Digiqole ad

Ikibazo si ibikorwaremezo, Africa dukeneye kwihuta mubyo dukora – Kagame

 Ikibazo si ibikorwaremezo, Africa dukeneye kwihuta mubyo dukora – Kagame

Perezida Paul Kagame atanga ikiganiro, ari kumwe na Perezida wa Djibouti n’uwa Niger.

Transform Africa – Mu kiganiro ku buryo ‘Africa’ yakoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho y’abaturage “Fast Tracking Africa’s Digital Transformation”, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo ubu Africa ifite atari ibikorwaremezongusa, ahubwo hari n’ikibazo cy’ubushake bwa Politike no kwihuta mu bikorwa.

Perezida Paul Kagame atanga ikiganiro, ari kumwe na Perezida wa Djibouti n'uwa Niger.
Perezida Paul Kagame atanga ikiganiro, ari kumwe na Perezida wa Djibouti n’uwa Niger.

Kuva mu 2015, ubwo habaga ‘Transform Africa’ ya mbere, ibihugu byari byiyemeje kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga muri Africa, guhuza imikorere n’ubufatanye bwo korohereza Abanyafurika mu guhamagarana hakurwaho “Roaming data charges”, ariko nyuma y’imyaka ibiri bisa n’aho nta byinshi byakozwe.

Perezida Paul Kagame yavuze ko impinduka mu ikoranabuhanga ari kimwe n’izindi mpinduka, gusa icyiza cy’impinduka mu ikoranabuhanga no guteza imbere ikoranabuhanga ari uko bifasha mu guhindura ubuzima bw’abantu byihuse, kandi bigafasha muri byinshi kugira ngo ugere aho wifuza kugera.

Ati “Ibibazo bya Africa biratandukanye, inama twagize mu 2015, ubushake n’umuhate twari dufite kugira ngo turusheho kwishyira hamwe no gukorana,…twavuze uburyo butandukanye bwo kwishyira hamwe (integration), kandi kwishyira hamwe bifite akamaro kanini, bivuze ko abantu bari hamwe, bashyize hamwe, ku buryo abantu bibona nk’abasangiye inyungu kandi bafatanyiriza hamwe.”

Kagame yavuze ko gutinda kwabayeho mu kubishyira mu bikorwa bitatewe ‘Technology’, kubura ‘technology’ cyangwa kubura ubumenyi.

Ati “Yego muri Africa dufite ikibazo cy’ibikorwaremezo, ariko kutishyira hamwe nk’uko twabishakaga ntabwo byatewe n’ibikorwaremezo, byatewe n’uko tubura ‘sense of urgency (kwihuta)’ kugira ngo tunabyaze umusaruro n’ibyo dufite uko dushoboye, kuko na mbere y’uko tuvuga ibyo kwishyirahamwe no kugira one network area,…icyaburaga ntabwo cyari ibikorwaremezo cyangwa kutumva akamaro kabyo, ahubwo twaburaga ubushake bwo kubikora.”

Perezida Kagame yavuze ko no mu karere duherereyemo ibihugu bitangira koroshya uburyo bwo guhamagarana, ngo hari abantu bumvaga ko hari icyo bazahomba mu gihe abandi bunguka.

Ati “Njye ntekereza ko cyari ikibazo cyo kutabyumva neza kuko muby’ukuri bidufitiye inyungu twese, byaba abashoye muri iri koranabuhanga, abaturage, abikorera, Guverinoma, buri wese. Bifasha abantu kuvugana kandi n’abashoramari bakunguka.”

Ati “Gusa nanone hari ikizere kuko urebye ubu ibihugu 6 byo mu Burasirazuba bwa Africa byaratangiye, hakaba u Rwanda na Gabon bahisemo gukora ku buryo ubu uvuye mu Rwanda ugiye muri Gabon ukoresha unite kimwe n’uko waba uri mu Rwanda cyangwa muri Gabon, mu Burengerazuba bwa Africa naho biri kuba.

Ntekereza ko tuzagenda buhoro buhoro, twakihuse, nanifuza ko twakihuse, ariko kuba hari n’ibirimo gukorwa, ni ikimenyetso cyiza ko bishoboka, dukeneye gukomereza aho ariko tukarushaho kwihuta, no kumva ko Africa twasigaye inyuma muri byinshi ugereranyije n’ibindi bice by’iyi si, kandi sintekereza ko biterwa n’uko Abanyafrika tudashoboye gukora ibintu uko bikwiye gukorwa tukagera aho abandi bari cyangwa ngo tunajye hejuru, siko mbitekereza, rero hari ibyo dukwiye gukemura, yego hari aho tugifite ikibazo nko mu bikorwaremezo, dukeneye gushora mu bikorwaremezo, ariko ntekereza ko dukwiye gushora kurushaho mu bushake bwa Politike, na sense of urgency kuko aribyo bizihutisha byose, dukwiye no guhera kubyo dufite n’ubushobozi dufite.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibihugu bya Africa bigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bireshye urubyiruko rwaba uruba muri Africa n’ururi hanze usanga ruri gufasha ibindi bice by’isi gutera imbere kugira ngo rwibone muri izi gahunda.

Ati“Dufite urubyiruko rw’Abanyafurika rufite impano ruri gukora akazi keza hanze y’uyu mugabane, batanga umusanzu ukomeye aho baba twe turi hano turi kwinginga, dukwiye gushaka uko dushyira ibintu kumurongo no gukora cyane kurushaho.”

Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma barindwi nabo bari muri iki kiganiro bashimiye Perezida Kagame ku muhate ari kugaragaza mu guteza imbere ikoranabuhanga ku bugabane wa Africa, bashimangira ko koko nubwo hari ibiri gukorwa hirya no hino mu bihugu bya Africa, ibikorwa bikwiye kwihutishwa kugira ngo Africa idakomeza gusigara inyuma, kandi ntihagire umuturage n’umwe wirengagizwa.

Perezida Paul Kagame (hagati), Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh (ibumoso), na Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou bari muri iki kiganiro.
Perezida Paul Kagame (hagati), Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh (ibumoso), na Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou bari muri iki kiganiro.
Uhereye i bumoso, George Ndirangu (moderator), Vice Perezida wa Zambia Inonge Wina, Minisitiri w'Intebe wa São Tomé and Príncip Patrice Trovoada, Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh, Perezida Paul Kagame, Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou, Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta , Minisitiri w’Intebe wa Gabon Emmanuel Issoze-Ngondet, na Minisitiri w’Intebe wa Equatorial Guinea Francisco Pascual Obama Asue.
Uhereye i bumoso, George Ndirangu (moderator), Vice Perezida wa Zambia Inonge Wina, Minisitiri w’Intebe wa São Tomé and Príncip Patrice Trovoada, Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh, Perezida Paul Kagame, Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou, Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta , Minisitiri w’Intebe wa Gabon Emmanuel Issoze-Ngondet, na Minisitiri w’Intebe wa Equatorial Guinea Francisco Pascual Obama Asue.
Uhereye i bumoso, Vice Perezida wa Zambia Inonge Wina, Minisitiri w'Intebe wa São Tomé and Príncip Patrice Trovoada, Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh, Perezida Paul Kagame, Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou, Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta , Minisitiri w’Intebe wa Gabon Emmanuel Issoze-Ngondet, na Minisitiri w’Intebe wa Equatorial Guinea Francisco Pascual Obama Asue.
Uhereye i bumoso, Vice Perezida wa Zambia Inonge Wina, Minisitiri w’Intebe wa São Tomé and Príncip Patrice Trovoada, Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh, Perezida Paul Kagame, Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou, Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta , Minisitiri w’Intebe wa Gabon Emmanuel Issoze-Ngondet, na Minisitiri w’Intebe wa Equatorial Guinea Francisco Pascual Obama Asue.
Iki kiganiro cyitabiriwe n'abarenga ibihumbi bibiri.
Iki kiganiro cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi bibiri.
Umuherwe Ashish J. Thakkar ni umwe mubakurikiranye iki kiganiro.
Umuherwe Ashish J. Thakkar ni umwe mubakurikiranye iki kiganiro.
Abayobozi mu nzego za Leta, mu nzego z'abikorera na ba rwiyemezamirimo basaga 2 000 bakurikiye iyi nama.
Abayobozi mu nzego za Leta, mu nzego z’abikorera na ba rwiyemezamirimo basaga 2 000 bakurikiye iyi nama.
Abanyafurika biyemeje kurushaho kongera urutambwe muri ibi bikorwa by'ikoranabuhanga.
Abanyafurika biyemeje kurushaho kongera urutambwe muri ibi bikorwa by’ikoranabuhanga.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Iryo koranabuhanga ryanyu harya umuntu yariteka agaha abana bakarya??muryigumanire mubanze muduhe ibijumba n’amazi meza yo kubimanuza.

    Mubidindiza Africa nizi nama zirimo.

    • hhhh burya ngo umutindi arota icyo yifuza koko! Kubera ubukene bukomeye wifitiye mu mutwe, imyumvire yawe nyine ntirenga ibijumba! Wowe ariko biroroshye niba ari uko bimeze fata isuka umanuke ujye kubihinga kuko ntawe uteze kuguhingira cyangwa kubiguha byeze. Ibindi kugusaba kubyumva ndabona byaba ari ukugora.

  • Yewe icecekere uramwawe ahubwo!!!
    Ikoranabuhanga ntirizana ibijumba n’amazi muvandi, rizana ibirenze ibyo, grow your mind, inama kw’ikoranabuhanga ntabwo zidindiza Africa ahubwo ziyiha umurongo w’ibyakorwa ngo itere imbere.

  • Iyukoze ibintu wihuta utabanje kubisasira neza byose byikubita hasi.Kadhafi ntabwo yari yarubatse bike.Zaire ya 1974-1978 yarintangarugero muri Africa byaje gupfirahe? Kugundira.

  • Ni byo ikibazo cya mbere Africa ifite si ik’ibikorwa remezo n’ubwo nacyo ari agatereranzamba. Ikibazo cya mbere cy’ingutu, ni icy’abayobozi babi, bafata ibyemezo bipyinagaza bene wabo, bibakenesha, bibavutsa ubuzima n’amahirwe yo kubaho neza, bishyira ku ibere abanyamahanga, ukagira ngo ni abo bafata ibyo byemezo ni barumuna b’abakoloni twibwiraga ko twasezereye cyangwa ni abacanshuro. Nta byago nko gutegekwa imyaka mirongo n’abantu biteguye kwikiza umuntu wese ubabwira ko baganisha Afrika mu rwobo rurerure.

Comments are closed.

en_USEnglish