Digiqole ad

Amanota y’umuziki ni amwe, nta ndirimbo ya Patoranking nasubiyemo- Emmy (USA)

 Amanota y’umuziki ni amwe, nta ndirimbo ya Patoranking nasubiyemo- Emmy (USA)

Emmy na Priscillah nta kibazo babona kuba indirimbo yabo hari aho ishaka guhurira na ‘No Kissing’ ya Patoranking

Mu cyumweru dusoje nibwo Emmy na Priscillah baba muri Amerika bashyize hanze indirimbo bise ‘Wabaga he?’ ihuje amanota n’iyitwa ‘No Kissing’ ya Patoranking wo muri Nigeria. Emmy avuga ko bisanzwe kuba indirimbo zahuza amanota.

Emmy na Priscillah nta kibazo babona kuba indirimbo yabo hari aho ishaka guhurira na ‘No Kissing’ ya Patoranking

Iyo ndirimbo ikijya hanze abantu bahise bayihuza na ‘No Kissing’ ya Patoranking yakoranye na Sarkodie ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 19,931,622 kuri YouTube.

Kuba izi ndirimbo zifite amanota amwe Emmy asanga atari ikibazo abantu bagatinzeho cyane. Ahubwo bakishimiye akazi kakozwe ku ndirimbo ye ‘Wabaga he?’.

Yabwiye Umuseke ko aho umuziki w’u Rwanda ugeze ibintu byo gutekereza ku ndirimbo zasubiwemo n’izitasubiwemo bitari bikwiye. Ko mu Rwanda ariho hasigaye iyo myumvire.

“Bishoboka ko Producer Lick yumvise amanota ari mu ndirimbo ‘No Kissing’ akumva ari meza. Kuba hari inota yafashe akarikoresha natwe tukaririmbiramo nta gikuba cyacitse. Ku isi yose umuziki ni umwe ahubwo utandukanira ku butumwa buri mu ndirimbo na melody wayikozemo”.- Emmy

‘Wabaga he’ ya Emmy na Priscilla yakozwe na Licklick nawe ugiye kumara imyaka itandatu muri Amerika. Uyu akaba ari nawe wagiye akora indirimbo za The Ben, Meddy, K8 Kavuyo, Priscilla, Emmy n’abandi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ngo mu Rwanda ni ho honyine hasigaye imyumvire yo kugaya abaririmbyi bashishura? Yatubwira ubushakashatsi yakoze agasanga mu Rwanda ariho honyine hasigaye iyo myumvire? Ko wasanga n’aho aba USA hari ababigaya!!

  • Iki ni igishishwa kabisa!
    Babyita gushishura, gusa yakoze translation ahari, ashyira injyana mu kinyarwanda! ???? lol !

Comments are closed.

en_USEnglish