Gicumbi: Abayobozi b’Intara bafatanyije n’abaturage kurwanya NKONGWA
Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Mata, mu murenge wa Rwamiko habaye igikorwa cyo gutera imiti yica udusimba twitwa ‘NKONGWA’ idasanzwe, kuko twari twatangiye kwinjira mu mirima y’abaturage, izi nkongwa iyo zageze mu kigori zirya amababi zikayatobora hagakurikiraho kuma ntibizere.
Abaturage twaganirije babidutangarije ko muri uyu murenge wa Rwamiko babangamiwe cyane n’iyi nkongwa idasanzwe, kuko ngo nkongwa isanzwe yajyaga mu kigori ariko ntibikibuze gukura.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yazindutse kare yifatanya n’abaturage gutera umuti wica utu dusimba twa nkongwa.
Yari kumwe na bamwe mu bahagarariye ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), banabemereye ibikoresho byo gutera imiti (pompes) n’imiti bazifashisha muri iyi minsi bari gukumira iki cyorezo.
Musabyimana Jean Claude yasabye abaturage kumenya ko buri wese agomba kurwanya nkongwa nk’umugambi biyemeje ku buryo zigomba gucika ntizikwirakwire mu mirima.
Yagize ati “Ubushobozi buhari mubushyire hamwe, mwifatanye n’abayobozi b’utugari n’imidugudu, kandi nimugira ikibazo cy’umuti mwifashishe agronome w’umurenge. Iki ni igipimo cy’uburyo tubafasha, ariko namwe mugomba kubigira ibyanyu, ku buryo muhashya nkongwa idasanzwe yateye.”
Uhagarariye Ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu ntara y’Amajyarugu, Izamuhaye Jean Claude na we yatangaje ko iyi nkongwa idasanzwe, kandi ko bagomba kuyikumira itaragera mu mirenge baturanye.
Yashishikarije abaturage kujya batera umuti mu masaha ya nijoro, kuko nkongwa aribwo ibyuka ikazamuka igiye kurya imyaka ngo ni nabwo zikura.
Yabatangarije ko kugira ngo bakumire neza nkongwa bajya batera umuti kuva saa kumi za mu gitondo kugera saa tatu z’amanywa, bakongera gutera kuva saa kumi z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.
Ayo ngo ni amasaha meza yo kurwanya iyo nkongwa idasanzwe. RAB yabemereye ibikoresho bazifashisha n’imiti bazatera mu mirima yamaze gufatwa n’uburwayi.
Abaturage banasobanuriwe ko mu gihe umurima wabo wafashwe na nkongwa na bo bashobora kwigurira umuti dore ko agacupa ka ml 100 kagura 1 300 frw.
Ngo ntibyabuza umuturage kurengera ubutaka bwe, kuko ml 2 z’umuti zijya muri litiro y’amazi bikavura ibigori bitari bikeya, kandi bakamenya n’uburyo bwo gutera umuti bipfutse ku mazuru.
Kwipfuka ku mazuru ngo n’iyo bashyiraho agatambaro birahagije ariko ntibatere imiti batipfutse, kuko ngo bishobora kubatera izindi ndwara.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
7 Comments
ni aha ubuyobozi butandukanye ni ubutegetsi umuyobozi ajya imbere y’abo ayobora akabereka icyo gukora , turashima ubuyobozi bwiza dufite dufatanye iyi kabutindi ngo ni nkongwa itadusiga mu nzara , dushimira cyane cyane RDF
ni ibyagaciro kugira ubuyobozi buba hafi cyane y’abaturage ikibazo nkiki cyavuka hagahita hashakwa umuti wo kugikemura , iyo nkongwa tuyihashye rwose, dushimira cyane Ingabo zacu z’indashyikirwa zo zitabarana ingoga
ni byose iyi nkongwa ni ifatiranwe itarangiriza imyaka ngo iteze inzara, ariko turabyizeye aho RDF yageze byose biracyemuka , turayishimira cyane
nkunda cyane ubuyobozi bwiza abanyarwanda bihitiyemo ko bugobokana ingoga aho rukomeye , natwe reka dufatanye nabwo iyi nkongwa rwose ntigire aho Imenera dore ko ari nambi cyane itavaho idusiga mu nzara,
RDF ndayikunda cyane pe, nta kibazo abanyarwanda dushobora kugira tuyifite , iyi nkongwa nayo ubu akayo kashobotse nta minsi imara itarimbutse ni imizi yayyo yose kuburyo ntaho ikigori cy’umunyarwanda kizongera guhirira nayo, RDF guma kwisonga rwose , waduhaye amahoro, umutekano nonese ni imibereho yacu ukomeje kuyitaho uko bikwiye kandi natwe uko tubyifuza , uri uwo gushimwa iteka, erega ntiwagira umugaba w’ikirenga nak HE president Paul Kagame ngo hagire icyo ukora nabi ntibibaho
nuko nuko ntore zacu
Mukomere rwose murisanngano ryabanyarwanda.akokantu .nkongwa nubundi yicwa numuti naho kuyikuramo ntamuti ninkokwica inda mumusatsi amagi yazo avanwamo nokuwogosha.
Comments are closed.