Digiqole ad

Ku bateguye Jenoside: Hon Mukabalisa ati “Biyitaga intiti ariko njye nabita injiji mbi”

 Ku bateguye Jenoside: Hon Mukabalisa ati “Biyitaga intiti ariko njye nabita injiji mbi”

Donatille Mukabalisa avuga ko abateguye Jenoside biyitaga abanyabwenge ariko ko ibyo bakoze ari ubujiji bubisi

*Dr Bizimana ngo abatagaragaza imibiri y’abazize Jenoside ni ingengabitekerezo ikibajengamo

Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatandatu Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa yanenze abateguye umugambi wa Jenoside kuko barimo abize ndetse bakiyita abahanga we akavuga ko nta bantu bajijutse bashobora gukora nk’ibyo bakoze ahubwo ko ari ubujiji bubisi.

Donatille Mukabalisa avuga ko abateguye Jenoside biyitaga abanyabwenge ariko ko ibyo bakoze ari ubujiji bubisi
Donatille Mukabalisa avuga ko abateguye Jenoside biyitaga abanyabwenge ariko ko ibyo bakoze ari ubujiji bubisi

Muri uyu muhango wabereye ku rwibutso ruri mu murenge wa Rusororo ahahoze ari ku rusengero rw’Abangirikani hashyinguwe inzirakarengane 36 549, uyu munsi hanashyinguwe indi mibiri 52 irimo 13 yabonetse muri uyu mwaka.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe igihe kirekire kandi bigakorwa n’abantu bari bafite ubumenyi bageze mu ishuri.

Yanenze bikomeye aba biyitaga ko bafite ubumenyi ariko  bakaburengaho bakabushora mu bikorwa byo kugambirira kurimbura ubwoko b’Abatutsi.

Ati ” Abo biyitaga intiti, ahubwo njye nabita injiji, injiji mbi. Nta muntu ufite ubwenge buzima wategura umugambi w’igihe kirekire, imyaka 35 yose, w’ubugome ndengakamere, akigisha ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu hose, agakora ubwicanyi mu bihe bitandukanye, abo nibo njye nakwita inyanga-Rwanda.”

Depite Mukabalisa yaboneyeho gusaba abantu bose baba bazi ahari imibiri idashyinguye mu cyubahiro kuyerekana kuko ari byo bizatuma abantu babana mu bumwe n’ubwiyunge burambye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo yigishijwe igihe kinini.

Avuga ko ibi byatumye abayigishijwe bacengerwa na yo bikaba bikomeje gutuma bumva ko badatewe ipfunwe n’ibyo bakoze

Ati «Barahahisha kuko bazi ko bitera agahinda abacitse ku icumu bakagira ngo bakomeze babasonge. »

Avuga ko uku kuyoboka inyigisho mbi byanabaviriyemo kutagira umutima wa kimuntu ngo bicungure bavuge aho imibiri yagiye ijugunywa. Ati « Abatagaragaza aho imibiri y’abazize jenoside iri ni ingengabitekerezo ikibajengamo. »

Dr Bimana yasabye abarokotse gukomeza guharanira kwiyubaka no kubaka igihugu cyababyaye kuko ari yo ntwaro yo kuburizamo imigambi y’abagikomeje kubatwa n’ingengebitekerezo ya Jenoside.

Ngaruye Innocent warokokeye ku rusengero rw’abangirikani yavuze ko abantu bari batuye muri segiteri ya Ruhanga bahoze bashyiraga hamwe ku buryo no mugihe cya jenoside bose bahungiye muri paruwasi ya Ruhanga bakagerageza kwirwanaho bikagera aho bitabaza abasirikare.

Bamwe mu batanze ubuhamywa bavuga ko batumva impamvu abagize uruhare mu bwicanyi bireze bakemera icyaha ariko bakaba batagaragaza imibiri y’abo bishe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Pasteur Rutabamba Emmanuel wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro yanenze aba bantu.

Ati « Abantu bahagaze muri Gacaca bakemera icyaha ndetse bakagisabira imbabazi abandi bakaba bari muri gereza nabo bakemera icyaha bagasaba imbabazi kandi bakemera uruhare bagize bica abantu kugeza na n’uba bakiri ku gasozi aho babajugunye, hakaba n’abandi batahigwaga bagihari ku buryo bigaragara ko byanze bikunze aho babajugunye bahazi.»

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga rwahoze ari Urusengero rw’Abangilikani, ruza kwicirwamo abantu basaga ibihumbi bisaga 25 000 ku itariki ya 15 Mata 1994.

Mu buhamya butangwa n’abaharokokeye bavuga ko Abanyaruhanga babanje kwirwanaho ndetse bagahangana n’Interahamwe zabateraga ziturutse mu duce tubakikije nka Rwamashyongoshyo, Muyumbu, Gikomero n’ahandi ariko bikananirana.

Bavuga ko Interahamwe zabonye binaniranye zitabaza Abasirikare, nibwo hoherejwe Abajepe baza mu modoka za ONATRACOM, babiraramo barabarasa, babatera grenades hanyuma babatwikisha essence muri urwo rusengero.

Kugeza ubu Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga rushyinguyemo abantu 36 549 barimo abasaga ibihumbi 25 baguye i Ruhanga naho abandi bavanywe mu mirenge ikikije Umurenge wa Rusororo.

Dr Bizimana wo muri CNLG avuga ko abagihisha aho imibiri iri bakijengwamo n'igengabitekerezo ya Jenoside
Dr Bizimana wo muri CNLG avuga ko abagihisha aho imibiri iri bakijengwamo n’igengabitekerezo ya Jenoside
Hashyimhuwe imibiri irimo iyabonetse muri uyu mwaka
Hashyimhuwe imibiri irimo iyabonetse muri uyu mwaka

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Uyu muriro muri guhembera mu nyabutatu nyarwanda…

  • Ese mwazaduhaye amazina yabateguye génocide tukabamenya?

  • Abantu bose basigaye bajya hariya bagataraka ngo ibiki n’ibiki.Abobantu kombona bose barengeje imyaka yokuba bari barimu myanya mbere ya 1994 bakoziki? Bavuziki?

  • Mukabalisa ibyo avugana umujinya n’agahinda birumvikana ubirebeye mu ndorerwamo ya jenoside yakorewe abatutsi. Ariko iyaba igipimo cyo kuba intiti cyari ukugira umutima w’urukundo no kurengera ubuzima, tuba dutuye isi itandukanye cyane n’iyo turimo uyu munsi. Ese buriya nka Einchstein wavumbuye ubumenyi bwabyaye bombe atomique, twamwita injiji? Abahanga bose bakora mu nganda zikora indege, amato n’ibifaru by’intambara, za missiles intercontinentaux, za armes chimiques et biologiques, bose tubashyire mu cyiciro cy’injiji? Ikibazo gikomeye, nuko isi ikunda ubuhanga bwayo kurusha uko ikunda ubuhanga bw’Imana.

    • No mubuzima busanzwe, uzasanga abantu b’injiji ari bo bazengereje abandi baturanye, bafite imanza zidashira ariko wajya kureba iterambere ryabo ugaheba. None Se niba utemera ibyo Nyakubahwa Donatille Avuga, wagaragaza ibyo izo ngirwa ntiti zagejeje ku Rwanda by’iterambere, bitandukanye no kwirwa mu matiku y’ivangura no gutegura jenocide?

      • Aliko narumiwe koko ,Donatila Mukabalisa ni umutegetsi turanamwubaha aliko se we ni intiti iruta izindi ? Mujya mumenya kugenekereza ibyo muvuga. Ni ukuvuga ngo Donatila avuze ntawavuguruza ibyo avuze ? Negatif njye nkubwiye ko ibyo yavuze nta shingiro bifite ararwana ku mwanya gusa nawe azi ko ibyo avuga ari ibinyoma nibihimbanongo yongere amarangamutima yabamwumva! Ese izo ntiti yabonye zica abantu yavuzemo imwe naho yayibonye ? Abatutsi barishwe rwose kandi JENOSIDE yabayeho ku buryo bugaragara, aliko tujye tubwira abana bacu amateka nyayo aho kubeshya ngo dushimwe cyangwa ngo duhabwe imyanya ikomeye mu butegetsi.

  • Abanyamakuru bacu, bakwiye kongera ubushishozi bwabo iyo bandika ku mibare y’abantu baguye mu nsengero n’izindi nyubako muri jenoside yakorewe abatutsi. Abarokokeye ahantu bavuze ko hiciwe ibihumbi n’ibihumbagiza, birukumvikana kuko icy’ingenzi ni ukumvikanisha akababaro kabo n’ubunyamaswa bakorewe. Ariko kuvuga ko urusengero nk’urwa Ruhanga rwiciwemo abantu 25,000, bangana n’abuzura Stade Amahoro, abanyarwanda barabyumva bakikiriza, ariko burya abazungu benshi bafite esprit cartesien. Ahita agereranya n’ibyo azi, yatangara akakwihorera, ariko agatangira no gushidikanya ku bindi umubwira. Nko mu isi yose, urusengero ruruta izindi rwa Kiliziya Gatolika ni Basilica ya Yamoussokro, ariko ijyamo abantu bicaye ibihumbi 7,000, n’abahagaze ahantu hanyuranye 11,000, bose hamwe bakaba 18,000. N’iyo wabacucika gute, nta bihumbi nka 50,000 byajyamo, no ku mabaraza uhabariyemo. Nyamara hari insengero muri iki gihugu tujya tubwirwa ko ziciwemo abantu 50,000. Inshuro ebyiri abuzura Stade Amahoro! MU RWANDA, NTA R– USENGERO NA RUMWE, RW’IDINIIRYO ARI RYO RYOSE, RWAKWINJIRAMO ABANTU BARENGA IBIHUMBI ICUMI NGO BAKWIRWEMO. Nta na rumwe. Abazize jenoside yakorewe abatutsi, ni benshi cyane, ku buryo tudakeneye kongera imibare yabo tugendeye ku marangamutima y’ubuhamya duhabwa. N’UMUNTU UMWE UZIZE AKAMAMA ku Mana dusenga ishyano riba ryaguye. Ikintu cyose cyatuma abo duha ubuhamya bwacu bashidikanya tujye tukirinda.

    • Sinemeranya nawe ugereranya abantu bicaye n, abantu barunzwe n, umwanzi agiye kubica abagerekaho abandi Azana abandi yica agereka ku bandi. Kugereranya ibyicaro birimo umwuka n’ubuzima n’imirambo ni ugushinyagura kurenze.

    • Njyewe narumiwe.Ngo umuntu umwe wenyine araregwa kwica abantu ibihumbi birenga 30 by’abatutsi.

    • Hahahahhahh kbs!

  • Yoo, biragaragara ko ibyo gutsemba abatutsi ntacyo ubyumvaho. Nibyo iyo umuntu atari ahari byamubera inshoberamahanga. None se wagizengo babaga bicaye nk’abaje mu birori. Mu kiliziya hararagamo abana rimwe na rimwe n’abagore, abandi(abagabo, abasore n’inkumi, abagore badafite abana bato..)babaga bari ku kibuga cy’imikino, abandi bari mu mashuri, ku mavuriro, ku biro bya komine. Kuba bari barundanye birumvikana kuko bari barundanyijwe ngo byorohereze abicanyi kandi ngo hatagira urokoka. Ahubwo n’imibare ivugwa ni mike kuko nk’abaguye mu rufunzo, muri Nyabarongo, abashizemo amaraso ku misozi, abo ntibabarwa. Murakoze.

  • @Mami, tujye twibanda ku gufata mu mugongo ababuze ababo batazize urw’ikirago cyangwa impanuka, ibindi abanyapolitiki bazana byo kutubwira ngo kubera ibyabaye 1+2=10, tubyihorere. Abapfuye ni abantu tuzi, bafite aho babarizwaga n’amazina, si imibare. Nk’uko bivugwa kenshi, n’iyo inzirakarengane imwe yishwe izira uko yavutse, igihugu kiba kigushije ishyano. Jye bihora binshobera iyo twinjiye mu cyumweru cy’icyunamo, tukarinda tukirangiza tuvuga ku mateka ya jenoside, twamagana abafite ingebitekerezo yayo, ariko ukabona mu mudugudu cyangwa mu kagari nta na rimwe tubwiwe iby’imibereho y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bahatuye, nta nkunga yo gufasha ababayeho ubuzima bubi dukusanyije, nta gusura abigunze bataza mu biganiro bakaguma mu ngo zabo. Jye mba numva bariya bagihagaze ari bo twashyiraho ingufu nyinshi ngo n’abagifite ibikomere bagire icyizere cyo kubaho.

Comments are closed.

en_USEnglish