Abahatanaga muri MissRwanda2017 basuye abagore mu bitaro bya Muhima
Ni igikorwa cyashimwe cyane n’abo basuye barwariye mu bitaro by’abagore byo ku Muhima mu mujyi wa Kigali. Abakobwa 14 (uvanyemo umwe ubu urwaye) bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017 bazaniye ubufasha bunyuranye abarwariye hano, ngo banifatanye kwizihiza umunsi w’abagore.
Aba bakobwa bazanye ibikoresho binyuranye birimo imyambaro, ibikoresho by’isuku, ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi.
Bagendaga basura abari mu byumba binyuranye bigize ibi bitaro.
Basuye umubyeyi wabyaye impanga ebyiri ariko utishoboye bamugenera ubufasha, basura kandi umubyeyi uherutse kubyara abana batatu icya rimwe nawe bamuha ubufasha n’abandi barwariye aha banyuranye.
Nyuma bakiriwe mu cyumba mberabyombi cy’ibitaro bagirana ibiganiro n’umuyobozi w’ibi bitaro Dr Ntwari Ndizeye, abaha ikaze abasobanurira serivisi baha abagana ibi bitaro n’uko abo basuye bamerewe.
Uyu muyobozi yashimye igikorwa cy’aba bakobwa bari bari kumwe kandi na Dieudonne Ishimwe umuyobozi wa Rwanda Inspirational Back Up, kompanyi itegura amarushanwa ya Miss Rwanda.
Linda Umutoniwase wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko baje kwifatanya n’abarwayi kuri uyu munsi w’abagore. Ati “ntabwo tuwifuriza ababyeyi bacu gusa kuko namwe muri ababyeyi baacu niyo mpamvu turi aha ngo tuganire dusangire umunsi wacu urusheho kugenda neza… tuboneyeho kubifuriza kurwara ubukira, n’umunsi mwiza wihariwe mwe mudahwema kutwereka urukundo nk’abana banyu.”
Photos © I.Ishimwe/UM– USEKE
Innnocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW
8 Comments
Aba bana b’abakobwa bakoze igikorwa cyiza cyane!
well done Bakobwa b’u Rwanda. umuco murawukomeje bigaragara ko ibyo mwatubwirag ari ubuzima mwari mubayeho
ICYO MBONYE CYO ABA BAKOBWA BOSE BARARUTA UWABAYE MISS UBWIZA NIMITERERE NTAGO ELSA YARAKWIYE NA 8TH RUN UP MURIBO
Mukomereze aho Elsa iyatangije umurimo muri woe izanawusoza kdi izagukoresha ibyubutwariii
courage,kandi imna ibahe umugisha
Imana ibahe umugisha bana b’u Rwanda.ndumva muri jye ikiniga cy’ibyishimo
mukomereze aho bakobwa beza!mwagize nubutwari,mwanga kwizihiza umunsi wumutegarugori n’umwari mwenyine.musabana nabandi!imana isubize aho mwakuye.
nukuri imana ikomeze ibiteho pe ndishimye cyaneee pe gs imana ikomeze ibafashe pe
Comments are closed.