Nyabarongo yajugunywemo Abatutsi, ubu iraha abaturage amashanyarazi – Mureshyankwano
Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Marie Rose Mureshyankwano Guverineri w’intara y’Amajyepfo atangaza ko Ubutegetsi bubi bwifashishije Umugezi wa Nyabarongo burohamo Abatutsi, ariko ngo uyu munsi Nyabarongo irifashishwa mu guha Abaturage amashanyarazi.
Uyu muhango ku rwego rw’Akarere ka Muhanga wabereye mu Murenge wa Rugendabari ahari urwibutso ruriho amazina y’Abatutsi babashije kumenyekana baroshywe muri Nyabarongo.
Guverineri Mureshyankwano Marie Rose wari umushyitsi mukuru yagarutse ku butegetsi bubi Abanyarwanda bagize mu myaka ya mbere ya Jenoside bwaciyemo ibice abaturage bushingiye kubyo bitaga ubwoko igatoteza Abatutsi kugeza ubwo ibakoreye Jenoside.
Guverineri Mureshyankwano yavuze ko Abicanyi bajugunyaga Abatutsi muri Nyabarongo bahagaze ku kiraro nyamara ngo uyu munsi uyu mugezi uri kwifashishwa mu guha Abaturage amashanyarazi.
Mureshyankwano ati “Ndasaba ko twese twishyira mu mwanya w’Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo, maze mutekereze ibikorwa bya kinyamaswa ubwo bwicanyi bwakoranywe, ibi ntibizongere kubaho.»
Cyriaque Nzaramba umwe mu barokotse Jenoside avuga ko umugore we n’umwana ndetse n’abandi bantu benshi babaroshye muri Nyabarongo areba ariko ubu akaba abanye mu mahoro n’abamwiciye.
Nzaramba ati “Icyo nishimira cyane n’uko ubuyobozi dufite bubanisha neza Abanyarwanda.”
Ubu Abatutsi baroshywe muri Nyabarongo Akarere gafite ku rutonde ni abantu 86 gusa, haracyakorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane n’abandi baba barajugunywe muri uyu mugezi.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga