NEC ifite impungenge z’uko urubyiruko rwiganje mu bazatora rwazaba ntibindeba
*Mu bazatora urubyiruko ni hafi 60%,
*Komisiyo y’Amatora ngo hari bimwe yakoze n’ibindi igikora,
*Ngo hari abatoye Referendumu bumva ko barangije gutora Perezida.
Mu kiganiro uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiranye n’abanyamakuru bakora inkuru ku matora, yavuze ko mu bazatora Perezida wa Repubulika hagati ya tariki 3-4 Kanama 2017 urubyiruko ruri hejuru ya 56%, Komisiyo ikaba ifite impungenge ko rushobora kuba ntibindeba kuko byagaragaye ko urubyiruko rutitabira ibikorwa bya politiki.
Bukasa Moise ushinzwe itangazamakuru muri Komisiyo, yavuze ko by’agateganyo abamaze kwiyandikisha bazatora ari 6 861 232. Urutonde ntakuka ruzatangazwa tariki 28 Gicurasi.
Iyi mibare isa n’iyazamutse ugereranyije n’abantu 3 928 749 batoye Perezida mu 2003, ndetse na 5 178 492 bamutoye mu 2010.
Bukasa avuga ko mu nzitizi bafite harimo iz’uko hari abantu bamwe ngo bazi ko amatora ya Perezida bayarangije nyuma yo gutora Referendumu tariki ya 18 Ukuboza 2015yahinduye ingingo ya 101 y’itegeko Nshinga yabuzaga amahirwe Perezida Paul Kagame yo kuba yazongera kwiyamamaza.
Bukasa ati “Harimo kwibeshya cyane kuko muri Referendumu batoraga Yego cyangwa Hoya…Perezida atorwa mu buryo buri ‘direct’ kandi ni inshingano za buri wese gutora.”
Indi nzitizi ngo ni ukuba hafi 60% by’abazatora ari urubyiruko, aho Komisiyo ivuga ko bigize ntibindeba byaba ari ikibazo gikomeye.
Ati “Abo na bo turababwira ngo bazaze mu matora bagire uruhare mu gutora Perezida.”
Iby’ingenzi wamenya ku matora ya Perezida y’uyu mwaka
Bwa mbere hazakoresha ikoranabuhanga nk’uburyo bwo kwiyamamaza harimo YouTube, Facebook, Twitter n’ibindi.
Bukasa agira ati “Ntibyoroshye kugenzura icyo gikorwa ugereranyije n’ubushobozi NEC (National Electral Commission) ifite, ariko twizeye ko bizashoboka dufatanyije n’izindi nzego n’amabwiriza yashyizweho.”
Kimwe mu kizagorana cyane ngo ni ukumenya ko hubahirijwe igihe ntarengwa cyo guhagarika kwiyamamaza cyangwa kwamamaza abakandida.
*Gutangaza amatora mbere ya Komisiyo y’Amatora nta we ubyemerewe, ntibinemewe no gukorwa n’itangazamakuru iryo ari ryo ryose.
*Ibigo by’amashuri byubatswe vuba, birimo ibyo muri gahunda y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12 bizoroshya ko bamwe mu bantu bakoraga urugendo bajya gutora, baruhuka bagatorera hafi.
*Ingengo y’imari y’amatora y’uyu mwaka ni miliyari zirenga eshanu (5 276 330 218Frw), ayo muri 2003 yatwaye Frw 2 364 124 115.
*Tariki ya 12-23 Kamena 2017 nibwo Komisiyo izatangira kwakira Abakandida bazahatana, lisiti y’agateganyo y’Abakandida izatangazwa tariki 26 Kamena 2017, nyuma Lisiti ntakuka y’Abakandida izatangazwe tariki 7 Nyakanga 2017.
*Kwiyamamaza bizatangira tariki ya 14- Nyakanga 2017 bigeze tariki 3 Kanama 2017.
*Tariki ya 30 Nyakanga nibura ibikoresho bijyanye n’amatora bizaba byagejejwe mu turere twose.
*Urubyiruko rwavutse hagati ya 1994 na 1997 nyuma ya Jenoside bazatora Perezida wa Repubulika ku nshuro ya mbere.
*Komisiyo y’Amatora ivuga ko hakurikijwe ibimaze gukorwa harimo kwakira byinshi mu bikoresho bijyanye n’amatora, imyiteguro imeze neza ku buryo ntacyabuza amatora kuba.
*Abafite ubumuga bwo kutabona bwa mbere bazakoresha mu matora inyandiko yabo bakoresha ya ‘braille’.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
10 Comments
babanze bakemuri ibibazo byaho twiga ibindi tuzabikora (bafungure kaminuza bahagaritse
Ayo mafaranga yose bapfusha ubusa ntiyari akwiye gukemura ibibazo bitangira ingano by uhari he urubyiruko aho gutangwa kumatora yo kurangiza umuhango? Muzadutorere. Ubundi se ubu ntibwamaze kuzuza ibikatito byamajwi?
Hoya sha tuzitorera ingirakamaro Kando 100%
Icyo twasaba His excellency muri 2017-2014
Kugabanya ubushomeri mu rubyiruko,
Kugabanya umusoro kuri businesses (Imibare fatizo baheraho basora ikazamurwa) Kuko Inflation yamunze ubukungu ugasanga nk’amafaranga Rwf5,000 yubahwaga Kera ubu ntacyo akivuze,
Kugabanya TPR nibura bakaza batangirira gusora ku Rwf 100,000 kuko amafaranga yataye agaciro bituma abantu bishwe ninzara no no guhangayika byica abantu,
Kugabanya poor services zitangwa n’inzego za leta,
Kongera ubushobozi bwo kongera ibyo kurya kuko ibiciro bizamuka buri gihe kandi ubushobozi bw’abantu butiyongera.
none se nyine Referendum ntiyari amatora????????????? cyokoze nzatora Rwigara Imana nimufasha ijwi nzamuha ntibarinyereze azaba afite amahirwe
Amatora ya referendum yari ayo kwemerera Perezida Kagame gukomeza kuyobora. Abavuga ko twarangije gutora bafite ishingiro. Ngirango ni nayo mpamvu indorerezi za EU zitazirirwa ziza, kuri bo amatora yararangiye. Ahubwo amafaranga y’amatora ashorwe mu bindi bikorwa bifite akamaro. Murakoze
Natora DIANE RWIGARA SHIMA nibura yazatuma mbona akazi
huuuum, ese koko ingingo y’ima izakoreshwa si ukuyangiza!
AMATORA NI INGENZI,KANDI ANYUZE MU MUCYO.BIRATINZE TUKAMUTORA INTORE IZURUSHA INTAMBWE,RUDASUMBWA ,IMBARUTSO Y’UMUDENDEZO,UMUSINGI W’ITERAMBERE.KAGAME OYEEE!!!!
Njyewe impungenge mbona hari kaminuza zahagaritwe kandi abana bahigaga benshi niho biyandikishije none murumva abobana murumva bazihinduza mugihe badite agahinda ko birukanywe kumashuri mwakoze uko mushoboye nkababyeyi aba bana bakiga
Comments are closed.