Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora (National Electoral Commission, NEC) yavuze ko kimwe mu byihariye bishobora kuzaranga amatora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama 2017 harimo n’umubare munini w’abashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru 34 bagiye kujya mu Ntara kongera ubumenyi mu gukora inkuru ku matora kuri uyu wa gatatu, Charles Munyaneza yasobanuye aho imyiteguro […]Irambuye
Mu muhango wo gusoza inama nyunguranabitekerezo yigaga ku bibazo byugarije umutekano w’ibihugu byo muri Afurika yaberaga mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Musanze, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yasabye abitabiriye iyi nama guhagurukira ibikorwa bihungabanya umutekano w’uyu mugabane aho gutegereza imyanzuro y’ibihugu byo ku yindi migabane n’imiryango mpuzamahanga. Muri iyi nama, abayitabiye bagarutse […]Irambuye
Mukura VS yagerageje byose ariko itsindwa na Rayon sports 2-1 biyihesha igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017. Kuri stade regional ya Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 17 niho harangiye umukino Rayon sports itsinzemo Mukura VS ibitego 2-1 byombi bya Moussa Camara. Byubatse amateka y’umutoza Masudi Djuma utwaye igikombe cya mbere cya shampiyona ari umutoza. […]Irambuye
*Bamaze guhabwa amafaranga bati bigiye kuduhindurira ubuzima *Hari umupfakazi waje gufata amafaranga y’umugabo we wapfuye urubanza rutararangira Kuri uyu wa kabiri, abakozi 50 baregaga ikigo bahoze bakoramo ‘RWACOF’ gitunganya kikanohereza ikawa mu mahanga bashyikirijwe amafaranga asaga miliyoni 92 batsindiye mu rubanza rwari rumaze imyaka irenga ine (4). Ni urubanza abakozi 50 bari mu nkiko na […]Irambuye
Ubwo abagize Inteko nshingamategeko, Sena y’u Rwanda basuye Kaminuza ya Gitwe, abarimu n’abakozi basabye kubabera abavugizi ku kibazo cyo kuba amwe mu mashami yabo yarahagaritswe, Abasenateri babijeje ko bagiye gusaba ko ibyakozwe n’isuzuma ry’intumwa z’Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) byihutishwa. Kaminuza ya Gitwe kimwe n’izindi zigera ku icyenda mu Rwanda zifunzwe by’agateganyo cyangwa zigahagarikirwa amwe mu […]Irambuye
*IMF yagaragaje ko imyenda u Rwanda rufite iri kwiyongera cyane, *IMF iti “turakomeza gucungira hafi” *U Rwanda ruti “Nta mpungenge” Nyuma y’icyumweru itsinda ry’Ikigega mpuzamahanga cy’ubukungu “International Monetary Fund/IMF” riri mu Rwanda kugenzura uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe, raporo yaryo yagaragaje ko buhagaze neza, ndetse inatanga inama z’ibikwiye kwitonderwa. Iyi Raporo yagaragaje ko imyenda y’u […]Irambuye
Dr.Mark Cyubahiro Bagabe, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi “RAB” arizeza Abanyarwanda ko mu mezi y’izuba azwi nk’impeshyi tugiye kwinjiramo nta kibazo cy’ibiribwa bazahura nacyo kuko mu gihe cy’izuba bazaha ibishanga abaturage bagahinga ibijumba, imboga, n’ibindi biribwa. Dr.Mark Cyubahiro Bagabe uyobora ‘RAB’ abisobanura nka gahunda nshya yo guhangana n’ikibazo cy’izuba, no gukemura ibura ry’ibiribwa ryazanaga n’impeshyi […]Irambuye
Mu nama yo ku rwego rwa Africa ibera i Kigali, Minisitiri w’Intebe wayifunguye mu izina rya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yabwiye abayirimo bahagarariye inzego z’Amagereza ko bakoresha abagororwa mu gushakira imitungo amagereza. Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ni we wafunguye iyi nama ihuriwemo n’inzego zishinzwe imfungwa muri Africa, ikaba iba rimwe mu myaka ibiri, iy’uyu […]Irambuye
Bigoranye Rayon Sports yasezereye Musanze FC mu gikombe cy’Amahoro. Nyuma yo kunganya ibitego 3-3 kuri iki cyumweru igiteranyo cy’umukino ubanza n’uwo kwishyura cyabaye ibitego 5-4. Byatumye Rayon sports ibona itike yo kuzahura na Police FC muri 1/4 cy’iri rushanwa. Uyu mukino wabereye kuri stade Amahoro wagoye cyane Rayon sports nubwo yari yatangiye neza. Masudi Djuma […]Irambuye
Morgan Freeman umukinnyi wa cinema w’Umunyamerika wamenyakanye cyane ku Isi uri mu Rwanda kuva mu minsi ibiri ishize uyu munsi kuva saa moya za mugitondo yari muri Pariki y’ibirunga asura ingagi. Umuseke wabashije kubona amafoto ya mbere y’uyu mugabo w’imyaka 80 y’amavuko ari gusura ingagi mu Birunga. Freeman wageze mu Rwanda kuwa 11 Gicurasi uruzinduko […]Irambuye