‘Smart Cities Blue Print’ u Rwanda rwamurikiye Africa kirimo iki?
Ubwo hatangizwaga Inama Nyafurika ku ikoranabuhanga “Transform Africa 2017” kuri uyu wa gatatu, u Rwanda rwamuritse igitabo gikubiyemo imirongo migari ibihugu bya Africa byagenderaho byubaka imijyi iteye imbere kandi yubakiye Serivise zose ku ikoranabuhanga “Smart Cities Blue print”.
Mu 2030, igenamigami ry’imiturire muri Africa riteganya ko byibura 70% by’abatuye uyu mugabane wa Africa bazaba batuye mu mijyi, ubu rero ibihugu birimo guhangana no kubaka imijyi izabasha kwakira abo bantu kuko bidakozwe uyu munsi icyo gihe byazagorana.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga w’u Rwanda Jean Philbert Nsengimana wamuritse gahundan’imirongo migari byagenderwaho n’ibihugu bya Africa mu kubaka ‘Smart cities’, yavuze ko ugendeye ku rugero rwa Kigali n’u Rwanda muri rusange bishoboka kwinjiza ikoranabuhanga muri Serivise zose kuko n’ibyagaragaraga nk’inzozi mu Rwanda ubu byashobotse.
Aha yagarutse ku ngero za Drone zitwara amaraso, ikoranabuhanga mu burezi, mu buvuzi, mu buhinzi mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu, mu gutanga Serivise za Leta n’ibindi.
Min. Nsengimana yavuze ko igitabo cyiswe “Smart cities Blueprint” u Rwanda rwamurikiye ibindi bihugu kirimo ibice by’ingenzi bitatu.
Ati “Ni ukugeza ikoranabuhanga na Internet ahashoboka hose, umurongo mugari wa broadband ukagera hose.
Ni ukubaka ubushobozi ku buryo ibihugu biba byiteguye gufata imyanzuro ku bibazo ibyo aribyo byose byahura nabyo, byaba iby’umutekano, ibihumanya ikirere, uko abashinzwe umutekano na Police bakora akazi kabo,n’ibindi. Imijyi igomba kuba ‘intelligent ‘.”
Minisitiri Nsengimana yavuze kandi ko kiriya gitabo kirimo uburyo ibihugu bya Africa byakubaka imijyi irambye.
Dr. Hamadoun Touré umuyobozi mukuru wa ‘Smart Africa’ avuga ko muri kiriya gitabo harimo n’uburyo bwo kureshya abashoramari.
Ati “Harimo n’uburyo bwo kubona ubushobozi bwo gushora muri izi gahunda, n’uburyo za Leta zabona abafatanyabikorwa bo kubaka izi ‘smart cities’ bitabaye ngombwa ko ibintu byose bikorwa na za Guverinoma.”
Dr. Hamadoun avuga ko Kigali n’u Rwanda muri rusange ari intangarugero mu kwinjiza ikoranabuhanga muri Serivise zose zijyanye n’ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage.
Ati “Uyu munsi aho uri hose muri Kigali ubona internet, Serivise nyinshi ushobora kuzibonera kuri internet,…iyo tuvuga Smart cities tuba tuvuga Smart water(ikoranabuhanga muri Serivise z’amazi), smart electricity (ikoranabuhanga muri Serivise z’amashanyazi), Ikoranabuhanga mu burezi, ikoranabuhanga mu muzima, ikoranabuhanga muri Serivise za Guverinoma, ikoranabuhanga mu bucuruzi, ikoranabuhanga mu bwikorezi,… turavuga buri kimwe abatuye mu mijyi bakeneye, ubu turabyirata hano muri Kigali ariko turashaka ko bigera hose muri Africa.”
Muri iyi nama hatumiwemo abayobozi b’imijyi yo muri Africa bagera kuri 300 kugira ngo baze barebe aho Kigali igeze, ariko banaganire uko imijyi bayobora nayo bayigira ‘smart’.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ndizera ko iyo Internet yageze no mu Giturage aho Philbert aturuka ndetse n’imihanda yaho ikaba ari nyabagendwa.Ariko se ko numva nta mashanyarazi ahari aho bizashoboka?
Igisigaye nuko murwanda bagiye kujya batubwira ko n’ibikeri bifite ububasha bwokuguruka
Comments are closed.