Digiqole ad

Abahigwaga ntibazongera guhigwa, abatarahigwaga nabo ntibazahigwa mu gihe kizaza – Kagame

 Abahigwaga ntibazongera guhigwa, abatarahigwaga nabo ntibazahigwa mu gihe kizaza – Kagame

Perezida Paul Kagame atangiza igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ijambo ryumvikanamo intego z’igihugu, inzira kirimo ndetse atangaza ko u Rwanda ubu ari igihugu cy’abanyarwanda bose, ndetse n’abanyamahanga babyifuza. Avuga ko abahigwaga muri Jenoside batazongera guhigwa ukundi, kandi n’abatarahigwaga nabo batazigera bahigwa mu gihe kizaza. Ati “buri munyarwanda wese iki gihugu ni icye.”

Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame n'abandi bashyitsi n'abatumirwa bakuru bageze ku rwibutso rwa Gisozi
Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame n’abandi bashyitsi n’abatumirwa bakuru bageze ku rwibutso rwa Gisozi

Perezida Paul Kagame atangiza igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ijambo ryumvikanamo intego z’igihugu, inzira kirimo ndetse atangaza ko u Rwanda ubu ari igihugu cy’abanyarwanda bose, ndetse n’abanyamahanga babyifuza. Avuga ko abahigwaga muri Jenoside batazongera guhigwa ukundi, kandi n’ababahigaga nabo batazigera bahigwa mu gihe kizaza. Ati “buri munyarwanda wese iki gihugu ni icye.”

Muri iri jambo Perezida Kagame yavuze ko ashaka kubwira abacitse ku icumu by’umwihariko ko batari bonyine, batakaje imiryango ariko hari umuryango umwe batatakaje,  igihugu.

Perezida Kagame yashimye abanyafrica ko mu myaka ishize habayeho ibiganiro bitaga Universal Jurisdiction’ ngo byarimo abantu n’ibihugu bashaka guhindura amateka ngo ibyahaye mu Rwanda babyivaneho n’ibihugu byabo, ahubwo babishyire ku banyarwanda n’abarokotse.

Perezida ati “icyo gihe Africa yarahagaze yose iravuga iti ntabwo aribyo. Ndagira ngo nshimire abanyafrica n’uhagarariye ubumwe bwayo uri hano uyu munsi.”

Perezida Kagame kandi yashimiye ubutwari bw’Abanyafrica bamwe n’abandi bayanyamahanga muri Jenoside, avugamo umusirikare wo muri Senegal (Captain Mbaye Ndiaye) ndetse n’abo muri Ghana banze gukurikiza amabwiriza rusange bagakora igikwiye mu gihe cya Jenoside.

Abantu ntibitaye ku bapfuye ubu bageze ku nyito gusa

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubu ku isi usanga abagize uruhare muri Jenoside bari mu magambo ngo bibaza noneho ku nyito ya Jenoside, bibaza niba yitwa Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa Jenoside ya 94 cyangwa Jenoside mu Rwanda….

Ati “ubu abantu barashakisha uko bita icyabaye. Ntabwo bikiri abantu bapfuye ubu ni izina…. Ariko iyi ‘debate’ nta shingiro n’imwe ifite.

Abo bose bibaza ibyo abenshi usanga ari babandi banayigizemo uruhare, bakibaza ko gukina ku nyito yayo yenda hari icyo bimara.

Twabuze miliyoni y’abantu kandi ntabwo cyari ikiza gisanzwe, ni ibintu byakozwe n’abantu, politiki yabo.

None ni gute abantu bakomeza gukina ku nyito yabyo, ngo bakazana n’inzobere…. inzobere zije kugarura abapfuye se? Ibyo nta gaciro na gato bifite.

Abanyarwanda ntidukwiye gutakarira muri ibi, dufite ubuzima bwo kubaho ntidukwiye kubaho muri ibyo.

Niba ufite ikibazo cy’inyito yibyabaye hano ni uko ufite ikibazo cyawe ukwiye gukemura. Abantu bahizwe hano mu Rwanda mu myaka myishi yashize, ntabwo byabaye mu 1994 gusa.

Kuki rero batinya kuvuga uko ibintu byabaye, kuki batinya kuvuga ko Abatutsi bahizwe iyo myaka yose…ufite ikibazo gituma utabibona.

Abanyarwanda dufite kubaho ubuzima bwacu, nimwibagirwe ibyo biburamumaro.”

Perezida Kagame, Mme Jeannette Kagame, umwe mu bana bitabiriye uyu muhango hamwe na Ange Kagame bagiye gushyira indabo kumva zishyinguyemo abazize Jenoside ku rwibutso rwa Kigali
Perezida Kagame, Mme Jeannette Kagame, umwe mu bana bitabiriye uyu muhango hamwe na Ange Kagame bagiye gushyira indabo kumva zishyinguyemo abazize Jenoside ku rwibutso rwa Kigali


Abatekereza guhindura inzira y’u Rwanda yabahaye ikaze

Mu butumwa bwe Perezida Kagame yavuze ibyabaye ntawagira icyo abikoraho kuko ntawabisubiza inyuma, gusa ngo abantu bafite icyo ubu bakora kugira ngo ntibizongere ukundi.

Ati “Ndavuga nka Perezida uriho kandi ndebye n’imbere…. ibi ntibizongera ukundi. Ibyo ni ibyo dushoboye.

Abanyarwanda tugomba kubaho ubuzima bwacu, ibyo bindi bavuga nimubyibagirwe.

Gusa dukeneye ubufatanye, dukeneye inshuti ngo dufatanye ibyo twifuza kugeraho. Ariko tugomba kubaho ubuzima bwacu kandi ubuzima bwacu ntabwo buzagengwa n’undi muntu.

Niba hari abatekereza ko bazahindura inzira turimo, nabo tubahaye ikaze. Ariko bagomba kumenya ko bahanganye n’abantu bakomeye. Ntabwo bazatunyeganyeza kubyo twemera, bifite agaciro kandi by’ingirakamaro kuri twe.

Niba hari icyo bashaka cyose bazasanga tukiteguyemo.

Nishimiye,  kandi n’abanyarwanda bishimiye, ko hari aho tugeze. Ndetse n’ejo bundi Kiliziya Gatolika yari igifite ibyo tutumvikanaho nabyo ubu twateye indi ntambwe yo kumvikana kandi ishimije. Ni ikintu kiza.

Hari n’abandi bagishakisha uko bakumva uruhare rwabo mu byabaye ariko bagishaka kurushyira ku bandi, abo rero ntabwo bazaduhagarika gukomeza gutera imbere. Ntitwitaye ku ngufu batekereza bafite.

Abahigwaga ntabwo bazongera guhigwa ukundi, kandi n’abatarahigwaga nabo ntabwo bazigera bahigwa mu gihe kizaza.

Buri munyarwanda kimwe n’undi iki gihugu ni icye, ndetse n’undi wese ubyifuza ku isi”

Perezida Kagame na Mme bashyira indabo ku mva ziri aha ku Gisozi
Perezida Kagame na Mme bashyira indabo ku mva ziri aha ku Gisozi
Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bwa Africa nawe aha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa nawe aha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye aha ku Gisozi
Baha icyubahiro abashyinguye hano n'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange
Baha icyubahiro abashyinguye hano n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange
Perezida Kagame na Moussa Faki bacana urumuri rw'iminsi 100 yo kwibuka
Perezida Kagame na Moussa Faki bacana urumuri rw’iminsi 100 yo kwibuka
Urumuri rw'ikizere bacanye ruzamara iminsi 100
Urumuri rw’ikizere bacanye ruzamara iminsi 100
Basubira mu byicaro ngo hakurikireho ikiciro cy'ubutumwa bw'uyu munsi
Basubira mu byicaro ngo hakurikireho ikiciro cy’ubutumwa bw’uyu munsi
Perezida Kagame asoma zimwe mu nyandiko zari zateguwe
Perezida Kagame asoma zimwe mu nyandiko zari zateguwe
Abana batanze ubutumwa bwibaza ngo "kuki twageze aha", Perezida avuga ko igisubizo cy'iki kibazo cy'abana cyaboneka gusa mu bikorwa bya none
Abana batanze ubutumwa bwibaza ngo “kuki twageze aha”, Perezida avuga ko igisubizo cy’iki kibazo cy’abana cyaboneka gusa mu bikorwa bya none
Perezida Kagame atanga ubutumwa bw'uyu munsi
Perezida Kagame atanga ubutumwa bw’uyu munsi
Umuhango waberaga ku Gisozi urangiye abashyitsi bakuru batashye
Umuhango waberaga ku Gisozi urangiye abashyitsi bakuru batashye
Urumuri rw'ikizere rwacyanywe ruzamara igihe cy'iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Urumuri rw’ikizere rwacyanywe ruzamara igihe cy’iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Thank you your excellency,
    No one will shake us from our new belief in Rwanda’s rebirth and Dvpt. NO ONE
    WE ARE SURVIVORS, WE ARE HERE AND WE ARE READY TO FIGHT FOR OUR UNITY AND WELBEING.

  • Njyewe nk’umusore warokotse Jenoside, nduvugira nta wundi mvugira. Iki gihugu ni icyanjye muntu wese wifuza kugihindanya nanone uragowe kuko sinzakwemerera hamwe n’abo dusangiye iki cyemezo.

    Twambuwe kuba abanyarwanda twitwa inzoka, ubu turi abanyarwanda bafite ishema ryo kwitwa bo. Uwele wako sasa nushaka kudusubizayo

  • Okey!nanjye ndahari

  • umusaza oyeeeee

  • ntibizongera ukundi murwanda rwacu kandi nitwe tugomba kwifatira umwanzuro nkabanyarwanda, tukabana mumahoro

  • I like this speech this a true reconciliation. Let us look forward let us build our nation together. Past is past. Thank you our president. We are one family regardless of ethnicity identity.

  • President yavuze ijambo ryiza ryuzuyemo impanuro kandi ridusubizamo imbaraga

    • NDAHUMURIZA ABANYARWANDA MURI IBI BIHE BIKOMEYE BYO KWIBUKA ABACU BISHWE MURI GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI.NIMUKOMERE!HAMWE NO GUSHYIRA HAMWE TURANGAJWE IMBERE N’UMUBYEYI WACU NTAWUZADUKOMA MUNKOKORA.TUZAKOMEZA DUHANIRE ICYIZA.ABAROKOTSE NIMUHUMURE.

  • Hazajya hahigwa gusa abagishaka gusenya ibyo tumaze imyaka 23 twubaka.

  • Imana ntizemera ko byongera. Ntibizongera.

    • @Ngaho, none se ko Imana uvuga n’umwana wayo yamwohereje abantu bakamubamba, ikabireka bikaba? Utekereza ko ari uko itamukundaga?

  • Umunsi mu Rwanda habayeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ku buyobozi bukuru bw’igihugu, ibintu duheruka mbere ya Rwabugili, nibwo nzemera ko nta munyarwanda uzongera guhigwa n’ubutegetsi kubera impamvu za politiki, cyane cyane ibitekerezo bye cyangwa inkomoko ye.

Comments are closed.

en_USEnglish