Umuhanzi Kagame Eric cyangwa se Mr Kagame mu muziki, yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo iri mu njyana benshi bita ‘injyaruwa’ yise ”Ntimubimbaze”. Avuga ko yahisemo iyo njyana yirinda undi muhanzi uzaza kumuvogera. Mr Kagame uhimbwa izina rya ‘Njyaruwa’ n’abandi bahanzi bakora umuziki, asanga aho umuziki w’u Rwanda ugeze urimo abahanzi benshi b’abahanga bakora injyana zitandukanye. […]Irambuye
Patrick Nyamitali ni umwe mu bahanzi badashidikanywaho ku buhanga afite mu miririmbire ye. Kuba ubu atumvikana cyane nka mbere akiri muri Gospel ngo nta kintu na kimwe abyicuzamo. Byagiye bigarukwaho kenshi n’abafana, abakunzi b’umuziki w’uyu muhanzi bavuga ko atari akwiye kuva muri Gospel ngo ajye mu njyana zisanzwe ‘Secular Music’. Ku ruhande rwe aza kugenda […]Irambuye
Abicishije ku rubuga rwa Instagram umushyushyarugamba Anita Pendo yagaragaje ko atwite. Hari hashize igihe binugwanugwa ariko nyir’ubwite atarabyemeza. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo byatangiye kuvugwa ko Anita atwite, yari mu rukundo n’umukinnyi w’umunyezamu Nizeyimana Alphonse bita Ndanda. Mu mpera z’ukwezi kwa mbere ubwo Umuseke wabazaga Anita Pendo niba atwite yagize ati “Ibyo aribyo byose ndi […]Irambuye
Inama Nkuru y’Abahanzi ‘Rwanda Art Council’ isanzwe ihurirwamo n’abahanzi nyarwanda iravuga ko itigeze iganira na Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi (Rwanda Society of Authors, RSAU) kubyo iyi iherutse kwemeza ibyo kwishyuza ibihangano by’abahanzi ababikoresha bagamije inyungu. Kuwa gatanu ushize mu kiganiro n’abanyamakuru Rwanda Society of Authors (RSAU) iri kumwe na RDB batangaje uyu mushinga mushya wo kwishyuza ibihangano by’abahanzi ababikoresha […]Irambuye
Niwe Paulin Camarade umuraperi wamenyekanye cyane muri style yise ‘Injyana nsazi’ ku izina rya NPC, avuga ko kureka gukora umuziki usanzwe akajya muri Gospel ari umuhamagaro atari indi nyungu yakurikiye. Ubwo yashyiraga hanze indirimbo ya mbere ihimbaza Imana yise ‘Ndagushima’, yavuze ko aho aca hose bamubwira ko yajyanywe no gushaka umukobwa uzi Imana bakundana atari […]Irambuye
Mu cyumweru dusoje nibwo Emmy na Priscillah baba muri Amerika bashyize hanze indirimbo bise ‘Wabaga he?’ ihuje amanota n’iyitwa ‘No Kissing’ ya Patoranking wo muri Nigeria. Emmy avuga ko bisanzwe kuba indirimbo zahuza amanota. Iyo ndirimbo ikijya hanze abantu bahise bayihuza na ‘No Kissing’ ya Patoranking yakoranye na Sarkodie ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 19,931,622 […]Irambuye
Abanyarwanda barindwi batumiwe kumurika imideli mu iserukiramuco ry’imideli ‘Festival International de la Mode Guinéenne’ muri Guinée, riteganyijwe kuba guhera ku tariki 07 kugera kuri 13 Gicurasi 2017. Ni ku nshuro ya gatatu iri serukiramuco rigiye kuba, iry’uyu mwaka rizahuriza hamwe abahanzi b’imideli 100, ndetse n’abamurikamideli bazava mu bihugu 15 barimo barindwi bo mu Rwanda. Abamurikamideli […]Irambuye
Umuhanzi Nzaramba Eric wamamaye mu Rwanda nka Senderi international Hit mu masaaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari ari mu modoka ye ava I Nyamirambo yerekeza mu mujyi (aciye Camp Kigali) abafana be babonye imodoka ye ifite ibara ryihariye bitambika mu muhanda na we arahagarara arabasuhuza. Mu modoka y’ivatiri (Voiture) ifite ibara rya […]Irambuye
Ishimwe Or Butera ni imfura ya Clement na Knowless. Ku mezi atanu amaze avutse, Se na Nyina bashyize hanze ifoto ye ya mbere ariko itagaragaza isura y’uko asa. Kuba nta muntu wo hanze uzi uko Or asa uretse inshuti za Clement cyangwa za Knowless zibasura, ngo ni uburyo bwo kubahiriza uburenganzira bwe. Mu minsi ishize […]Irambuye
Ku itariki 20 Gicurasi 2017 nibwo hateganyijwe igitaramo cya mbere cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya karindwi. Mu bahanzi 10 baririmo, Dream Boys na Bulldogg nibo bahabwa amahirwe na benshi mu bagiye baryegukana. Nubwo ibi bivugwa, ntibivanaho ko hagira utungurana mu bandi 10 bahanganye akaba yaryegukana bitewe n’imyitwarire ye […]Irambuye