Digiqole ad

Abouba Sibomana abona uruhare rw’imikino mu bikorwa byo kwibuka rudahagije

 Abouba Sibomana abona uruhare rw’imikino mu bikorwa byo kwibuka rudahagije

Sibomana abona abari mu mikino batitabira bihagije ibikorwa byo kwibuka

Myugariro w’ibumoso w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon sports Abouba Sibomana ababazwa n’ukuntu abona abari mu mikino batitabira bihagije ibikorwa byo kwibuka. Yagize inama agira abayobora imikino.

Sibomana abona abari mu mikino batitabira bihagije ibikorwa byo kwibuka
Sibomana abona abari mu mikino batitabira bihagije ibikorwa byo kwibuka

Kuri uyu wa kane tariki 13 Mata 2017 ni umunsi wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. Gusa ibikorwa byo kwibuka byo bizakomeza kuko bimara iminsi ijana, bizasozwa tariki 4 Nyakanga 2017.

Imikino yagize uruhare rukomeye mu kuunga abanyarwanda nyuma ya Jenoside ariko nyuma abayibamo baradohoka nkuko Umuseke wabitangarijwe na Abouba Sibomana ukina muri Rayon sports.

“Urebye abari mu mikino mbona batabijyamo cyane. Ubwitabire ntibuhagije. Nk’umupira w’amaguru ni umukino kunzwe na benshi mu Rwanda no ku isi hose. Mbona ibikorwa byo kwibuka bikwiye gukorwa mu mikino bidahagije.”

Uyu musore w’imyaka 27 yakomeje agira inama abayobozi b’imikino mu Rwanda y’icyo bakora ngo umubare w’abifatanya mu bikorwa byo kwibuka wiyongere, agira ati: “Igitekerezo cyanjye, mbona irushanwa ryo kwibuka rikwiye kongererwa imbaraga rikaba irushanwa rikomeye cyane. Ku ryitabirwa n’abafana benshi. Amafaranga yinjira ku bibuga byabereyeho imikino agahabwa imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside. Ntekereza ko hari icyo byahindura kandi cyiza.”

Irushanwa ry’umupira w’amaguru Sibomana asaba ko ryongererwa imbaraga ryabaye rimwe gusa mu myaka 23 ishize Jenoside ihagaritswe n’ingabo z’Inkotanyi.

Muri 2015 ryitabiriwe n’ibihugu bine; u Rwanda, Kenya, Tanzania na South Sudan. Ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje ko rigiye kuba ngarukamwaka ariko umwaka wakurikiyeho 2016 ntiryabaye kuko hakinwe umukino umwe w’u Rwanda na Maroc U20.

irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mupira w’amaguru uyu mwaka rizaba muri Kamena 2017 ariko n’ubwo habura igihe gito amakipe yatumiriwe kuryitabira ntabwo aramenyekana.

Abouba Sibomana akinira Rayon sports n'ikipe y'igihugu Amavubi
Abouba Sibomana akinira Rayon sports n’ikipe y’igihugu Amavubi

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • nice bro iki nigitekerezo kiza kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish