Harabura amasaha make ngo Rayon sports na APR FC zihatanire igikombe cy’Ubutwari. Amakipe yombi akomeje imyiteguro. Umuseke wasuye Rayon sports izakina idafite umukinnyi wayo wo hagati Kwizera Pierrot. Mugheni Fabrice utakoze imyitozo yasanze abandi mu mwiherero. Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwashyizehjo umukino uzahuza Rayon Sports FC na APR FC, bahatanira igikombe cy’Ubutwari, […]Irambuye
Hari amakuru avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize n’ubwizigame “Rwanda Social Security Board (RSSB)” yaba yaramaze kugura 51% by’imigabane ya Sonarwa iri mu bibazo by’ubukungu kugira ngo barebe uko bayizahura. Banki ya Kigali (BK) nayo iri kwinjira muri Serivise z’ubwishingizi nayo ngo yashakaga kugura 35% by’imigabane ya Sonarwa, byari kuyigira umunyamigabane mukuru ariko ntibyakunda itsindwa na […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize, urubyiruko rw’Akarere ka Gasabo rurenga igihumbi, rufatanije n’Itorero Inshongore z’Urukaka, rwakoze igitaramo cyo gushimira Intwari z’u Rwanda. Iki gitaramo cyabaye kuwa gatandatu tariki 28 Mutarama, hagati ya 18h00-22h00, kitabiriwe n’inzego z’urubyiruko kuva ku rwego rw’umudugu kugeza ku rwego rw’Akarere, n’abayobozi banyuranye b’Akarere ka Gasabo barimo umuyobozi w’inama njyanama Perezidante Dr. BAYISENGE […]Irambuye
Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tchad yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU), ahigitse Umunyakenyakazi bari bahanganye cyane Amina Mohamed. Abakurikiranye aya matora, batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko amatora yabaye mu byiciro bibiri, ikiciro cya mbere cyakuyemo abakandida batatu aribo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Botswana Mme Pelonomi Venson-Moitoi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga […]Irambuye
Karongi – Abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye mu 1996 bubakiwe inzu zo guturamo mu kagari ka Bisesero mu murenge wa Rwankuba ubu bamwe baracyazirimo ariko bigaragara ko zishaje cyane, abakizituyemo bafite impungenge ko zishobora kubagwaho. Uko bigaragara amabati n’inkuta byazo birashaje cyane, ubwiherero n’ibikoni byinshi byasenyutse mbere. Izi nzu zubatswe vuba vuba kandi binagendanye […]Irambuye
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston wakoreye umuganda mu Karere ka Gicumbi anareberera, yasabye Abanyagicumbi ko uyu mwaka wa 2017 warangira nta numwe ukibarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, kirimo abennye bikabije. Uyu muganda ku rwego rw’Akarere ka Gicumbi witabiriwe n’Abayobozi batandukanye, wabereye mu Murenge wa Giti, aho banatangije igikorwa cyo Kubaka Umudugudu […]Irambuye
Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, mu mu mudugudu wa Gakurazo, mu kagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana ahubatse ikigo cy’imari cya SACCO Ingenzi Byimana harasiwe umusore bikekwa ko yinjiyemo ashaka kwiba. Ngo yari afite umuhoro ndetse ashaka kurwanya inzego z’umutekano. Uyu musore winjiye muri iki kigo cy’imari biravugwa ko yazanye n’abandi batatu ahagana […]Irambuye
Nyamata-Abakinnyi bane bavuye muri APR FC bajya muri Bugesera batozwa na Mashami Vincent nawe wavuye muri APR FC batesheje amanota ikipe bahozemo, bituma Rayon sports isoza imikino ibanza ya shampiyona ari iya mbere. Kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Mutarama 2017 hakomeje umunsi wa 15 (umunsi wa nyuma) wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier […]Irambuye
Mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu mudugdu wa Gasovu, Akagali ka Nyarunyinya, mu murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa Gatandatu Minisiteri w’intebe, Anastase Murekezi yasabye Abanyarwanda ko kuhira imyaka no gufata amazi babigira umuco mu rwego rwo guhangana n’imihandagurikire y’ikirere. Nyuma yo kwifatanya n’abaturage muri iki gikorwa cy’umuganda cyabereye mu gishanga gihingwamo […]Irambuye
*Mu Rwanda hafunguwe ikigo kizafasha ibihugu bya Africa kugera ku ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) *Muri izi ntego harimo kurandura burundu ubukene n’inzara, imibereho myiza no kwegereza ibikorwa remezo abaturage,…zose hamwe ni 17. Mu nama yakurikiye ifungurwa ry’ikigo gishinzwe gufasha ibihugu bya Africa kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs), abayobozi banyuranye bagaragaje ko Afrika ikiri kure […]Irambuye