Digiqole ad

Ahahoze ari ikigo cy’impfubyi kwa Gisimba ubu hakorerwa iki?

 Ahahoze ari ikigo cy’impfubyi kwa Gisimba ubu hakorerwa iki?

Gisimba Memorial Center ni ikigo cy’impfubyi kizwi cyane mu Rwanda, cyarerewemo abana b’impfubyi barenga 500. Politiki nshya yo kurerera abana mu miryango no gufunga ibigo by’impfubyi nacyo cyarayikurikije gusa iki kigo ntabwo cyahagaritse imirimo yo kwita ku bana nyuma y’amasomo, mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko.

Ubu muri iki kigo bari kuhavugurura
Ubu muri iki kigo bari kuhavugurura bubaka n’ibibuga

Iki kigo cyabaye ingirakamaro cyane ku gihugu, ubuhamya bw’abakirerewemo bwumvikanisha umumaro cyagize ku bana b’igihugu.

Nta bana ubu bakiba muri iki kigo ahubwo batangije gahunda bise “Gisimba After School Initiative” igamije gufasha abana igihe batari mu ishuri.

Bafashwa gusubiramo amasomo, gusoma ibitabo no kwiyungura ubumenyi kuri Internet, gukina imikino itandukanye, bakigishwa gucuranga, ubugeni n’ibindi.

Ubu ntibafasha abana b’impfubyi gusa ahubwo n’abafite ababyeyi bari hafi y’iki kigo giherereye mu Nyakabanga mu mujyi wa Kigali barakigana, bagafasha imiryango kwita ku burere bw’abana nyuma y’ishuri.

Ni gahunda irinda abana uburara, udukungu tubigisha ingeso mbi n’ibindi bibi bahura nabyo bari hanze y’ishuri nk’uko bisobanurwa na Damas Mutezintare Gisimba washinze iki kigo.

Iki kigo ubu kiri kuvugurura inyubako zacyo, bubaka ibibuga by’imikino y’amaboko, abakina umupira w’amaguru bo bifashisha ibibuga by’ibigo biri hafi. Gusa icya ngombwa abana bagakurikiranwa bari hamwe.

Gisimba ati “Hano dufite inzu nini cyane y’ibitabo abana baza bagasoma, dufite computer lab, hirya hariya hari icyumba twigishirizamo ibijyanye n’umuziki byaba gucuranga byaba kubyina Kinyarwanda n’ibi byose. Hari ruguru naho hari icyumba twigishirizamo ubugeni ku bana tubona babifitemo impano, hose urabona harimo kuvugururwa.”

Muri iyi gahunda kandi ntibaheza abana bo ku mihanda kuko nabo batumirwa bakaza bagakina n’abandi, bagasangira nabo ibihari ndetse ngo hari ubwo bituma hari abasubira mu miryango yabo babonye urukundo rw’umuryango ko ari ngombwa babivanye hano.

Gisimba ati “Hari abana benshi baba ibirara ugasanga bananiye ababyeyi kubera ko batabona umwanya wo kuganirizwa yava kw’ishuri cyangwa muri week end agahita ahitira mu gakungu akishora mu biyobyabwenge,cyangwa ugasanga umunsi utari uw’amasomo azindukiye muri Filimi kugeza ninjoro ntabe yanasubiramo amasomo.”

Iyi gahunda yo kwa Gisimba itangira buri mugoroba abana bavuye kw’ishuri bagahita baza muri iki kigo abakina imikono bagakina, abiga iby’umuziki no kubyina bakajya kubyiga ,abiga iby’ubugeni bakajya kubyigishwa nyuma bagahita binjira mu byumba by’amashuri bagasubiramo amasomo abandi bakajya mu nzu y’ibitabo gusoma no kujya mu cyumba cy’ikoranabuhanga.

Ubu muri iyi gahunda ngo hamaze kwiyandikisha abana bagera ku 150 ariyo mpamvu bahise batekereza gutunganya inyubako no kubaka ibibuga kuko babonaga abana bitabira biyongera.

Gisimba Damas avuga ko abana hano babafasha kutajya mu ngeso mbi iyo batari mu ishuri
Gisimba Damas avuga ko abana hano babafasha kutajya mu ngeso mbi iyo batari mu ishuri
Ni ikigo kizwi cyane cyareze abana benshi b'impfubyi
Ni ikigo kizwi cyane cyareze abana benshi b’impfubyi
Abana bafite impano y'ubugeni nabo barabafasha, iyi ni ishuri bakoze ya Gisimba Chryisologue n'umugore we, ari nabo ntangiriro y'ubufasha mu kurera impfubyi mu myaka hafi 40 ishize
Abana bafite impano y’ubugeni nabo barabafasha, iyi ni ishuri bakoze ya Gisimba Chryisologue n’umugore we, ari nabo ntangiriro y’ubufasha mu kurera impfubyi mu myaka hafi 40 ishize

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Good

  • Imana izakomeze ihe umugisha Gisimba n’umuryango we batahwemye gufasha imfubyi z’u Rwanda nta kurobanura!

  • How Gisimba Junior and his wife died ??

Comments are closed.

en_USEnglish