Rwanda: Vuba aha uzajya utega Moto utabanje guciririkanya igiciro
*Moto zizashyirwaho iri koranabuhanga ku buntu
*Mu kwa mbere 2018 ngo barifuzako moto 70 000 mu gihugu zizaba zirifite
*Umuntu ngo azajya yishyura ibirometero yagenze
*Iri koranabuhanga kuri moto mu Rwanda niho riba rihereye muri Africa
Kompanyi y’Abahinde ikorera mu Rwanda “Yego Innovision Limited” yashoye asaga miliyoni 14 z’Amadolari ya America mu kubaka ikoranabuhanga no kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga bizahabwa abamotari ku buntu mu rwego rwo kunoza imyishyurize y’Abamotari no kurengera umutekano w’abazigendaho. Mu Ukuboza 2017, Moto hafi 15 000 zose zo mu Mujyi wa Kigali zizaba zifite iri koranabuhanga.
Karanvir Singh, Umuyobozi wa ‘Yego’ avuga ko ikoranabuhanga bazanye rigamije kunoza ibyo kwishyura kuri Moto ngo kuba wumvikana igiciro n’umumotari bituma hari abagenzi bacibwa amafaranga adahwanye n’urugendo bagiye gukora, hakaba n’ubwo umugenzi nawe ahenda Umumotari.
Karanvir “Ibibazo bya Moto ni byinshi, icya mbere; buri uko ugiye gufata Moto ugomba kubanza kumvikana n’Umumotari igiciro, nk’umunyamahanga hari igihe bamwishyuza nk’inshuro enye z’igiciro gisanzwe kuko uba utabasha kumvikana nabo mu Kinyarwanda.”
Muri iri koranabuhanga rya ‘Yego moto’ bazashyira kuri Moto utwuma tubiri turimo ikoranabuhanga rya ‘GPS’.
Akuma kamwe kinjizwa muri Moto imbere aho Umumotari atapfa kugakuramo, aka kakazafasha mu kugenzura imigendere y’umumotari, umuvuduko n’ibindi bijyanye n’umutekano mu muhanda.
Akandi kuma ni “Mubazi” izashyirwa ku mahembe ya moto, yo ikazajya ifasha mu kwishyuza kuko ariyo Umumotari azajya areberaho ibilometero yatwaye umugenzi, hanyuma abe aribyo amwishyuza, ibirebana n’amafaranga umugenzi azajya yishyura ku kilometer ngo bizagenwa n’ababishinzwe
Umuseke: Gahunda yo gushyira iri koranabuhanga kuri Moto iteye ite?
Karanvir: Inama Transform Africa (iri kuba ubu) ikirangira nyumaho icyumweru turahita dutangira kurishyira kuri Moto, tuzatangirira kuri Moto 250, nyuma yaho dukore kuri Moto 750, hanyuma dutangire kujya dukora moto ibihumbi bibiri (2 000) ku mwezi, ku buryo kugera mu Ukuboza tuzaba tumaze gushyira iri koranabuhanga byibura kuri Moto ibihimbi cumi na bitanu (15 000) zo mu mujyi wa Kigali.
Turashaka kubanza kurangiza Kigali, hanyuma tukajya mu yindi mijyi umunani minini mu Rwanda, turashaka nayo kuyigeramo, no mu bice by’icyaro batubwiye ko habayo isoko rya Moto naho nitubona ibikoresho tuzabaha bishobora kugira umutekano batazabifata ngo babyangize naho twajyayo, natwe bizatunezeza kujya mu gihugu hose, kandi twizeye ko tuzabigeraho kuko Guverinoma y’u Rwanda iradushyigikiye.
Muri rusange intego yacu ni ukugera kuri Moto ibihumbi 70 mu Rwanda hose, niturangiza Kigali tuzahita dutangira kujya no mu bindi bice by’igihugu. Turateganya ko byibura muri Mutarama 2018 tuzatangira kujya mu bindi bice by’igihugu. Niturangiza tuzajya no mu bindi bihugu bya Africa.
Umuseke: Abamotari bakunze kwinubira ibintu nk’ibi bavuga ko bibahendera ubusa, mwarabaganirije?
Karanvir: Nta na kimwe tuzabagurisha, byose ni ku buntu. Kandi na Koperative z’Abamotari zishimiye iri Koranabuhanga ndetse batubwiye ko bizabanezeza kurishyira kuri moto kuko nabo ribafitiye akamaro.
Umuseke: Muzatanga ibikoresho ku buntu, ubwo mwe muzunguka iki?
Karanvir: Nibyo rwose tuzatanga ibikoresho byose ku buntu, ni ukuvuga; utwuma dukoreshwa, Sim-card, tugashyiramo ikoranabuhanga rya GPS, ingofero nziza zipfuka umutwe wose ku buryo umuntu agenda kuri moto atekanye ku buryo n’iyo impanuka yaba umutwe we nta kibazo wagira, tuzakora buri kimwe, hanyuma ku mafaranga Moto yinjije tuzajya dufataho macyeya cyane (small percentage) kugira ngo tubashe gukomeza gukora.
Umuseke: Ubwo muzajya mukuraho nk’angahe ugendeye ku ijanisha?
Karanvir: Ntabwo birafatwaho umwanzuro, biracyari kuganirwaho, Guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa bose bashinzwe ubwikorezi babirimo, kandi nizeye ko azaba ari amafaranga yumvikana.
Turatekereza ko kizaba ari ikiguzi kitabangamiye impande zombi, ntibizabangamira umumotari, ntibizanabangamira umugenzi.
Umuseke: Mubona iri koranabuhanga ryanyu rizatanga uwuhe musaruro?
Karanvir: Rizatanga umusaruro munini, inyungu ya mbere ni kubagenzi, bizorohereza abagenzi kujya bafata moto batabanje kubaza ibiciro no gukatuza rimwe na rimwe binatuma umugenzi agenda atekereza byinshi yibwira ko yari gukatuza bakamutwarira macye, ndetse bigabanye na ya minota umuntu ata aciririkanya, ariko ku rundi ruhande bizatuma n’umumotari atagenda atekereza ko yari kugukuramo menshi kurushaho.
Bizanafasha mu kugenzura imigendere ya za Moto zitwara abagenzi kuko iri koranabuhanga rizajya rireba byose, uko ugenda, umuvuduko, uko ukata amakoni, n’ibindi, aya makuru yose kandi azajya asaranganywa n’inzego zibishinzwe nka Polisi y’Igihugu kugira ngo uwagenze nabi abihanirwe.
Dutekereza ko n’umubare w’impanuka zo ku muhanda uzagabanuka kuko hari impanuka nyinshi zaterwa na Moto. Kandi ayo makuru azanafasha imigi gukora igenamigambi.
Umuseke: Mwashoye amafaranga angana iki muri ibi bikorwa?
Karanvir: Twashoyemo hafi miliyoni 14 z’Amadolari ya America (aya arenga amafaranga y’u Rwanda 11 760 000 000).
Karanvir Singh, Umuyobozi wa ‘Yego’ avuga ko biteguye gukemura ingorane zishobora kuzaturuka ku bamotari n’abagenzi, kuko ngo hari abagenzi bazavuga bati “Mugiye gushyiraho za mubazi kandi nari nzi kumvikana n’Abamotari bakantwarira macye none ngiye kujya nishyura menshi, cyangwa abamotari bavuge ngo bagiye kujya bahendwa.”
Karanvir Singh ati “Ariko sibyo kuko umwaka ushize twakoze ubushakashatsi dusanga impande zombi ntacyo zizahomba, icyakora aho abamotari bahendaga cyangwa aho nabo bahendwaga byo bizahinduka.”
Gusa, Karanvir akemeza ko nka nyuma y’ukwezi cyangwa amezi abiri Abamotari n’abagenzi bazaba bamaze kubona akamaro k’iri koranabuhanga kubera umusaruro bizatanga mu kwishyura n’umutekano mu muhanda.
Mu mujyi wa Kigali utuwe n’abaturage hafi na Miliyoni imwe n’igice, habarurwa Abamotari basaga ibihumbi 12.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
28 Comments
that is great. umuntu akwiye kwishyura uko igiciro cy’icyo yifuza kingana.
Moto zagombye gucibwa mu mihanda yo mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Africa byose, kuko si ikinyabiziga cyagenewe gukora taxis. Mu buhinde bakorera izo moto, ubu abasore barimo kuzivaho, inganda zitangiye guhomba, none ndabona aba bahinde bazinze utwangushye bazikurikiye muri Africa gukomeza kuziriraho.
Niba abanyafrica twumva dushaka kugira agaciro mu bandi bantu batuye isi, ni ngombwa kwanga ibintu byose bitugaragaza nk’aho turi subhumans, harimo n’uko tugaragara inyuma, birababaza kugenda mu mijyi myinshi y’Africa ugasanga nta mihanda, nta public transpot ihaba, ni hiaces, moto, amagare, bus zo muri za 1980’s…nabyo kubibona ukabanza kumara amasaha 3 kuri bus stops (aho ziri) warambirwa ukagenda n’amaguru….Ibi iyo ubitekereje, warangiza ukabona umurengwe abayobozi b’abanyafrica birirwamo mu nama ngo za Transform Africa, za World Economic Forum, n’ibindi wibaza niba Abirabura bifuza kugira dignity mu bihe bizaza, bikakuyobera
kugenda kuri moto urumva ari igisebo? esp mu Rwanda? tugende n amaguru se?
Uwakugire President wigihugu kimwe cya africa banza wakigira paradizo(niba Atari ivuzi vuzi gusa).
Ivan, reka Minaj arimo kuvodavoda !
@Minaj,
uvuze neza ndagushigikiye cyane , ubundi moto ntiyakorewe gukora taxi
Avuze iki se? Umushyigikiye mu biki ko nta alternative atanze ku byo yanze.
Kugaya gusa nta gisubizo utanga ntacyo bimaze.
Icyo wita ‘dignity’ ni iki? ni ugushobora kwibeshaho nta wundi ubikesha uretse Imana yawe n’amaboko yawe. Si ukugendera mu byogajuru. Moto zitunze benshi. Sinzi rero ikibazo ufitanyo nazo. Uzareke kuzigendaho ni uburenganzira bwawe, abazitwara n’abazigendaho ubahe amahoro.
Ko numva wivuguruza mu bitekerezo utanga? Bariya bagabo kugira ngo bagere aho bageze ntabwo byaje over night barabiteguye none nawe ngo moto zigomba gucika? Murakabya kwihuta. Ubwo uziciye wazisimbuza iki? ubu se transport yanyu iri developed kuburyo mutagikeneye moto? Ntimugakabye. Ese ntujya ubona ko n’amagare bakiyatega?Ujya wumva abanyeshuri REB isubiza inyuma kubera gusimbuka amashuri? Hari igihe twakwihuta cyane tukazasanga hari etapes twarenze
Mushaka iki? mureke abakene zidutware cygwa mutwongerere imishahara. Ni uko mumaze kuguraa imodoka zanyu?
Ariko mugira ibyo mugira mutindaho A-ha?
Erega uyu mwuga utunze urubyiruko rwinshi ruwukuramo ubuzima, rwiganjemo abagize amahirwe yo kwiga kunzego zamashuri zitandukanye abanyarwanda bawukora utunze hamwe nimiryango yabo, ndetse nabanyirazo wongereyeho abashinzwe umutekano muri uwo mwuga abayobozi bamashyirahamwe yabo abazikorera isuku muri make moto zitunze abanyarwanda benshi hirya no hino mugihugu byumwihariko muri kigari zigabanya ikibazo cy’ubushomeri, ahubwo niharebwe uko hakemurwa ikibazo cyo gutinda kubona ibyangombwa byazo, ndetse nubujura buvugwa mukunyereza imitungo yamakoerative yabamotari.
Ni ukureba neza niba atari umushinga wo gukiza initiator wawo ariko mu byukuri abanyarwanda batega moto ntawo bakeneye. Ntabwo dukwiye kuba isoko ry’abaryi!! None se ubundi ikibazo cyari gihari ni ikihe kije gukemurwa? Rwose uwo ushinga ntuzaze kubera umuzigo abatega Moto, ababishinzwe babifataho ibyemezo plz muzabyange nibiba ari umuzigo ku batega moto. Itwara rya moto no gutega birimo perfect competition, ibindi singomba niba bidahuza n’iyo market structure.
Rura nibanze ivugurure ibijyanye na amabus ahenda abagenzi, bongere bahindure iriya system ya tap and go kuko abagenzi nibo babigenderamo, uko bikorwa nuko umuntu yakagombye kwishyura frw ajyanye nibirometero yagenze, urugero usanga aho umuntu ava mumugi ajya Kanombe yishyura 330 Frw ariko ugiye muriyo bus ujya nka Rwandex nawe ukaba wakwishyura ayo bivuzeko ugomba kumara umwanya munini utegereje ijya Remera cg Kicukiro, mubusanzwe tap and go ikoreshwa muri ubu buryo iyo winjiye muri bus ukozaho wanasohoka ugakozaho bakakwishyuza bijyanye na Kms wagenze, naho ibindi ni ubujura.
Good idea!
Ibitekerezo utanze nibyobyingenzi mubyavuzwe byose Rura ikwiriye kujya irebakure igaharanira inyungu zabaturage nkokureba uko ikikibazo cyakemuka
Nyamara uwasuzuma neza yasanga nkuko MOBILE PHONE zakemuye ikibazo FIXED/LANDLINE PHONE zari zarananiwe gukemura muri AFRICA bitewe no kubura INFRASTRUCTURE n’ibindi bikenewe, niko na MOTO zishobora gukemura ikibazo cya TRANSPORT aho BUS na TAXI zinanirirwa kubera kubura INFRASTRUCTURE n’ibindi bikenewe!
Ahubwo muzadufashe muhamagare ya Company ikoresha Technology muri Transport yitwa UBER irimo guca ibintu za CALIFORNIA, PARIS, NIGERIA…, izaduhe applications zayo natwe zidufashe mu gutega Moto na Taxi-voiture.
Wowe ahubwo wasigaye mu iterambere peer iyo mu Rwanda hari company ikora nk’uko uber ikora ntabwo umuntu agikenera kujya gushaka moto k’umuhanda baza kudufata mu manegeka yacu rwose yitwa SafeMotos. Na application yabo yitwa gutyo.
Njye nijoro naraye mbwiye umumotari iby’iyi nkuru arambwira ngo bizaba ari byiza kuko hari igihe batwara abagenzi bijujuta ngo babibye.
Gusa nanone yongeraho akandi ati:Erega mu minsi iri imbere tugiye kujya dukorera Leta, tuzajya dukora ku kwezi tugende baduhembe.
Hagire uwibeshya avaneho moto nka taxis. Hari uwabigerageje uko byamugendekeye mwarabibonye. Taxi moto ntabwo uzibona hose muri Africa, nujya Abidjan ntazo uzabona, muri SA ntazo, muri Malawi ntazo, muri Swaziland ntazo, i Maputo ntazihaba. Zikunze kuboneka mu Bugande no mu Rwanda kandi zitunze benshi. Ntabwo rero twazikuraho ngo twiheshe agaciro. Urubyiruko rukunda moto cyane. Jyewe sindayigendaho kubera ubwoba nigirira, ababishoboye kuyigendaho babareke ahubwo bacunge umutekano mu mihanda.
Aba bavuga ngo moto zicibwe mu Rwanda ntibazi umubare wabo zitunze ndetse n’amafaranga zinjiriza igihugu.Aho ntiturahagera niba mwishoboye mureke n’abandi bibereho.
Nimureke abaryi birire! ubwo nyine udufaranga abamotari babonaga turagiye. bizahereza hehe gukora ukiyuha akuya ariko ukorera rubanda bashaka ko mugabana? Muribwira ko ari urukundo se bafitiye abamotari cg abagenzi? ni uburyo bwo gushaka kuturya!”exploitation de l’homme par l’homme”. ni ikihe kibazo gihangayikishije se baje gukemura. kugeza ubu ahantu henshi ibiciro byaho byari bizwi, n’iyo bitazwi kandi abantu barumvikana bakagenda!! iby’amakoperative yo kurya abantu twarabyemeye, none ntibihagije haje n’ibindi. byose n’ukurya umumotari gusa!
abo baje ktwiba wana uzi ukuntu safermotos yatuzonze ahantu motar yagurwarira 500 ubu ni 700 kandi rwose iyo ubajije motari nawe akubwira ko safermotos ihendesha abantu
Banyarwanda, buri kintu gishya gitera.amabavu, mu by’ukuri iri koranabuhanga si ribi kuko ahandi hirya no hino ku isi bateye imbere rikoreshwa muri za Taxi-voitures kuko nta motos njya mpabona!! Gusa ikibazo kirimo ni kimwe: nko mu yindi mishinga myinshi igera kuri benshi ni uko ataba ari urukundo ahubwo ari “ukurya imitsi ya rubanda rugufi”! Moto ni nyinshi, zinjiza menshi, ni yo mpamvu rero abandi bagomba nabo kuziryaho ayo bashoboye!
uyu muhinde washoye amagana agomba kuyagaruza kandi vuba! Arabanza rero akagira abayobozi ahaho macye kugira ngo umushinga wemerwe, ubundi bakajya bashyiraho ibiciro nta kwita ku umuturage! Reka tubutege amaso
Ibyo bizateza ibibazo byinshi, bizatuma abamotari banga kugenda mumuhanda mubi kuko twiyumvikaniraga akantwara, icyakora bashire speed governor muri moto naho ibindi nukwirira
Ibyo bizateza ibibazo byinshi, bizatuma abamotari banga kugenda mumuhanda mubi kuko twiyumvikaniraga akantwara, icyakora bashire speed governor muri moto naho ibindi nukwirira
izi mubazi se zije gucyemura ikihe kibazo? bananirwa kubanza gucyemura ikibazo kiri mu makoperative y’abamotari! rwose twe dukoresha moto nta kibazo dufitanye n’abazitwara kubijyanye n’ikiciro cy’urugendo.dore ahubwo imodoka batubeshya ko bashyizemo ikoranabuhanga/ internet, tap and go nizo ziduhenda! internet zidakora, tap and go zitwara fr atajyanye na km ukoze!
ibi bizstuma habasha kumenyekana neza amafranga moto yinjiza ku mwaka hanyuma ibashe kubarirwa umusoro ku nyungu bitabaye ngombwa gukoresha forfait. Bitinde bitebuke this is the only target.
Comments are closed.