Digiqole ad

Uyu munsi si uwo kwerekana ko abagore bakwitabwaho by’umwihariko– Hon Mutesi

 Uyu munsi si uwo kwerekana ko abagore bakwitabwaho by’umwihariko– Hon Mutesi
  • Hon Mutesi ayobora ihuriro ry’abagore bo mu nteko ishinga amategeko
  • Uyu munsi ngo ni uwo kureba aho bavuye n’aho bageze
  • Uyu kandi ngo ni umunsi w’ibyishimo mu muryango
  • Ngo hari abagore bataye inshingano yo kurera bitwaje iterambere

Uyu munsi ni mpuzamahanga wahariwe abagore/abakobwa ku isi. Amateka agaragaza ko bagiye basigazwa inyuma n’abagabo mu iterambere, nubwo ngo hari henshi bikinakomeje mu Rwanda ngo hari intambwe imaze guterwa, nubwo ihame ry’uburinganire kandi hari abarifata nk’urugamba rwo kwigaranzura abagabo…Umuseke waganiriye byihariye na Hon. Mutesi Anitha umuyobozi w’ihuriro ry’abagorere bari mu nteko ishingamategeko imitwe yombi ku birebana n’uyu munsi n’ibigendanye nawo.

Kuri we ngo ni umunsi bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye aho bageze n’aho bagana, amahirwe bahawe mu Rwanda bakayabyaza umusaruro

Uyu munsi ngo si uwo kwerekana ko abagore bagomba kwitabwaho by’umwihariko ahubwo ngo ni umunsi abagore bagomba gufatanya n’abagabo bakuzuzanya.

Uburinganire nabwo ngo si uguhangana ahubwo ngo ni ukuzuzanya hagati ya bombi, bakangana ndetse n’umwana w’umukobwa n’umuhungu bagafatwa kimwe bagakura batozwa ibintu byose kimwe ntawuhabwa amahirwe yihariye.

Hon. Mutesi Anitha  mu biro bye aganira n'umunyamakuru w'Umuseke
Hon. Mutesi Anitha mu biro bye aganira n’umunyamakuru w’Umuseke

Ibibazo n’ibisubizo yatanze mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu Callixte NDUWAYO.

Umuseke: Umunsi mpuzamahanga w’abagore uvuze iki kuri mwe?

Mutesi Anita(M.A): Uyu munsi uvuze ikintu kinini kuri twebwe abagore, ni umunsi ukomeye ni umunsi abagore twibuka  cyane cyane ibyagezweho. Ni umunsi abagore basubiza amaso inyuma  bakibuka aho bari bari aho bavuye bakibuka naho bageze.

Ni umunsi kandi wo gushimira uruhare igihugu cyacu cyabigizemo, cyane cyane umwanya abagore bahawe.

Ni umunsi w’umugore wo kwishimira ibyagezweho, no kwishimira aho ageze. Kandi no kurushaho gufata ingamba kugirango arusheho gukora neza.

Mu mateka abagabo bagiye basigaza inyuma abagore, ariko uyu munsi ibintu biri guhinduka. Gusa hari abagabo babibona nk’intambara kuri bo. Bo mwababwira iki?

M.A: Abagabo batarumva  neza  uruhare rw’agabore mu iterambere cyane cyane  mu rwego rwo  kugirango bashobore kuzuzanya no gufatanya kw’iterambere ry’igihugu, twabagira inama y’uko mu byukuri buri mugabo wese aho ari atumva ko kuba umugore agera kw’iterambere  ari ukumuheza inyuma.

Ahubwo yumve ko kubana n’umugore bimuha amahirwe yo kugirango ajye mu bikorwa bitandukanye bashobore kuzuzanya nk’umuryango, kandi binamugabanyirize n’imvune.

Kuko iyo umugore agize icyo yinjiza mu muryango n’umugabo akagira icyo yinjiza birabafasha bombi ndetse bikanafasha n’umuryango gutera imbere vuba.

Abafite imyumvire itandukanye nibyo mwatubwiye haruguru ku munsi w’abagore bo?

Nibyo hari benshi bumva umunsi w’abagore bakumva yuko ari ikibazo cyangwa se ari umunsi wo kugira ngo abagore bigaragare ko bahawe umwanya wabo wihariye, icyo twababwira ni uko mu by’ukuri nk’abagore, uruhare rw’umugabo kuri iyi munsi rurakomeye.

Yumve ko ari ukugira ngo bongere bibukiranye inshingano zabo nicyo bakora kugirango biteze imbere.

Abagabo bose bakwiye kudushyigikira, bakwiye kubiha agaciro kuko ari uburyo bwo kuzuzanya ntabwo ari uburyo bwo kugirango duhangane.

Insanganyamatsiko ya UN iravuga ko “Abagore mu guhindura iby’imirimo ku isi. Umubumbe ukaba 50 – 50  nibura mu 2030” izi si inzozi bizagerwaho?

M.A: Oya si inzozi nta kidashoboka. Ahari ubushake birashoboka , wenda naguha nk’urugero nk’igihugu cyacu ubu turi abambere nko mu Nteko Ishinga Amategeko. Icyo ni kimwe mu biguha ishusho y’uko nta kidashoboka.  

Icy’ingenzi ni ukugira ubuyobozi bwiza kandi bubishyigikiye. Ni ukuvuga ubuyobozi bushyigikiye iterambere ry’umugore bufasha n’abagore gutera imbere.  Kandi ikindi n’abagore ubwabo bamaze gusobanukirwa no kwisobanukirwa.

Abatarasobanukirwa nabo niyo mpamvu habereyeho kugirango begerwe nabo bakangurirwe kumva ko nabo babishoboye, ko batinyuka kujya mu nzego zose, ko batinyuka gukora imirimo ikomeye, bagakora n’ibindi bikorwa bitandukanye kugirango bibashe kubateza imbere.

Ati "Abagore batinyuka kujya mu nzego zose, ko batinyuka gukora imirimo ikomeye"
Ati “Abagore nibatinyuke kujya mu nzego zose,  batinyuke gukora imirimo ikomeye”

 

U Rwanda rufite umuhigo ku isi w’abagore benshi mu Nteko. Umusaruro wabyo umuturage yabona ni uwuhe?  

M.A: Kuba inteko Ishinga Amategeko ifite abagore benshi byatanze umusaruro cyane. Urugero iyo urebye amategeko menshi abagore bagiramo uruhare,kandi ayo mategeko yaje kurengera umuryango. 

Nk’itegeko ry’ubutaka aho uyu munsi umugore n’umugabo bagira uburenganzira bungana ku butaka , nk’itegeko ryo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana n’umugore , n’itegeko ry’imyororokere ndetse n’iry’umuryango.

Aya mategeko yose agenda areba  umugore n’umugabo adatandukanya ngo uyu nguyu ari muri iki cyiciro uyu muri iki.

Ikindi ni mu rwego rw’imiyoborere, twebwe abagore bari mu Nteko ntabwo tugarukira aha turagenda tukegera na bagenzi bacu kugirango turusheho kubagira inama ngo kubafasha kugirango nabo batinyuke nabo babashe kujya mu nzego zifata ibyemezo bajye no mu bucuruzi bukomeye ko badakwiye kuguma hasi.

Iyo urebye ishusho tumaze kugeraho uyu muni irashimishije niba ubona mu Nteko mu mutwe w’Abadepite turi kuri 64%, muri Sena bageze hafi kuri 38 %,  mu nzego za guverinoma bageze kuri 41%,  wareba mu butabera 40% , ba guverineri 50% urumva ko hari intambwe igenda iterwa ukurikije ko byari bimeze .  

Iyo ntambwe nziza imaze guterwa abagore babigizemo uruhare. Ubu dufite abagore bamaze gutera imbere bamaze  kugera mu rwego rwo gucuruza mu rwego rwo hejuru ibyo ni ibintu byo kwishimira cyane.

Ibyo biva muri bwa buryo bw’abagore bamanuka bakegera abandi  bakabaha ingero bakareberaho bigatuma abagore batinyuka.

Usibye mu Nteko, abagore mu nzego z’ibanze ahafatirwa ibindi byemezo byifashe bite? Ntihakiri ubusumbane bukabije?

M.A: Icyo mbona urugendo ruracyahari. Ntabwo bivuze ko abagore bageze aho bashaka . Ariko dufite amahirwe ko dufite ubuyobozi bwiza tukagira igihugu cyiza gifite ubushake bwo guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Ikindi cyiza  gishimishije ni uko no mu nzego zose za leta ihame ry’uburinganire ririmo gushyirwa mu ngengo y’imari.

Mu by’ukuri  imyumvire aho itarazamuka turabibona ko hari icyuho ariko biradusaba imbaraga ko dukomeza kwegera abagore.

Hari uwumva ko uburinganire bwaje ari uko umugore agiye gutegeka umugabo.

M.A: Haricyari  abantu benshi bafata uburinganire nkaho ari uguhangana kandi  ntabwo ariko bimeze ubundi ni ukuzuzanya, ni ukuzuzanya mu muryango, ni uguhuriza hamwe imbaraga  kugirango za mbaraga zishobore kuzana iterambere mu muryango wabo, ndetse n’igihugu muri rusange. 

Ikindi kandi niba ufite abana umukobwa n’umuhungu ukabarera kimwe.

Abumvaga ko uburinganire ari uguhangana nibahinduke bumve ko uburinganire bwaje kubafasha, kugirango abantu bafatanye buzuzanye , bareshye imbere y’amategeko, bareshye mu iterambere no mu bikorwa ibyo aribyo byose, kandi bashobore kuzuzanya kandi biteze imbere.

Abagore babaye benshi mu mirimo nta ngaruka byagira mu gutanga uburere mu ngo, ko amateka usanga asa n’aha cyane umugore inshingano yo kurera?

M.A: Icyo ni ikintu gikomeye cyane, ariko tugomba kumenya ko kuba iterambere ryaraje ntabwo bikuraho inshingano z’uko turi  ababyeyi.

Mubyo twakora byose ntabwo tugomba kwibagirwa abana twabyaye . Gusa hari aho bigenda bigaragara ko inshingano z’ababyeyi zigenda zitakara yewe no kwegera abana no kubaganiriza ugasanga bigenda bitakara.

Haracyagaragara abana b’abangavu bakiri bato batwara inda zitateganijwe kubera kudahabwa uburere. Iki ni ikibazo gikomeye kandi natwe twumva tugomba guhagurukira.

Niyo mpamvu biri mu nshingano zacu zo kwegera ba bagore tukabigisha ko ari inshingano, ko ibyo bakora byose n’inshingano zo kurera ari ngombwa.

Umugore/umukobwa akwiye gutekereza iki ku munsi nk’uyu wamuhariwe ku isi?

M.A: Ni umunsi wo gusubiza amaso inyuma nk’umugore ukibuka aho umugore yari ari , ukibuka aho ageze ukanabyishimira. Ari abagore bakishima ndetse bafatanyije n’imiryango yabo, atari we wenyine yishimye, kuko kuba umugore yarateye imbere ibyo aribyo byose byateje imbere n’umuryango. Ugomba kuba umunsi w’ibyishimo mu muryango.

Ni umunsi wo kwicara akisuzuma akareba ko yakoresheje amahirwe yahawe, ibyo yakoze neza agakomerezaho, ibyo atakoze neza agashaka uko yabihindura.

**********************

 Mbere ya 2013, Hon Anita yari umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kayonza
Hon Anita ahagarariye abagore b’Iburasirazuba mu Nteko kuva mu 2013, mbere yabwo yari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza

Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko FFRP ryagiyeho mu rwego rwo guhuriza hamwe abagore bari mu Nteko Ishinga Aategeko kugira ngo bahuze imbaraga bakore ubuvugizi ku bandi bagore n’abakobwa.

Iri huriro ubu ngo ntirikigizwe n’abagore gusa kuko rifitemo n’abagabo b’abanyamuryango ariko bafatwa nk’abafatanyabikorwa mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • uyu munsi wabaye ku nshuro ya kangahe mu RWANDA

  • Twishimiye ihimbazwa ry’uyu munsi w’abagore kandi twifatanyije nabo mu byishimo bafite kubera intambwe bamaze gutera mu Rwanda.

    Ariko turagira ngo twisabire bamwe mu abagore bacu na bashiki bacu kureka ingeso zimwe zisigaye zigaragara muri Society nyarwanda kandi zishobora no gusenya umuryango arizo zikurikira:

    1) Abagore bamwe bumvise nabi iby’uburinganire bumva ko buje kubaha uburenganzira n’ububasha bwo kwiganzura abagabo. Ibyo si byo, iyo myumvire igomba guhinduka.

    2) Abagore bamwe basigaye bategeka abagabo babo mu ngo ku buryo hari abagabo bagendana agahinda bagatinya kubigaragariza abandi. Mu ngo zimwe na zimwe usanga abagabo basuzugurwa n’abagore babo ugasanga nta jambo bafite, byose abagore bakitwaza ngo ni uburinganire.

    3) Hari abagore bamwe basigaye bafite imitungo batagaragariza abagabo babo kandi babaana, ndetse ubu hari n’abagore bamwe basigaye bafata inguzanyo muri Banki abagabo babo batabizi, cyangwa batabyumvikanyeho, ndetse bikagera naho umugore afata isambu y’umuryango akayitangaho ingwate muri Banki umugabo we atabizi.

    4) Mu ngo zimwe na zimwe hari aho ugera ugasanga abana bato batabona umwanya wo gushyikirana n’umubyeyi wabo w’umugore kubera ko ataboneka mu gihe bamukeneye, bityo ugasanga abana basa naho batakaje uburere kubera ko ahanini bitabwaho n’abakozi bo mu rugo gusa.

    5) Hari abagore bamwe basigaye bajya mu tubari cyangwa muri Hotel kwishimisha (bakanywa, bakarya etc…) bajyanywe n’abagabo batari ababo.

    6) Biravugwa ko (ariko nta gihamya ihari ibyemeza) bamwe mu bagore bahabwa imyanya ikomeye mu buyobozi bw’iki gihugu, kubera ko baba bafitanye umubano n’ubucuti na bamwe mu banyabubasha b’abagabo b’iki gihugu, kandi uwo mubano n’ubucuti ngo bikaba bishingiye ahanini ku mishyikirano bagirana mu ibanga ryo mu gitanda.

  • Mwige ku bibazo Karambi yerekanye kuko ibyinshi ni byo.ndi umugore.

Comments are closed.

en_USEnglish