Digiqole ad

U Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame ntabwo ari urw’akajagari – Kaboneka

 U Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame ntabwo ari urw’akajagari – Kaboneka

Mu gutangiza icyumweru cy’Abajyanama ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko abaturage n’abayobozi bagomba gufatanya kubaka igihugu no kugera ku iterambere. Asubiza umuturage wavuze ko yangiwe kubaka, Kaboneka yavuze ko hari ubwo bikorwa ku bwo gutegera ejo hazaza, kuko ‘U Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame atari urw’akajagari’.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka aganira n’abaturage

Ni mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, niho Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Visi Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ba Mayor uwa Kicukiro, Gasabo n’abandi bayobozi n’Abajyanama mu Mujyi wa Kigali bari bateraniye.

Abaturage basobanuriwe ko Abagize Njyanama bagomba kubabera ikiraro kibahuza na Nyobozi, bagafatanya mu gutegura no kwesa imihigo.

Kuri iki kibazo bamwe mu baturage bagaragaje ko hakiri ibibazo mu myanzuro ibafatirwa, nubwo hari abemeza ko Abajyanama babafasha.

Uwimana Syprien wo mu kagari ka Kagasa, agira ati “Abajyanama imirimo twabatoreye rwose barayubahiriza, ibikorwa byiza bakabitugezaho, ibyo twabatumye bakajyenda bakatuvuganira byaba bitaragerwaho bakongera kugaruka tukababaza tuti ‘ibyo twabatumye bigeze he?’, bati ‘twarabivuze ariko turabitegereje’.”

Uyu muturage avuga ko uruhare rw’umuturage rukwiye kuba kutiganda. Umuhigo ngo yabashije kugeraho ni uko yitangira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ndetse akaba ashishikariza n’abandi kuyitanga.

Abandi baturage bagaragaje ibibazo ariko, berekanye ko mu murenge wa Gahanga harimo ikibazo cy’umutekano muke, aho umwe yagaragaje ko yanizwe avuye ku kazi agatabaza akabura umutabara kandi ngo byabaye saa tatu n’igice z’ijoro amasaha yita ko hari hakiri kare.

Undi witwa Nsanzabera ubona ko nta ruhare abaturage bagira mu kwesa imihigo, yagize ati “Abaturage iyo tubona imashini ziza guca ibibanza mu masambu yacu batatubwiye, usanga abaturage batabyiyumvamo.”

Uku abibona binasa n’iby’undi muturage wavuze ko yavuye mu Gisirikare akagura ikibanza muri Gahanga, akangirwa kucyubaka kandi abandi baturanye bubaka, ubu ngo akaba abayeho nka ‘mayibobo’ ntacyo yakoresha icyo kibanza.

Ati “Tubona ari ibintu bazana bakadutura hejuru ngo ni mukore ibi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yasabye abayobozi ba Kicukiro by’umwihariko kumanuka bakajya gukemura ibibazo byagaragajwe, ariko anasaba uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru no gukemura ibibazo bafite.

Ati “Mureke dufatanye twiyubakire igihugu cyacu, twicungire umutekano, utwo dutotsi twari dutangiye kuzamo bashikuza amasakoshi, baniga abantu …ntabwo ari mu Rwanda bashobora kuba, bigomba guhagarara ariko twese tubigizemo uruhare.”

Arongera ati “Ntabwo ibisubizo byo gukemura ibibazo biri muri Gahanga bizava mu ijuru, ntabwo bizaturuka i Burayi, nta bwo muzajya mu nsengero ngo mubwiyirize, muraremo, mumare icyumweru, mumare ukwezi, muvuge ngo bizakemuka, n’Imana ifasha ugize ate? [umuturage ‘uwifashije’], mureke dufatanye, twubake Gahanga yacu, twubake Kicukiro, twubake Umujyi, twubake Igihugu cyacu.”

Asubiza umuturage wangiwe kubaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko hari ubwo ubuyobozi bubuza umuntu kubaka hagamijwe kwanga akajagari no gutegera akazaza ejo.

Ati “…Turategera akazaza ejo, ndagira ngo mubyumve mubyubahe mweye kumva ko harimo ikibazo. Urubaka akazu k’akajagari aha n’undi agakubite ahangaha, aha hose usange habaye akajagari. U Rwand aturimo uyu munsi ntabwo ari u Rwanda rw’akajagari, ni u Rwanda rufite icyerekezo, u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame, Perezida wa Repubulika ntabwo ari urw’akajagari ni u Rwanda arufite icyerekezo, rufitiye Abanyarwanda akamaro n’abanyamahanga.”

Gahanga yatangirijwemo icyumweru cy’Abajyanama nk’umwe mu mirenge y’icyaro igize akarere ka Kicukiro, ariko utera imbere mu kuhashyira ibikorwa remezo, haba ikibuga cy’umupira w’amaguru (Stade Olympique) kizubakwa n’aho inama yabereye, ikibuga cya criket cyatangiye kubakwa n’ibindi bikorwa remezo biri ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Bamwe mu baturage babajije ibibazo birimo urugomo, kuba batishoboye n’akarengane
Yabwiye Umuseke ko akimara kunigwa n’abantu atashye nijoro byatumye areka akazi yakoraga
Bamwe mu bagize Njyanama mu nzego zitandukanye z’Akarere ka Kicukiro bari baje muri iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’Abajyanama mu mujyi wa Kigali
Abaturage ba Gahanga bari benshi muri iyi nama

Amafaoto @HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • nakarere nakamwe katarimo akajagari 2 tw’ikanombe nawe ubwe arahazi yarahageze yitwara nabi

  • NIBYO KUMWAMAMAZA NO GUTANGIRA KAMPANYE, KDI TURAMWERA TUZANAMUTORA. ARIKO MUHEMBE ABAKOZI BATARI GUHEMBWA MUREKE NO GUPYETA IMISHAHARA OYE NGO MURAKURAHO IMISANZU YA FPR IZAJYANA MU MATORA, RWOSE AMAATORA TUYAKORA KU BUNTU KDI TUZATORA NEZA MUREKE KWICISHA ABANTU INZARA, UR NIMIBOROGO, ABARIMU NIMIBOROGO, ABAKOZI MUZIBANZE NIMIBOROGO,… UBU IBYO NIBIKI KOKO ABARI GUTOBERA UMUSAZA NABAHEHE KDI BARI GUSAHURIRA MUBIFU BYABO KWELI

  • U Rwanda rw’akajagari ni urwayoborwaga na nde ngo tujye turushaho gutandukanya ibibi n’ibyiza tubizi neza?

  • buzinganjwiri U RWANDA RWA KAJAGARI UTI RWAYOBORWAGA NANDE?NA HABYARIMANA N ABAMBARI BE.

    • Wibeshyera Habyalimana !

    • Muri 1962 u Rwanda rubona ubwigenge, igihugu cyse cyari cyubatsemo amazu y’ibyatsi, umunsi mukuru w’ubwigenge wakorewe muri sheeting n’ibisharagati hariya kuri plateau…Data yageze ambwira ko umwami muri 19850’s umwami Rudahigwa arimo atambagira u Rwanda (ngo rwe) bwamwiriyeho n’uko akaza kurara kwa Sogokuru, kuko ariho hari inzu y’umucanga n’amategura gusa muri sous-chefferie yose, abari mu rugo bose barimutse bajya kurara mu baturanyi, bagaruka ku munsi ukrikiyeho…muri 1994 (nyuma y’imyaka 32 gusa) igihugu cyari gifite capital, amazu y’ubutegetsi, imihanda, amashanyarazi, abaturage benshi batuye mu nzu z’amabati…None uti akajagari ni ako kwa Habyarimana ! Sinari nshyigikiye politike ye (ndetse naranayirwanyije) ariko uriya mugabo wimubeshyera yari umukozi, jya ububwira abana bato, twe tuzi ukuri tureke.

      • Muteteli Uri igicucu !!! Ubuse iterambere ririho rishyirwaho nande ? Téléphone yitwaga bagore beza, yakuwe ku isoko nande muri uru Rwanda ????

  • Ko mbona ubutaka bw’u Rwanda mugiye kubwuzuza amazu kandi ari butoya, ubwo se rwose tuzahinga hehe?? Nitudahinga se tuzarya iki??? None se nibigera aho u Rwanda ruhaha ibiryo mu mahanga, abaturage barwo bazabigura iki nta bushobozi bafite?? Reba rwose hariya i Gahanga hari amasambu meza kandi ahingwa akera abaturage bakabona ibibatunga nta nkomyi, none hagiye kwubakwa amazu n’ibibuga, bimure abaturage batagira ahandi bajya, usange birateza igihugu ingorane kubera ko abaturage bari batuye aho ngaho bimuwe nta handi bashobora kubona ubutaka, bityo imibereho yabo igahinduka ikibazo kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.

    Oya rwose, aho bigeze Leta y’u Rwanda yari ikwiye kureba kure, igahagurukira byimazeyo iki kibazo ikagisuzuma mu mizi, hanyuma igashyiraho Politiki ihamye y’Imicungire y’Ubutaka ku buryo ubutaka bwose batabukwizaho amazu. Ntabwo abantu bakwiye kwigabiza uko biboneye ubutaka bwose buhingwa ngo babwubakemo amazu, bakibagirwa ko ayo mazu ataribwa.

    Dore nk’ubu imbago z’umujyi wa Kigali barazaguye, bazigize ngali/ndende umujyi uragenda ufata n’ubutaka bwo mu giturage bwari hagenewe ubuhinzi none abaturage bamwe babuze aho bahinga kandi bari batunzwe n’ubuhinzi. Abakire basigaye bashukisha abaturage udufaranga babagurira amasambu yabo bakabimura ngo aho batuye ni mu mujyi abahaguze bakahubaka amazu, nyamara utwo dufaranga ntacyo tumarira abo baturage kuko badashobora kubona ahandi bagura ubutaka mu gihugu ngo bakore umwuga w’ubuhinzi wari usanzwe ubatunze.

    Rwose birakwiye ko, bibaye ngombwa imbago z’imijyi yo mu Rwanda bazisubiramo bakazigira ntoya, ubutaka bwubakwamwo umujyi bukaba butoya, bakareka ubutaka buhingwa bugakorwaho ibikorwa by’ubuhinzi ntihubakwe amazu. Mu mijyi Leta yari ikwiye gufata ingamba zo kubaka amazu ajya mu kirere/amazu agerekeranye mu rwego rwo kurondereza ubutaka, bityo byatuma ubuso bwubakwaho butaba bugari cyane ariko amazu ahubatse akaba menshi kubera ko bubaka bajya mu kirere.

    Ikindi kandi, abantu bakwiye kumva ko buri muntu wese utuye mu mujyi atari ngombwa ko yiyubakira inzu ye bwite yo kubamo mu mujyi. Muri iki gihe usanga umuntu wese utuye mu mujyi ahafite akazi, cyane cyane hano i Kigali arimo arwana no gushakisha ngo inguzanyo yo kwiyubakira inzu ye yo kubamo mu mujyi ngo ibyo gukodesha ntabishaka. Ubwo se buri muntu wese yubatse inzu murabona ubwo butaka bwavahe hano mu mujyi??? Leta cyangwa Abashoramari bakomeye nibafate gahunda yo kubaka amazu maremare bashyiremo za “appartements” hanyuma abakozi bacirirtse bajye bazikodesha, bishobotse bashyireho “système” ya “vente-location” ku buryo ubishatse yajya yishyura buhoro buhoro amafaranga runaka kugeza ubwo iyo “appartement” azayegukana ikaba umutungo we.

    Birababaza nk’iyo ugeze mu Ruhengeri hariya mu Kinigi, ugasanga ubutaka bwaho bwiza kandi bwera cyane, abakire bamaze kubumara babwukamo amazu none ahantu ho guhinga hakaba hamaze gukeendeera. Ndetse ni kimwe mu ngaruka dusigaye tubona ry’ibura ry’ibirayi. Nibyo rwose, uretse ko bitavugwa ku mugaragaro, ariko kimwe mu ngaruka z’ibura ry’igihingwa cy’ibirayi hano mu Rwanda none igiciro kikaba cyarazamutse ku isoko, biterwa n’uko amwe mu masambu abaturage bahingagamo ibirayi hariya mu Kinigi ubu yaguzwe n’abakire bakiyubakiramo amazu, none ubuso buhingwaho ibirayi bukaba bwaragabanutse ku buryo bugaragara.

    • ni iterambere!

    • Akajagari kari ubu.aho aho guhinga hashize bahubaka amazu.aho umukozi wa leta adashobora kubona icumbi .aho abashomeri ari iryaguye

Comments are closed.

en_USEnglish