Digiqole ad

Hari byinshi Ethiopia izigira ku Rwanda mu buhinzi, imiturire,…- PM Hailemariam

 Hari byinshi Ethiopia izigira ku Rwanda mu buhinzi, imiturire,…- PM Hailemariam

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam mu kiganiro n’abanyamakuru.

*U Rwanda na Ethiopia basinye amasezerano 11 mu nzego zitandukanye
*Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam yavuze ko hari byinshi bazigira ku Rwanda
*Perezida Kagame we yavuze ko guhanahana ubumenyi ari ngombwa ku iterambere rya Africa

Kuri uyu wa gatanu, muri gahunda y’uruzinduko rw’iminsi itatu Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn arimo mu Rwanda, ibihugu byombi byasinye amazerano 11 mu butabera, itumanaho, ubukerarugendo n’ibindi.

Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta y'u Rwanda Busingye Johnston asinya amasezerano y'ubufatanye mu butabera hagati y'ibihugu byombi.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda Busingye Johnston asinya amasezerano y’ubufatanye mu butabera hagati y’ibihugu byombi.

Amaserano yasinye arimo ayajyanye n’ubutabera mu guhererekanya imfungwa, imikoranire y’inzego zishinzwe imfungwa n’abagororwa, n’ubufatanye mu mategeko; Harimo kandi amasezerano y’ubufatanye mu itumanaho, ikoranabuhanga, n’itangazamakuru, urubyiruko na Siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi, umuco, mu guteza imbere uburinganire bw’ibitsina byombi, guteza imbere abagore n’abana, no gucunga neza amazi.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse kubyo impande zombi zishobora gufatanya, mu rugamba rw’iterambere ibihugu byombi birimo.

Abayobozi bombi muri iki kiganiro n'abanyamakuru.
Abayobozi bombi muri iki kiganiro n’abanyamakuru.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam yavuze ko nubwo ibihugu bisanzwe bikorana neza kandi Ethiopia isanzwe hari byinshi yigira ku Rwanda, ngo kuri iyi nshuro yanyuzwe cyane n’uburyo u Rwanda rucunga ubutaka nyuma yo gusura amaterase.

Ati “Hari byinshi byo kwigira ku Rwanda, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bwihuta muri Africa, ni umusaruro wa Politiki na gahunda Leta yagiye ishyiraho, icyangombwa ni ukwigira kubyo u Rwanda rwakoze kugira ngo rubigereho.”

Ngo yanashimye gahunda zo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda, ndetse anizeza ko nagera muri Ethiopia azahita yohereza itsinda ry’inzobere rize kureba ishoramari u Rwanda rwashoye mu guteza imbere ubuhinzi nabo barebe niba babitangira.

Ati “Mu masomo, hari nka gahunda zo guteza imbere icyaro, n’izo guteza imbere ubuhinzi ziri kuba mu Rwanda kandi ziri gutanga umusaruro ushimishije. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bituwe cyane, ariko rwabashije kugaburira abaturage barwo n’ubutaka buto buhingwa rufite, kubera gahunda zo kongera umusaruro, ikoranabuhanga mu buhinzi na gahunda nziza mu buhinzi, iri ni isomo ryiza twakwiga.”

Yavuze ko batagiye guterura byose ngo bajyane iwabo kuko ibihugu byombi bitandukanye, ariko ngo harimo nk’ibyiza yabonye mu buhinzi bw’u Rwanda, nka gahunda zo gutunganya ubutaka, gufata no gutunganya amazi, n’ibindi.

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Hailemariam mu kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam mu kiganiro n’abanyamakuru.

Minisitiri w’intebe Hailemariam kandi ngo yananyuzwe na gahunda z’iterambere ry’icyaro, no kunoza imyubakire mu mijyi no mu byaro muri gahunda y’imidugudu, ku buryo bashobora kwigira ku Rwanda uburyo banoza gahunda nabo batangiye ijya kumera nk’imidugudu.

U Rwanda kandi nk’igihugu cya kabiri muri Africa mu koroshya imikorere y’ubushabitsi (doing business) ngo Ethiopia izarwigiraho uburyo rukoresha kugira ngo rubashe kubigeraho.

Ati “Ikindi u Rwanda ni igihugu kiri guteza imbere, uburinganire bw’ibitsina byombi, ibi nabyo ni ibintu twakwigira ku Rwanda, hari byinshi twakwigira ku Rwanda kimwe n’uko narwo hari byinshi byatwigiraho, kandi iki nicyo gikenewe ku bihugu bya Africa, gusangira ibyiza bifite kugira ngo bitere imbere, ntabwo ibihugu bya Africa buri gihe bikeneye kujya kwigira ahandi, kandi kuvuga ko hari aho ugeze ntibikuraho ko ukomeza kwiga.”

Ku rundi ruhande Perezida Paul Kagame abajijwe ibyo abona by’ingenzi bikwiye kuranga umubano hagati y’ibihugu byombi, yavuze ko muri rusange nta nakimwe cyo kwirengagiza kuko ibihugu nk’u Rwanda na Ethiopia nta mahitamo menshi biba bifite kubera ubushobozi bucye.

Kagame yavuze ariko ko hari iby’ingenzo umubano w’ibihugu byombi ugomba gushingiraho, bikubiye mu mirongo migari y’iterambere ibihugu bifite.

Perezida Paul Kagame muri iki kiganiro n'abanyamakuru.
Perezida Paul Kagame muri iki kiganiro n’abanyamakuru.

Ati “Kimwe muri byo cy’ingenzi ni ukwiga, iyo ufite icyerekezo ugomba no kwiga, hayuma ugomba gushyira mu bikorwa kugira ngo ugera kubyo ushka, kandi intego z’u Rwanda na Ethiopia n’ibindi bihugu bya Africa zijya kuba zimwe, usanga ari twateza imbere ubukungu bwacu gute? Twabona iterambere? Twazamura imibereho y’abaturage bacu?…ibyo byose rero twisanga byose bigomba gukorerwa rimwe.

Kandi ntabwo wavuga ubuzima ngo wirengagize uburezi, ntabwo wavuga uburezi ngo wirengagize kurandura inzara, ntiwavuga kurandura inzara ngo usige inyuma gukora business, birakomeza kandi biruzuzanya.

Ikitugora ahubwo duhora duhanganye nacyo ni ukugira izi ntego zagutse, kugira izo mbogamizi no kugira ubushobozi bucye, biba bigusaba guhanga udushya kugira ngo ukoreshe ubwo bushobozi bucye ufite ukagera ku ntego zagutse kandi ibi tubisangiye n’abavandimwe ba Ethiopia, kandi nzi ko twagera kuri byinshi dukoranye nk’abanyafurika.”

Mu myaka ibiri ishize, ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Ethiopia bufite agaciro k’amadolari ya America 2 113 699, harimo ibyoherejwe muri Ethiopia bifite agaciro k’amadolari 1 689 955.

Umubano w’u Rwanda na Ethiopia watangiye mu 1978 ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade i Addis Ababa.

Ku ruhande rw'u Rwanda, Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne yashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye muri Siporo n'umuco.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye muri Siporo n’umuco.
Minisitiri w'uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba nawe yashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu burezi.
Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba nawe yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu burezi.
Ethiopia n'u Rwanda ni ibihugu bifitanye umubano kuva mu 1978.
Ethiopia n’u Rwanda ni ibihugu bifitanye umubano kuva mu 1978.

Photos: Village Urugwiro

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish