Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Ntivuguruzwa Aimé Yvan uherutse kwicwa arashwe n’abasirikare babiri i Gikondo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, Maj Gen Jack Nziza wari uyoboye itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zagiye kwifatanya n’uyu muryango yawizeje ubutabera, avuga ko mu gihe abasirikare bakekwaho ubu bugizi bwa nabi bazabihamywa bazahanwa by’intangarugero. Uyu […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu ku rwibutso rwa komini ‘rouge’ habaye umuhango wo kwibuka no kunamira inzirakarengane z’urubyiruko zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose. Depite Maniraho Annonce yasabye urubyiruko kutijandika mu bikorwa bibi birimo nno kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo bazabashe kusa ikivi cyatangijwe n’abishwe muri Jenoside. Uyu munsi wahariwe ibikorwa byo kuzirikana urubyiruko rwishwe […]Irambuye
Ubwo yasozaga inama nyafurika yigaga ku iterambere ry’ikoranabuhanga “Transform Africa” yari imaze iminsi itatu ibere mu Rwanda, Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou yavuze ko ikoranabuhanga rishobora guhindura ubukungu bwa Africa, asaba ibihugu byose bya Africa kudasigara inyuma ukundi no gufata urugero ku Rwanda. Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou mu ijambo rye, yashimiye u Rwanda na Perezida Kagame […]Irambuye
*Mu bazatora urubyiruko ni hafi 60%, *Komisiyo y’Amatora ngo hari bimwe yakoze n’ibindi igikora, *Ngo hari abatoye Referendumu bumva ko barangije gutora Perezida. Mu kiganiro uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiranye n’abanyamakuru bakora inkuru ku matora, yavuze ko mu bazatora Perezida wa Repubulika hagati ya tariki 3-4 Kanama 2017 urubyiruko ruri hejuru ya 56%, Komisiyo ikaba […]Irambuye
*Moto zizashyirwaho iri koranabuhanga ku buntu *Mu kwa mbere 2018 ngo barifuzako moto 70 000 mu gihugu zizaba zirifite *Umuntu ngo azajya yishyura ibirometero yagenze *Iri koranabuhanga kuri moto mu Rwanda niho riba rihereye muri Africa Kompanyi y’Abahinde ikorera mu Rwanda “Yego Innovision Limited” yashoye asaga miliyoni 14 z’Amadolari ya America mu kubaka ikoranabuhanga no […]Irambuye
Transform Africa – Mu kiganiro ku buryo ‘Africa’ yakoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho y’abaturage “Fast Tracking Africa’s Digital Transformation”, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo ubu Africa ifite atari ibikorwaremezongusa, ahubwo hari n’ikibazo cy’ubushake bwa Politike no kwihuta mu bikorwa. Kuva mu 2015, ubwo habaga ‘Transform Africa’ ya mbere, ibihugu byari byiyemeje […]Irambuye
Ubwo hatangizwaga Inama Nyafurika ku ikoranabuhanga “Transform Africa 2017” kuri uyu wa gatatu, u Rwanda rwamuritse igitabo gikubiyemo imirongo migari ibihugu bya Africa byagenderaho byubaka imijyi iteye imbere kandi yubakiye Serivise zose ku ikoranabuhanga “Smart Cities Blue print”. Mu 2030, igenamigami ry’imiturire muri Africa riteganya ko byibura 70% by’abatuye uyu mugabane wa Africa bazaba batuye […]Irambuye
Kigali – Ku gucamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ubwo Lieutenant-General Roméo Dallaire yaganirizaga itsinda ry’abasirikare n’abapolisi 24 baturutse mu bihugu 8 bya Africa barimo guhugurirwa mu Rwanda ku birebana n’uburyo bwo gukumira Jenoside n’ubwicanyi bukorerwa abantu benshi , yabanyuriyemo muri macye inzira ikomeye yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’Uburyo byaje kuba ngombwa ko asuzugura […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe I Gatovu mu karere ka huye, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Havugimana Emmanuel yavuze ko hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa mu cyubahiro, asaba abazi aho iyi mibiri yajugunywe kwicungura bakahavuga. Ati “ Ibanga mumaranye imyaka 23 mubitse mu nda ntirizabatera cancer?” Muri uyu muhango wo kwibuka […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, mu biganiro byavugiwe mu nama ngishwanama ku mpinduka zikenewe mu Muryango wa Africa yunze Ubumwe, Perezida Paul Kagame wabyitabiriye yavuze ko impinduka ziri kuba zigamije kugabanya ikiguzi cy’uko Umuryango w’Ubumwe bwa Africa (AU) wakoraga, ndetse asaba Africa guhinyuza amahanga ayifata nk’abantu bibagirwa ibyo bumvikanyeho, ubundi bakicamo ibice. Iyi nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi […]Irambuye