira urwango. Bivuze ko, kuri Minisitiri Philbert, Se umubyara ntiyakagombye kuba yarafunzwe kuko nta Genocide Yakoze kandi akaba nta n’uwo yashishikaje kuyikora. Ku rundi ruhande ariko, urabona ko Minisitiri ageraho agasa n’utinya kwerura ko se yarenganye, kuko azi neza ko abivuze, bishobora kumugiraho ingaruka. Nibwo ubona yigarura akavuga ngo ariko “Se umubyara yakoranye na Leta ya HABYARIMANA. Philbert akongera akavuga ati: “Ntacyo uyu munsi nibuka Data yakoze kigaragaza ubutwari kuko iyo aza kugikora nanjye nari kugikora,…wenda hari icyo twari gukiza cyangwa kuramira, wenda natwe twari kubisigamo ubuzima bwacu tukaba tubarwa mu ntwari uyu munsi”. Aya magambo ya Minisitiri NSENGIMANA Philbert niyo yererekana neza ko n’ubwo umutima-muntu we ari umwe, ariko we afite iminwa ibiri: umunwa umwe uvuga ko se yarenganye kuba yarafunzwe kandi nta kibi yakoze cyangwa yatekereje, n’undi munwa uvuga ko se atarenganye kuko yakoranye n’ingoma ya HABYARIMANA.

    Ariko se koko twibaze, kuba Se wa Minisitiri Philbert yarabaye umuyobozi ku ngoma ya HABYARIMANA,ariko akaba nta kibi we ubwe yakoze, ubwo icyo ubwacyo kigomba kuba icyaha??. Kuri Minisitiri Philbert umutima-muntu we afite (kandi utari ahagaragara) umubwira ko icyo ubwacyo atari icyaha, ariko kubera ko Ubutegetsi bwamuhaye umwanya wo kuba Minisitiri aribwo bwafunze Se kandi akaba adashobora kubuvuga nabi, niyo mpamvu yemera agakoresha umunwa we (uri ahagaragara), akemeza ko gishobora kuba icyaha.

    Ku kintu cya Kabiri navuze ko Minisitiri NSENGIMANA Philbert ubwe nawe atiyizeye, kandi ko atazi neza aho ahagaze. Ibi biragaragazwa n’imvugo ubwe yivugiye agira ati: “Ikintu cya mbere gituma numva mfite “ipfunwe” ni ineza nagiriwe n’Ubutegetsi buriho ubu numva ntayikwiye”. Ibi biragaragaza ko Minisitiri Philbert we ubwe atazi impamvu bamugize Minisitiri kandi avuka aho avuka. Abona ko kuba baramugize icyo ari icyo ari ineza bamugiriye, kandi koko bishobora kuba aribyo, ariko icyo atazi ni ukuntu iyo neza azayibitura. Azakora iki?? Azitwara ate?? Azabashimisha ate??? Ese umutima-muntu we ntabwo azawugambanira??? Ese kugira iminwa ibiri byagira icyo bimufashamo??? Ese azemera akore ibyo asabwa byose nubwo umutima-muntu we waba utabyemera????. Aha rero niho usanga abantu bariho ariko batariho, niho usanga umuntu ahagaze agenda, avuga, aganira, akina, aseka, anywa ka byeri ke cyangwa Fanta ye , ariko nyamara mu by’ukuri nta njyana y’umutima-muntu ifatika ihari, ugasanga iyo njyana isa niyabaye nk’igipampara.

    IGISUBIZO, ni ugusenga cyane ugasaba Imana ikagufasha muri byose, niba koko uyemera kandi uyiringira muri byose. Kuko wowe ubwawe ntacyo uba wishoboreye, kandi ntacyo wakwishoboza, kuko mwene muntu ni mwene muntu nyine.

    • @ Nzemera, vana amafilozofi atagira epfo na ruguru aho ngaho, Minister atanze ubuhamya bwe nawe uzatange ubwawe. Naho ayo masesengura yawe ntacyo atwunguye usibye kutwereka ko hari bamwe biyemeje gukomeza guheranwa n’amateka. Ibyo birabareba igikuru ni uko bitazabuza igihugu gukomeza gutera imbere. H.E ejo bundi mu nama ya bureau politike ya FPR yavuze ko nta munyarwanda ukibyuka azi ko arimo guhigwa na Leta imuziza icyo ari cyo cg ibyo yemera mbere yaho gato yigeze kugira ati “Rwanda has changed for good and forever”. Ngaho komeza usesengure nakubwira iki icyingenzi ni uko hari abanyarwanda biyemeje kurinda no gusigasira ibyagezweho kandi abo ni bo benshi cyane kurusha abakiri imbata z’amateka.

  • Yewe genda Rwanda waragowe kabisa natwe ngo dufite abayobozi da ni aho babuze.

  • Hhahahahahahahahahahah!!!!! Ndashinyanze kabisa

    • Ariko rero Minister umbabarire hari ibyo tutemeranya. Kereka iyo uba uvuga ko so yakoze jenocide wenda byakaguteye ipfunwe ariko icyaha ni gatozi nabwo ntiwamusabira imbabazi si wowe waba warabikoze. Naho niba ari ugukorera iyo Leta, njye simbibona nk’ikibazo. Ushobora gukora akazi kawe kandi neza uga serving abaturage b’igihugu cyawe icyakora Leta ukorera yazana ibyo kwica ugakuramo akawe karenge. None se ntibahari benshi ndetse n’abasirikare basanze ibyo barwanira nta shingiro bahise bigarukira? Njye mbona ibyo ari ibisanzwe abantu bakwiye no kubivaho ntawuhitamo aho avuka. Live your life , make your own decisions for the best of your country njye niko mbyumva. Ubu se ko bamwe bakora mu nzego za Leta ari aba advisors abandi ba mayors, byaba bivuze ngo Leta yacu igize ikibi ikora(God forbid) abayikozemo bose bagomba kubana n’ipfunweeee. Wapi kabisa siko mbyumva

      • Bwana Joshua, ibyo uvuze nibyo peee ijana ku ijana. Minister Philibert should feel free, he is not guilty of anything, niba hari nibyo Se umubyara yaba yarakoze bibi cyangwa hari abo yahemukiye, ntabwo ibyo byabazwa Minister Philbert. Niba Philbert yaragizwe Minister ni uko abamushyizeho babonaga hari icyo ashoboye kandi yabafasha mu kubaka uru Rwanda no kuruzamura mu iterambere.Ntabwo bmuhaye uwo mwanya kubera impuhwe bamugiriye cyangwa kumwitura ineza yaba yarabagiriye.

        Ntabwo Philbert yasaba imbabazi ku cyaha atakoze, keretse wenda uwagikoze amutumye ati genda wowe unsabire imbabazi kuko njye ikimwaro cyaranyishe nta butwari mfite bwo guhinguka imbere y’uwo nagikoreye. Ariko niyo byagenda bityo, icyo gihe Minister Philbert yajya imbere ya rubanda rwahemukiwe akavuga ati “Data yantumye ngo yarabahemukiye none ngo arabasaba imbabazi”. Full stop.

        Uretse ko wenda Se wa Philbert yitabye Imana akaba atagihari (Imana imwakire mu bayo) ariko yebaye yari agihari, ndibaza niba koko Philbert yakwemera akajya imbere ya rubanda akavuga ati ndasaba imbabazi mu cyimbo cya Data kubera ibibi yabakoreye.

        Nyamara mwa banyarwanda mwe amahano yabaye muri iki gihugu arakomeye kandi kugira ngo tuzayibagirwe bisaba ubutwari ku mpande zombi, ariko rwose ntihakagire uhorana ipfunwe z’icyaha atakoze, kandi ntihakagire ushaka gutuma umuntu utarakoze icyaha yumva ko yagikoze.

        Ariko kandi n’uwumva koko muri we ubwe yarakoze icyaha, nagire ubutwari abisabire imbabazi ku giti cye ntawe yihishe inyuma, kuko nabwo ni ubutwari.

  • Na Evode witaga abantu ngo ni AGATSIKO K AMABANDI araho aratimaje namwe nimwirire muceceke hababaje ibya rubanda rugufi.

Comments are closed.

en_USEnglish