Digiqole ad

Mu myaka 10 ishize 2014 niwo ntazibagirwa- Ubuzima bwa Jock mu Rwanda

 Mu myaka 10 ishize 2014 niwo ntazibagirwa- Ubuzima bwa Jock mu Rwanda

Uwateje imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda agafasha abanyarwanda kuwugira umwuga, Jonathan ‘Jock’ Boyer yari amaze imyaka 10 aba mu Rwanda none yasubiye iwabo muri USA. Ngo ntabwo azibagirwa umwaka wa 2014 kuko nibwo yageze kuri zimwe mu nzozi ze.

Jock Boyer yasubiye muri USA nyuma y'imyaka 10 yari amaze mu Rwanda, aha yasezeraga abamufashije kugera ku ntego ze, barimo Perezida Kagame
Jock Boyer yasubiye muri USA nyuma y’imyaka 10 yari amaze mu Rwanda, aha yasezeraga abamufashije kugera ku ntego ze, barimo Perezida Kagame

Kuri uyu wa mbere  tariki 3 Mata 2017 nibwo umunya-Amerika Jonathan Jock Boyer wari umaze imyaka 10 aba mu Rwanda yasubiye iwabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu kiruhuko cy’izabukuru. Agiye kwita ku mukunzi we  Kimberly Coats we watashye mbere.

Uyu mugabo wavutse  tariki 8 Ukwakira 1955 i Moab muri Leta ya Utah muri USA ntabwo azibagirana mu mateka y’imikino mu Rwanda kuko yateje imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda bituma uba umwuga kuri benshi bitwaye neza mu myaka 10 ishize.

Yageze mu Rwanda Gashyantare 2007 yumvaga azahamara amezi atatu gusa ariko abona ari igihe gito kitamwemereraga kugera ku ntego ze zirimo kuzamura impano z’abakinnyi b’umukino w’amagare benshi no kubafasha kubigira umwuga.

Muri 2007 yafashe abakinnyi batanu bitwaye neza muri Tour du Rwanda 2006; Adrien Niyonshuti, Ruhumuriza Abraham, Rafiki Jean de Dieu, Nyandwi Uwase na Nathan Byukusenge. Boyer yabwiye Umuseke ko yabonye impano z’aba bari bakiri abasore bato agira ikizere cy’ahazaza h’u Rwanda mu gusiganwa ku magare.

Ati “Iminsi yanjye ya mbere mu Rwanda yari igoye. Cyari igihugu ntamenyereye ariko naterwaga imbaraga n’abasore twatangiranye. Kureba ubushake n’impano bagaragazaga byatumaga nongera iminsi ku gihe nari kumara mu Rwanda.”

Uyu mugabo w’umunya-Amerika yatangiye kwiga uko isiganwa rizenguruka u Rwanda ku igare ‘Tour du Rwanda’ ryatangiye gukinwa mu 1977, ryahindurirwa isura rikaba mpuzamahanga rikajya ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi ‘UCI’.

Intego ye ya mbere yayigezeho nyuma y’imyaka ibiri yari amaze mu Rwanda, muri 2009.

Yabwiye Umuseke ko byari ibihe bikomeye ati: “Ni intego byari bigoye gutekereza ko yari kugerwaho mu gihe gito nk’uko byagenze. Ibikorwa remezo, ingengo y’imari yo gutegura irushanwa no guhemba, kubona abaterankunga, no gutegura abakinnyi b’abanyarwanda bashobora kwitabira isiganwa mpuzamahanga kari akazi katoroshye. Gusa ndashima abayobozi b’u Rwanda bumvise igitekerezo bakadufasha kugera ku intego.”

Nyuma y’uwo mwaka abakinnyi babiri muri batanu yatangiranye bagiye gukina nk’ababigize umwuga muri Afurika y’epfo.

Nathan Byukusenge na Adrien Niyonshuti basinye amasezerano muri MTN- Qhubeka (ubu yitwa Team dimension data). Byabafashije kuzamura urwego rwabo kuko bakoraga imyitozo mu buryo buhoraho bari kumwe n’abanyamwuga.

Adrien Niyonshuti muri 2009 niwe wabaye umunyarwanda wa mbere ugiye gukina nk'uwabigize umwuga
Adrien Niyonshuti muri 2009 niwe wabaye umunyarwanda wa mbere ugiye gukina nk’uwabigize umwuga

Jock Boyer amaze imyaka itatu gusa mu Rwanda, umukino w’amagare wari umaze gutera imbere cyane. Byatumye u Rwanda rugirirwa ikizere rwakira shampiyona ya Afurika mu gusiganwa ku magare ‘African Continental Cycling Championship 2010’ yegukanywe na Daniel Teklehaimanot wo muri Eritrea.

Jock amaze imyaka itanu gusa mu Rwanda, iterambere ry’uyu mukino ryatangiye kugaragarira isi yose, muri 2012 habonetse umukinnyi uhagararira u Rwanda mu mikino Olempike yabereye i Londre mu Bwongereza, Adrien Niyonshuti wari kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Team Rwanda’ yasiganwe mu muhanda (Road Race) no mu misozi (Mountain Bike).

Nubwo u Rwanda rwari rumaze igihe rutegura isiganwa mpuzamahanga riruzenguruka ‘Tour du Rwanda’ nta munyarwanda wari warashoboye kugira umusaruro mwiza.

Igicu kijimye cyatangiye gusimburwa n’ikirere cyiza muri 2013 ubwo Ndayisenga Valens wari ufite imyaka 19 gusa yashoboraga kwegukana etape yavuye Rwamagana isorezwa i Musanze tariki 19 Ugushyingo 2013.

Jock Boyer yabwiye Umuseke ko nyuma y’iyo Tour du Rwanda yabonye ko ibyo yaharaniye bishobora kuba biri hafi kugerwaho.

Ati: “Twarakoraga cyane. Twageragezaga kugera mu mpande zitandukanye z’u Rwanda gushaka impano z’abakinnyi bato. Valens atwara etape ya Tour du Rwanda akiri muto naravuze nti, ‘aka gahungu kirabura gashobora kuba intangiriro y’amateka meza ku Rwanda mu gusiganwa ku magare.’ Nabonye ko ibihe byiza dushobora kuba tubyegereye.”

Mu ntangiriro za 2014 ibyo uyu mugabo yavuze byabaye impamo kuko bwa mbere mu mateka umunyarwanda yegukanye etape mu isiganwa mpuzamahanga rikomeye kurusha andi muri Afurika ‘La Tropicale Amissa Bongo (2.1)’. Uwizeyimana Bonaventure yasize ibihangange byakiniraga amwe mu makipe yari aya mbere ku isi icyo gihe nka; Yohann Gène wari muri Team Europcar.

Kwitwara neza kw’abanyarwanda batozwaga na Jock byahaye ikizere abanyarwanda bajya ku mihanda ku bwinshi muri Tour du Rwanda ya 2014. Ikizere cyari cyose kandi nticyaraje amasinde kuko cyarangiye ku ntsinzi y’umunyarwanda Ndayisenga Valens.

Nyuma yayo Boyer n’abasore be bakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame abemerera ubufasha bwose bifuza, harimo kwishyurirwa amazu ikipe y’igihugu ibamo mu mwiherero, kwishyura ibitunga abakinnyi no kugurirwa amagare agezweho.

Byose byashyizwe mu bikorwa mu gihe gito. Niyo mpamvu Jock Boyer yabwiye Umuseke ko 2014 ari umwaka utazibagirana mu buzima bwe kuko yageze ku ntego nyinshi mu gihe gito.

Boyer yagize ati: “Gutegura Tour du Rwanda byaranshimishaga cyane. Ariko imyaka itanu yayo ya mbere ntibyabaga ari 100% kuko abana bacu bari bataragera ku rwego rwo kuyegukana. Nageze ku nzozi zanjye muri 2014 ubwo Valens yayitwaraga. Ni umunsi ntazibagirwa. Kubona abanyarwanda bose ku mihanda bishimye baseka, kureba mu maso y’abayobozi hakeye kubera umukino wacu byari igitangaza kuri njye.

Kwakirwa n’inshuti yanjye (Perezida Kagame) akatwemerera ubufasha byo byari agahebuzo kuko byadufashije gutegura ahazaza h’umukino wacu. 2014 ni umwaka nzahora nibuka kuko nageze ku nzozi zanjye.”

Muri 2014 Perezida Kagame yakiriye Team Rwanda abizeza ubufasha
Muri 2014 Perezida Kagame yakiriye Team Rwanda abizeza ubufasha

Zimwe mu nzozi za Jock Boyer zabaye impamo harimo no kubaka ikigo gikoreshwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, kikaba igicumbi cy’umukino wo gusiganwa ku magare ‘Africa rising cycling center’ mu Kinigi mu karere ka Musanze.

Iki kigo cyatanze umusaruro kuko abakinnyi bakitorejemo begukanye imidari itandukanye nyuma ya 2014 nk’umudari wa zahabu muri ‘All African Games 2015’ Hadi Janvier ahesha u Rwanda ishema i Brazzaville, Valens Ndayisenga abona umudari wa Zahabu muri shampiyona ya Afurika 2015, Nsengimana Jean Bosco yegukana Tour du Rwanda 2015 na Valens Ndayisenga yegukana iya 2016.

Muri 2014 nibwo Jock Boyer yashinze ikigo Africa Rising Cycling Center
Muri 2014 nibwo Jock Boyer yashinze ikigo Africa Rising Cycling Center
Kwitegurira mu kigo cy'i Musanze byafashije Hadi Janvier gutwara umudari wa Zahabu muri All African Games
Kwitegurira mu kigo cy’i Musanze byafashije Hadi Janvier gutwara umudari wa Zahabu muri All African Games

Jonathan Jock Boyer wasubiye iwabo mu kiruhuko cy’izabukuru agiye gusimburwa na Richard Mutabazi nk’umuyobozi mukuru wa Africa rising cycling center, kandi yamaze gusimburwa na Sterling Magnell nk’umutoza w’ikipe y’igihugu.

Asoza ikiganiro yagiranye n’Umuseke yavuze ko azahora aterwa ishema n’imyaka yamaze mu Rwanda kuko hari benshi yahinduriye ubuzima binyuze mu mukino w’amagare, harimo abarenga 15 batunzwe no gusiganwa.

Jock Boyer aterwa ishema n'imyaka yamaze mu Rwanda kuko ubu hari benshi batunzwe no gusiganwa ku magare
Jock Boyer aterwa ishema n’imyaka yamaze mu Rwanda kuko ubu hari benshi batunzwe no gusiganwa ku magare

Roben  NGABO
UM– USEKE.RW 

3 Comments

  • Oya ni ukubeshya, ubwo nawe indwara (Tekiniki) akaba arayanduye da ! Nibyo koko sport y’amagare yayizamuriye publicite mu baturage n’abayobozi riramenyekana, ariko ibyo avuga by’iterambere ahantu bayareberwa hambere habyemeza ni ukureba impinduka mu buzima bw’abanyonga amagare muri aya masiganwa-mouzamahanga yise yagiye ategura. Mperutse gusoma financial Report y’icyi kigo cyanye ariko usanaga Frw menshi agera muri milliard yose yigira mu mifuka y’aba bazungu, abayobozi n’abandi bakora hariya, ugasanga abana banyonga bose ni ukubaho mu cyizere n’ishema ridafite icyo rishigiyeho cy ryunguye umuntu.

    Ibi njye ntibinshitura kuko aba ni ba bazungu baza muri Africa gushora duke bagasarura byinshi hanyuma barangiza bagacaho (birakorwa muri secteurs zose z’ubukungu), bakajya gukorera andi mu bindi bihugu bikenneye nka za Bangladesh, Cambodia, East Timor,…Tubaye dufite itangazamakuru ry’umwuga ribasha kubakurikiana ryazatubwira occupation bano ba escroc bigira abacunguzi bazajyamo. Naho ubundi ndakurahiye ko buriya amaze kubona ko donors bamuhararutswe, biriya yatangije hariya bizamukurikira.

  • Muraho,

    Wowe Mado uvuga ibyo ushingiye kuki? Jock yakoze umurimo ukomeye mu Rwanda, niba nawe yaravanyemo inyungu birumvikana nyine inyungu iva mu murimo ntabwo iva mu magambo.
    Gusa ahubwo byari bikwiye ko hanavugwa icyamujyanye.

    Twese tuzi neza uburyo abakinnyi bamwe baretse amagare kubera kubona inyungu nto cyane kandi bakora akazi kenshi, tuzi uburyo hagiye habaho kugumuka kw’abakinnyi mbere ya Tour ya 2015 cg 2016 ngirango, tuzi uburyo bamwe mu bayobozi ba FERWACY bikomye ibitangazamakuru bimwe na bimwe ngo kuko byatangaje ibibazo aba bakinnyi bari bafite.
    Tuzi kandu uburyo ikibazo cy’aba bakinnyi cyari gishingiye kuri traitement yabo imbere ya Kimberly Coats wabafataga nk’ibikoresho malgre l’effort de son epoux Jock.

    Tuzi integer nke za Bayingana na team ye kuri iki kibazo. Byarabananiye kumva ikibazo cy’abakinnyi ahubwo bagahengamira ku muzungu wakoze akazi kanini mu guteza imbere amagare kandi bakimukeneye. Rimwe na rimwe ndabumva nkanabagarukira.

    Ariko finalement babonye ko umukinnyi afite ukuri, bajya ku ruhande rwe bibabaza cyane Kimberly Coats abonye FERWACY kuri iyi nshuro igiye ku ruhande rw’abakinnyi bituma muri Janvier ahita azinga utwe asezera u Rwanda adasezeye arataha.

    Ibi rero byatumye n’umugabo we abona ko atakwigumana mu Rwanda, maze we rwose nk’imfura y’umuWestern (abazi USA bazi uburyo abantu bo mu cyaro cya West baba imfura cyane kandi bavugisha ukuri) yemye ategura gusezera neza inshuti ye Paul Kagame ayimurikira ibyo yagezeho.

    Kujya ku ruhande rw’ukuri kuri FERWACY nibyo byatumye aba banyamerika bagenda. Ntakindi.

    ISOMO ni irihe kuri FERWACY na MINISPOC

    Ubu mugiye kwirwariza sasa, biriya mwakinze mu maso abakinzi b’amagare ngo Jock azajya abafasha sibyo turabizi. Ugiye aba agiye.

    Ubu nibwo tugiye kureba niba akazi Jock yakoze karabahaye amasomo cyangwa se mwari aho gusa mucunga umusururo we ngo muwuryohemo gusa.

    Tugiye kureba icyo mushoboye, tugiye kureba niba koko mukunda amagare, tugiye kureba niba nta bisambo bibarimo byari mu magare kubera inda zabyo gusa, tugiye kureba who is who mu magare.

    Jock aragiye asize umusingi ukomeye, turaje turebe ko mutawusiba aho kuwubakiraho, buri wese ubu abahanze amaso.

    Nimunanirwa gukomeza kuzamura uyu mukino tuzaba turi hano tubibona, nimubishobora kandi tuzishima cyane.

    Isomo mwafashe kuri bariya banyamerika u Rwanda rugiye kuribona.

    • Blaise, salut, utanze amakuru meza rwose kandi ubona ko uyazi!! Kuko nagiye nkurikirana amakuru y’igare nkasanga uriya mugore ashobora kuba atari yoroshye!! Bigaragar ko yarushaga imbaraga umugabo none bikaba bitumye umugabo asezera!! Ikindi ni uko Bayingana agiye kugaragara kuko ni kenshi yasyonyoye bariya bana akicecekera cg akishongora none ukuri kurashyize kuratsinda!! Reka tubahange amaso!!

Comments are closed.

en_USEnglish