Digiqole ad

U Rwanda ni intangarugero muri Africa yose – Perezida wa Niger asoza Transform Africa

 U Rwanda ni intangarugero muri Africa yose – Perezida wa Niger asoza Transform Africa

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou asoza Transform Africa 2017.

Ubwo yasozaga inama nyafurika yigaga ku iterambere ry’ikoranabuhanga “Transform Africa” yari imaze iminsi itatu ibere mu Rwanda, Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou yavuze ko ikoranabuhanga rishobora guhindura ubukungu bwa Africa, asaba ibihugu byose bya Africa kudasigara inyuma ukundi no gufata urugero ku Rwanda.

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou asoza Transform Africa 2017.
Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou asoza Transform Africa 2017.

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou mu ijambo rye, yashimiye u Rwanda na Perezida Kagame bateguye iyi nama ihuza Abanyafurika kugira ngo baganire ku iterambere ryabo.

Ati “U Rwanda ni urugero, u Rwanda ni intangarugero muri Africa yose, ku mugabane wose,…Iyi nama yigaga cyane cyane ku iterambere ry’imijyi ya Africa mu ikoranabuhanga ‘Smart Cities’ yitabiriwe na ba Mayor b’imijyi myinshi ya Africa,….Reka rwose mvuge ko kuva twagera i Kigali twanyuzwe n’uyu mugi, ni urugero rwiza rw’umugi uteye imbere ‘Smart City’ tuvuga.”

Perezida Issoufou yavuze ko iyi minsi itatu iyi nama imaze yatanze umusaruro kubera ibitekerezo byiza byayitangiwemo mu birebana no guteza imbere ikoranabuhanga, by’umwihariko ku ngingo y’imigi iteye imbere ku ikoranabuhanga “Smart Cities”.

Ati “Impinduramatwara mu ikoranabuhanga ririho muri iki gihe, ni amahirwe meza kuri Africa, rizadufasha guhindura ubukungu bwacu, kubukomeza, no kurwanya ubukene n’ubusumbane by’umwihariko ku bagore.”

Perezida Issoufou yahamagariye Africa kudaheza abagore n’abakobwa mu nzego zose z’imirimo n’ikoranabuhanga kuko ari ngombwa mu buringanire.

Yaboneyeho no kuvuga ko igihugu cye Niger kigiye gukora ibishoboka byose kugira ngo kirusheho kwimakaza uburinganire no gutanga amahirwe angana ku bitsina byombi, ashimangira ko hari byinshi abanyafurika bakwigira ku inararibonye y’u Rwanda.

Perezida Issoufou ati “Hari ikintu kimwe nahamya, ubushake dufite, n’ibyo twifuriza abana bacu muri ejo hazaza, igihe kirageze ngo dutangire gushyira mu bikorwa ibyo tuvuga.”
Iyi nama yageze kuki?

Dr. Hamadoun Touré umuyobozi mukuru wa ‘Smart Africa Initiative’ yabwiye abitabiriye iyi nama ko muri iyi minsi itatu habaye inama hafi 40 zinyuranye zafatiwemo imyanzuro itandukanye, hatangazwa imirongo migari y’umujyi Africa yifuza “Smart City blue print”, hatangazwa igishushanyo mbonera cy’imigi u Rwanda rwifuza “Rwanda smart city master plan”.

Abayobozi b’imigi isaga 300 yo muri Africa basohoye itangazo ryiswe “Mayors declaration”, hasohorwa ikiswe “Africa’s women and girls declaration”, hajyaho inama ihuza ibigo bishinzwe ikoranabuhanga “Africa regulators council”, n’ibindi byinsi.

Dr. Hamadoun Touré kandi yavuze ko muri iyi nama amafaranga arenga ibihumbi 40 by’amadolari ya America yashowe muri Kompanyi eshanu zigitangira mu ikoranabuhanga, hasinywa amasezerano afite agafite agaciro karenga 55 z’amadolari ya America hagati y’abafatanyabikorwa.

Ati “Mu ijoro ryacyeye nyuma y’amasaha 24 gusa hagaragajwe “Rwanda smart city master plan” hasinywe amasezerano ya miliyoni 50 z’amadolari mu rwego rwo gutangira gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera.”

Africa y’Epfo ubu nayo yinjiye muri uyu mushinga…

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Djibouti, Togo, Sao Tome, Niger na Mali, Vice Perezida wa Zambia, Minisitiri w’intebe wa Guinea, Minisitiri w’intebe wa Gabon, Minisitiri w’intebe wa Sao Tome.

Dr. Hamadoun Touré washimiye cyane abakomeje kugirira ikizere ikigo ayoboye cya Smart Africa Initiative, yavuze ko inama y’uyu mwaka yitabiriwe n’abasaga ibihumbi bine (4 000) baturutse mu bihugu 90, ndetse na Kompanyi zirenga 300 z’abikorera zagize uruhare muri iyi nama.

Yavuze ko indi nkuru nziza y’iyi nama kandi ngo ni uko hari ibihugu bine byinjiye muri “Smart Africa” aribyo Africa y’Epfo, Cameroun, Tunisia, na Sao Tome, byatumye ibihugu biyigize ubu bigera kuri 22, ndetse ngo mu minsi iri imbere na Nigeria na Zambia zizaza.

Byari ibyishimo ubwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga w’u Rwanda Jean Philbert Nsengimana yashimiraga abitabiriye iyi nama mu ndimi hafi 10 zikoreshwa cyane muri Africa.
Byari ibyishimo ubwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga w’u Rwanda Jean Philbert Nsengimana yashimiraga abitabiriye iyi nama mu ndimi hafi 10 zikoreshwa cyane muri Africa.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • twishimiye gahunda nibiganiro nimishinga mwasinyiye aliko bizabe ibyo guteza abaturage imbere

  • Uyu muperezida w Niger arasetsa pe ????????????, buriya uwamubaza by’ukuri aho turi intangarugero yahamenya cyangwa yabonye ibishashagirana ntiyamenyako bikoze mumashashi no mumashanyarazi ????????????. Nzaramba arara akomanga kuri smart city, ubushomeri bukamwikiriza, bukene ati mwaramutse aba hano .????

    • ntagitangaza kirimo,kubona rugina atekereza ukundi,twe nk´abanyarwanda turi
      aba democrate ba mbere kw´isi,aho twihanganira n´abandi barushya ubukana rugina, dore ko n´izina ry´umuntu rimwe na rimwe ryerekana uwuriwe.
      Ariko abo kwa Rugina mumenye ko hari umurongo ntarenrwa.

    • Mbega wowe rugina, nihe bakubwiye ko ntabashomeri bahaboneka? nihe bakubwiye ko
      ntabasonza bahari?nihe wabonye ntabakene babaho? wowe wakoze iki ibishashagirana
      bibe bikozwe mubindi atari ibyo uvuga? kunenga wabaye umucyo wanyu,aho uri hose
      uri ikigarasha mubindi genda.

Comments are closed.

en_USEnglish