Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame witegura kwiyamamariza manda ya gatatu y’imyaka irindwi hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yubakiye ku ntambwe yagezweho mu myaka yari ishize mu gushimangira impinduka […]Irambuye
Abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika bahuriye ku cyicaro cya Ambasade bafatanya kwibuka no gusingiza ubutwari bwaranze Abanyarwanda kuva u Rwanda rwaremwa. Ambasaderi w’u Rwanda muri America Prof. Mathilde Mukantabana yavuze ko uyu mwiherero wababera uburyo bwo kunoza imiyoborere ibaranga aho bari mu mahanga kandi bakazirikana ubutwari bw’abahanze u Rwanda. Amb Mukantabana yabwiye […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki 5 Mutarama 2017 Ikipe y’ikigo cy’amashuri makuru IPRC Kigali gitwaye igikombe cya mbere mu mateka yacyo. Ntiyahabwaga amahirwe ariko yasezereye ibigugu, ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’intwari itsinze Espoir BBC amanota 76-65. Imikino y’irushanwa ry’Intwari ryateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rufatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA. […]Irambuye
Mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba hari abaturage batajya bajya kwa muganga mu gihe barwaye kubera kutagira Ubwisungane mu Kwivuza, ahubwo bajya gusaba imiti mu baturanyi babo baba barayihawe no kwa muganga ariko ntibayinywe ngo bayimare. Aba baturage banyuranye bo mu Murenge wa Jarama twaganiriye bavuga ko batishyura Ubwisungane mu Kwivuza […]Irambuye
Muri Sitade nto ya Kigali i Remera, Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazajyanwa mu mwiherero bagatozwa umuco, indangagaciro na kirazira nyarwanda nyuma bakaza bahatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu mico, mu myifatire no mu bumenyi mu mwaka wa 2017 (Miss Rwanda 2017) kirangiye hamenyekanye abakobwa 15 bari bakenewe. Pamela Umutoni, Iradukunda Elsa, Umuhoza Simbi Fanique, Umutoniwase Belinda, Umutesi […]Irambuye
Umugabo witwa Ntamusangiro Emmanuel w’imyaka 35 wo mu murenge wa Gikundamvura amaze imyaka ine akoresha sonde kugira ngo yihagarike kuko yabuze ubushobozi bwo kwivuza, uwamukubise ishoka ngo yafunzwe umwaka umwe ararekurwa ariko ubuyobozi ntibumutegeka kuvuza uwo yahemukiye. Buri guhe ngo asaba ubuyobozi kumutabara akavurwa cyangwa bukamuvuza. Ntamusangiro avuga ko uwamukubise ishoka yamusanze mu kazi ke, […]Irambuye
*Iyi nama yemeje amateka Irya Perezida ryirukana ba Officiye muri Polisi 66, n’Irya Minisitiri ryirukana ba Sous-Offisiye 132. Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro kuri uyu wa gatanu yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye harimo MUKARULIZA Monique wayoboraga Umujyi wa Kigali wagizwe Ambassaderi w’u Rwanda muri Zambia. Iyi nama yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yagize […]Irambuye
Ku cyumweru, tariki tariki 29 Mutarama, Perezida Kagame yagejeje ku mwiherero w’Abayobozi bakuru b’ibihugu bya Africa Raporo yari amaze amezi hafi atandatu ategura nk’uko yari yabisabwe, ikubiyemo imyanzuro yagenderwaho havugururwa imikorere y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe. Inama y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe “African Union (AU)” yabereye i Kigali mu 2016, niyo yasabye Perezida Paul Kagame […]Irambuye
*Abaturage basabwe kudapfa gucumbikira buri wese… *CHUB bakiriye abantu 25 harimo barindwi batemwe bikabije Huye – Bamwe mu batewe n’abagizi ba nabi ubwo bariho basengera ku rusengero rwa ADEPR ruherereye mu kagari ka Ngoma, mu murenge wa Ngoma bavuga ko abagizi ba nabi baje ari benshi ariko ko batabashije kugira uwo bamenyamo. Police iratangaza ko […]Irambuye
Mu nama yabereye mu muhezo, igahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bya Africa, muri Ethiopia mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yashimiye ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Africa uburyo byitwaye mu gushakira umuti ikibazo cya Gambia, n’uburyo byahisemo guha agaciro abaturage bititaye ku muntu umwe. Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari byinshi Umuryango […]Irambuye