*U Rwanda na Ethiopia basinye amasezerano 11 mu nzego zitandukanye *Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam yavuze ko hari byinshi bazigira ku Rwanda *Perezida Kagame we yavuze ko guhanahana ubumenyi ari ngombwa ku iterambere rya Africa Kuri uyu wa gatanu, muri gahunda y’uruzinduko rw’iminsi itatu Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn arimo mu Rwanda, ibihugu byombi […]Irambuye
Umuyobozi mushya w’Inama Nkuru y’Uburezi (HEC), Dr Muvunyi Emmanuel yavuze ko icyo ashyize imbere ari ukugenzura ireme ritangwa muri Kaminuza n’Amashuri Makuru, by’umwihariko gukurikirana amashuri makuru ashingwa, uko agenda akura n’ireme ry’uburezi hakagenzurwa ko bijyana. Umuhango wo guhererekanya ububasha wabaye mu gitondo kuri uyu wa gatanu kuri Minisiteri y’Uburezi, aho Dr Sebasaza Mugisha Innocent wayoboraga […]Irambuye
Gutabarana no gufashanya mu kaga ni kimwe mu biri mu muco w’abanyarwanda bikaba n’ubumuntu abantu muri rusange bagira. Urugo rwa Ferdinand Mukurira na Kayitesi rwatewe n’abagizi ba nabi tariki 04 Mata 2017 batema inka bari bafite biyiviramo gupfa. Abantu baramutabaye bamushumbusha inka enye zirimo imwe ubu ihaka. Abakekwaho kwica inka ye batatu ubu bari mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, abakozi b’ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) n’abanyeshuri baryo biga mu ishami ryo mu Karere ka Nyanza biganjemo abanyamahanga, basuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kwirebera amateka nyakuri ya Jenoside kugira ngo nibasubira iwabo bazabashe kuyirwanya. Aimable Havugiyaremye, umuyobozi w’iyi Kaminuza yavuze ko bahisemo […]Irambuye
*Dr MUNYAKAZI ukewaho ibyaha bya Jenoside yavuze ko atazagaruka kuburana inzitizi agaragaza zigihari *Ubushinjacyaha bwasomye ubuhamya bw’inyandiko ku byo aregwa *Urukiko rukuru rwanze kwakira ubujurire bwe kubera ko butakurikije amategeko Kuri uyu wa 27 Mata, urubanza ruregwamo Dr MUNYAKAZI Léopold ubu rugeze mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakomeye, gusa uregwa yongera kuvuga ko gukomeza kuburana […]Irambuye
Mu gihe habura amezi atatu gusa ngo Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora bihitiremo Perezida bashaka ko azabayobora mu myaka irindwi y’inzibacyuho iri imbere, ndetse n’igihe cyo kwiyamamaza kizayabanziriza, Théodore Mutabazi umuyobozi mukuru w’sihami rishinzwe amashyaka n’imitwe ya Politike mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ngo asanga Abanyarwanda bakuze muri Politike ku buryo bazahitamo neza ufite icyo […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye, muri ibi bice nubwo Jenoside yahageze itinze ngo yahageranye imbaraga kuko mu rwibutso ruri hano hashyinguye imibiri y’abagera ku bihumbi 45. Brigadier General Emmanuel Ruvusha yabwiye ijambo ry’ihumure abarokotse ba hano ati “nimukomere kandi mwiyubake.” […]Irambuye
Mu gutangiza icyumweru cy’Abajyanama ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko abaturage n’abayobozi bagomba gufatanya kubaka igihugu no kugera ku iterambere. Asubiza umuturage wavuze ko yangiwe kubaka, Kaboneka yavuze ko hari ubwo bikorwa ku bwo gutegera ejo hazaza, kuko ‘U Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame atari urw’akajagari’. Ni mu kagari ka […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere ubuyobozi bwa Bralirwa bwakoze ikiganiro n’abanyamakuru busobanura impamvu inyungu y’uru ruganda yamanutseho 80.3% mu mwaka wa 2016, ugereranyije n’inyungu bari bagize mu 2015, ndetse binatuma abashoye muri uru ruganda binyuze mu isoko ry’imari n’imigabane bazabona inyungu ntoya cyane ugereranyije n’iyo bahawe mu 2015. Muri rusange mu mwaka wa 2016, Bralirwa yinjije […]Irambuye
Imyaka 23 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye hari imibiri y’abishwe itarashyingurwa mu cyubahiro bakwiye kuko abazi aho iri bataratanga amakuru, mu muhango wo kwibuka abishwe bo mu bice by’umurenge wa Karama bashyinguye imibiri igera kuri 25 iherutse kuboneka mu musarani, bagaye abantu ngo bagihinga babona imibiri y’abishwe bakarenzaho bagakomeza bagahinga. Uyu muhinsi hibukwaga abantu bo mu […]Irambuye