Digiqole ad

Copl. Commandant Karamaga wo muri Ex-FAR afite ibihamya ko Jenoside yateguwe

 Copl. Commandant Karamaga wo muri Ex-FAR afite ibihamya ko Jenoside yateguwe

Caporal Commandant Karamaga Thadee wahoze mu ngabo za Ex FAR akarokora Abatutsi bahigwaga ubu ni umurinzi w’igihango

Caporal Commandant Karamaga Thadee ubu ni umurinzi w’igihango, yakoze byinshi mu kurokora abari bamuhungiyeho haba mu 1993, no muri Mata 1994 yarokoye abana barenga 10 yari yasanze mu nkengero z’urugo rwa Perezida Juvenal Habyarimana i Kanombe, ababyeyi babo bamaze kwicwa.

Caporal Commandant Karamaga Thadee wahoze mu ngabo za Ex FAR akarokora Abatutsi bahigwaga ubu ni umurinzi w’igihango

Karamaga avuka mu ntara y’Amajyaruguru, mu cyahoze ari Ruhengeri, ubu ni mu karere ka Burera, yari Caporal – Commandant mu ngabo z’u Rwanda za kera (Ex-Far), yari ashinzwe gushyingura abasirikare bapfiriye ku rugamba mu gihugu hose, akaba yari akuriye atelier bois (ibarizo) rya gisirikare, ni we wakoraga amasanduku yo gushyinguramo abasirikare.

Kuri uyu wa kane, mu kwibuka abanyepoliti bishwe muri Jenoside bazizwa ibitekerezo byabo bashyinguye ku i Rebero muri Kigali, n’Abatutsi 12 000 bahashyinguye biciwe mu bice bya Nyamirambo, Biryogo, CHUK, n’ahandi, ubwo hasozwaga icyunamo nibwo Caporal Karamaga yatanze ubuhamya.

Agira ati “Nagira ngo mbasangize uburyo Jenoside yateguwe ubwo inyangabirama zirirwa zivuga ngo habaye impanuka y’indege ya Habyarimana, ntabwo ari byo, ngiye kubaha ibimenyetsi buri wese ajye amenya ko Jenoside yateguwe.”

Karamaga ubu ni umurinzi w’igihango, avuga ko mu 1993 muri Mutarama, igihe hari agahenge ko guhagarika intambara hagati y’ingabo za FAR na RPA, ngo Gen. Deogratias Nsabimana alias Kastal, yanyuze mu mitwe yose y’abasirikare ababwira ko igihe Inkotanyi zakongera gusohora isasu mu mbunda ngo ibyitso byose bizashira.

Ikimenyetso cya kabiri ngo Col Theoneste Bagosora mu 1993 amaze ibyumweru bibiri Arusha mu mishyikirano, akiyivamo ageze mu Rwanda, aho gutaha iwe yaruhukiye i Kanombe, abwira abasirikare 4000 bari bahari ngo “Inkotanyi zariye Karungu tugiye guhanagura abanzi baturimo.”

Icyo gihe bamwe mu Batutsi babaga hafi y’ikigo cya gisirikare i Kanombe barishwe nk’uko Karamaga abivuga, mu bishwe harimo Kabalisa, n’uwitwaga Munyakayanza wakoreraga abasirikare b’Ababiligi n’abandi ngo atibuka bishwe n’inkoni abandi bicwa n’amasasu bashyirwa mu byobo i Kanombe.

Ikimenyetso cya gatatu, Copl Karamaga ngo yagiye mu biro bya Maj. Ntiruhora wabahaga ibikoresho, ngo agwa ku ibaruwa “confidentielle” yarimo amabanga.

Ati “Iyo baruwa yari yanditse mu gifaranga, yavugaga iti ‘ba commandant b’ibigo bya gisirikare mu ngabo z’igihugu, ba commandant b’imitwe yo gukumira intambara ndabasaba ko dushimangira umutwe w’Interahamwe ugakomera kubera ko dufite amakuru ko FPR idahindukirana ubwo tugiye kuvanga ingabo.

Hari amakuru ko FPR izasiga imitwe ikomeye y’abasirikare hanze, mu gihe twebwe ingabo zacu zizaba zamaze kwivanga, iyo mitwe (ya FPR) igihe izaba ije gufata igihugu, izo Nterahamwe zizadufashe.”

Ikimenyetso cya kane ngo ni igitero cyagabwe ku rugo rwo kwa Kavaruganda aho abasirikare bari barukikije ibisasu ngo haze guturika ariko abaho bakabimenya bagahunga, icyo gihe bakarusimbuka. Muri icyo gihe kandi ngo hari umutwe w’abasirikare b’Aba Commandant bagiye gutera urugo rwa Minisitiri w’Intebe, Nsengiyaremye Dismas ariko nyuma na we aza kubimenya ahamagara Perezida Habyarimana ngo ni we wabamukijije.

Ikinyamakuru Kangura na cyo ngo ni ikindi kimenyetso cy’aho muri no 7 banditse ngo “Batutsi bwoko bw’Imana murareba ngo Kayibanda yarwanyije Inyenzi arazitsinda, niba mukomeje gushyigikira Inkotanyi imihoro izabaca amajosi.”

Si Kangura gusa, ngo hari ibindi binyamakuru nk’ikitwaga Interahamwe, le Tribunal du Peuple, Nyiramacibiri, Umusambi wa Semisambi n’ikitwaga Umurambi byose byashishikarizaga kwica Abatutsi.

Abasirikare bakuru mu ngabo za Ex-FAR ngo babwiye bagenzi babo ngo “Muzirinde gukora ku bagore b’abasirikare bo mu bwoko bw’Abatutsi, mutazateza amacakubiri mu ngabo.”

Umurambo wa Minisitiri w’Intebe Uwiringiyimana ni Karamaga wawukuye mu yindi

Copl Karamaga avuga ko nk’uko ari we wari ushinzwe ibyo gushyingura abasirikare, tariki ya 7 Mata 1994, yashyikirijwe imirambo irimo uwa Perezida Habyimana Juvenal wari warasiwe mu ndege n’abo bari kumwe, barimo Gen Nsabimana Deogratias, Col Sagatwa, Maj Bagaragaza, Dr Akingeneye na Amb Renzaho n’abandi abashyira mu buruhukiro bw’ibitaro bya gisirikare i Kanombe kuko ari we wari ubushinzwe.

Tariki ya 8 Mata 1994 nka saa tatu ngo yahamagawe n’intumwa ya Maj Ntiruhora, imusaba gushyingura umurambo wa Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agatha (yagizwe Intwari y’igihugu) bikagera saa muna z’amanywa yamaze gutanga amakuru.

Ati “Basabaga kumuhamba vuba kugira ngo basibanganye ibimenyetso.”

Icyo gihe ngo yafashe isanduku yarimo umurambo wa Agatha, ayishyiraho amazina ye n’uko ari Minisitiri w’Intebe kugira ngo igihe nikigera azahambwe mu cyubahiro.

Tariki ya 9 Mata 1994, mu nkengero y’urugo rwa Habyarimana ngo hari abantu benshi bishwe, Caporal Karamaga akusanya abana babo bari barokotse (avuga ko bari 19) abajyana mu kigo cya gisirikare, kugera ubwo yabahunganye muri Zaire (Congo Kinshasa).

Uyu mugabo byari bimugoye akajya abahahira, ariko nabwo ngo nyuma uwitwa Col Baransaritse yashatse kumutega agaco k’abantu ngo bamwicane n’abo bana, ariko umwe mu bari bumwice aramuburira barahunga.

Caporal Karamaga Thadee ngo ni we wavuze urutonde rw’abasirikare yibukaga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanatanze amakuru mu nkiko Gacaca avuga bamwe mu basirikare bagenzi be n’interahamwe zishe abantu barafungwa.

Yagize uruhare mu guhisha Abatutsi bahigagwaga muri Murambi, mu 1993, kandi ngo abo yakijije bariho. Yanze kujya mu bacengezi yasabwe guhabwa akazi ko gutoza abasirikare binjiraga mu gicengezi, ahitamo kujya ku ruhand erw’ingabo z’u Rwanda, ndetse ngo yivuganye umwe mu bacengezi bari babateye.

Uyu mugabo ngo hari ubwo ahamagarwa n’abamutera ubwoba bo mu Budage, muri Congo n’ahandi, ariko ngo ntabwoba bimuteye.

Ati “Nta we uzatura nk’ikirunga, dufite umugabo w’Intwari udasusumira mu rugamba rw’amasasu.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish