Digiqole ad

Anita Pendo ubwe yemeje ko atwite

 Anita Pendo ubwe yemeje ko atwite

Abicishije ku rubuga rwa Instagram umushyushyarugamba Anita Pendo yagaragaje ko atwite. Hari hashize igihe binugwanugwa ariko nyir’ubwite atarabyemeza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo byatangiye kuvugwa ko Anita atwite, yari mu rukundo n’umukinnyi w’umunyezamu Nizeyimana Alphonse bita Ndanda.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere ubwo Umuseke wabazaga Anita Pendo niba atwite yagize ati “Ibyo aribyo byose ndi umukobwa kandi ufite imyaka yo kuba nabyara. Kugira umwana ni umugisha udakunze guhira bose”.

Ubu asa n’uwavanyeho urujijo abicishije mu mafoto yatangaje.

Anita Pendo ni umushyushyarugamba uzwi cyane mu Rwanda, cyane mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star n’ibindi. Ubu azwi kandi kuri Televiziyo y’u Rwanda mu biganiro byo gushyushya abayikurikira muri week end n’indi minsi.

Anita Pendo yemeje ko atwite
Anita Pendo yemeje ko atwite

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

40 Comments

  • ariko anita arashaje uziko bisigaye bigaragara no mu maso harumagaye nu tugufwa gusa gusa na fresher akigira ndashimira uwo musore wayimudometse azi kurongora pe izabandi zari zaranze gufata ariko we zihise zifata

    • Arashaje se ubu arangana na nyoko ukubyara cg nyokuru ra? genda ubarebe ugaruke urebe na Anita utubwire ushaje

      • Francine, uvuze nabi. Kuriya si ko bagorora igitekerezo cy’umuntu bikekwa ko kigoramye !

        • Mumbabarire niba mvuze nabi, kandi munkosore mugorore icyo gitekerezo cy’usebya abandi ngo barashaje.

          • Gusaza si igisebo ahubwo ni umugisha kuko hari benshi banganaga nawe mumyaka yashizi bitahiye batarangana nawe ntakibi yari avuze rero kuko iyo umuntu agize imana akageza imyaka y’ukure atanngira iy’ubusaza Imanayakomeza kumurinda akanakecura

          • Kanda abandi benshi bangana nawe barabyiruye nganjye muzi kera za Kiramuruzi yakanyuzagaho!!!

      • Ubwo Francine nawe arashaje ngo bavuga ibigoramye imihoro ikarakara, nubwo gusaza ari byiza iyo udasaziye ubusa! Francine nawe nakore iyo bwabaga naho ubundi mu minsi mike aracura niba zikirimo!!!

        • Ariko nkawe kweli,ubwo uruva ariwo musanzu wawe wubaka wafatiye igihe utanze!! wisubireho kuko nawe ubwawe ufite benshi uruta so nawe urashaje naho ibyo gucura// ubwiwe niki ko atise gutrya ari umugabo?

    • Gusaza se ni icyaha?

    • GUSAZA UBWO USHATSE KUVUGA IKI? IMYAKA YE SE URAYIZI? ABASHAJE NTABWO BABA BAKIBYARA. NTIMUGAKUNDE G– USEBANYA NO KUVUGA ABANDI NABI.IMANA NTIBIKUNDA USOME ZABURI YA 1.

    • Ese ubu nkawe koko warerewe he?Niba koko Uri Umukobwa ndagusabiye!Niba Uri Umuhungu ndakubyiringiye Ku mutima rwose. Hhh arashaje as if byibuze Uzi amateka ye!Utugufa, unteye agahinda ntarakubyaye rwose!

  • Hhhhh Francine uransekeje kbsa. Anyway umwana ni umugisha kdi umugore ni ubyara naho gusaza byo ntabyo mbona rwose.

  • anita chr bakureke icyampa ukabwara impanga chou naho hahirwa abakura

  • ANITA COURAGE SHA NJYE NKWEMEREYE NIDO, KUKO IGIHE KIRAGEZE .UWO MWUZUKURU AZIYE IGIHE.

  • Teta niwe wavuze ngo arashaje hhhhh muzi kureba iby’abandi ibyanyu mubisize!!!!UVUZE NGO IZABANDI ZANZE GUFATA SE HARIMO NI IYE WA KOKO MWAGIYE MWIHANGANA MUKAREKA G– USEBANYA
    Courage Anita bibaho si wowe wa nmbere si nawe wa nyuma Umwana ni umugisha kandi ni imbuto y’urukundo komera cyane uzabyare uheke mama

  • Anita twifurije umwana wawe ikaze Nyagasani akube hafi.kubyara ni umugisha hari abababuze kdi bafite ibyo babatungisha

  • Ubwo yarasambanye.Full stop

    • Nawe urashyanutse. Full stop

  • Ni nde wamutera ibuye? Tujye tubanza turebe imigogo iri mu maso yacu. Ntabwo ari byiza hari abantu bakunda guca abandi intege.
    Ntawe uba azi uko umuntu abanye n’Imana ye mu ibanga ry’umutima we, abantu bajye bitondera guhubukira kuvuga abandi.
    Mukobwa wa mwiza komera. Ndagushima kuko hari abazikuramo,wasanga bari no mu bagutera amabuye,ariko Imana ireba umutima w’umuntu ni cyo cya ngombwa. Itegure mu byishimo umunezero wo kwakira ikibondo cyawe. Berwa no guheka muvandimwe.

  • Inkono ihira igihe rata ibyarire wirerere umwana abavuga ngo urashaje,wamaze wabanje gutegurira umwana wawe

  • ehhh gusa ntacyo atwaye nta nubwo ashaje barabeshya niko yimereye arakunzwe nibarizaga niba iriya nda rwose kuyigaragaza itambaye akenda ntabwo ari umuco twakwigisha abiwacu ni bibi. hanyuma uyu munyamakuru nawe aba yabuze inkuru? kweli? kuba atwite nta gishya kandi na nyirubwite yabivuze? BYABA INKURU ARI UMUGABO UTWITE

  • Nkurikije uko angana ndavuga imyaka afite uriya mwana niwe uzaba bucura.

    • Nashaka abe bucura. Bikurya he? Ani, courage mama.Ngo uwanze uruvugo yaheze munda ya Nyina. Twita, wibungege( ni ikirundi), ubyare, wonse, ucutse, ukuze n’ushaka usubireyo. wowe uri umukozi ntuzabura icyo wihera umwana. naho aba-contresuccès bazzahoraho. ngo usiku watalala.

  • umukobwa nubyara mucececeke mwese,ubuse abagore babana nabagabo babo ntibabyare ntibababaye?
    nahose ibigoryi byibikobwa bizikuramo ntitubifite muri societe?none ngwaratwite ntacyo bitwaye kdi umugore nukuze azbyare aheke

  • yo simperuka ngo abatizwa none yarasambanye ewe abarokore b’iyi minsi we ndanda se yamwanduruye ra

    • sha abasomyi twivugira ibyo dushaka ariko Anita ntabwo ashaje ahubwo arakuze gusa umukobwa wimyaka ye aba yagiye ndakurahiye ubanza ariyompamvu yafashe ikemezo Anitha yavutse le 14/04/1986 urumva ko uku kwezi yujuje 31ans si muto rero.

      • ubwo wongereho niyo yagabanyijeho arakuze byo

      • Anget niwowe nyina wamubyaye ariko? Narinziko ugiye kuvuga ko yavutse muri 70 nibura. Ese ubundi imyaka ye urayikorera? Ubwo wowe uvuga wasanga wujuje 50 ariko ukavuga ubusa. Mwagiye muviga ibibafiyiye inyunga mukareka kuvuga ubusa

  • Courage Anitha. abashaka kuguca intege n’amagambo atari meza sinzi icyo barwana nacyo, icy’ingenzi ni uko uzabyara ukarera.bangahe se bazisaMa bakazikuramo? tube aribo dushima se? IMANA IGUFASHE MAMA. UMWANA NI IMPANO IMANA ITANGA

  • Yewe amajyambere y’ abubu. Kera ntawasambanaga ngo narangiza yivuge imyato nkaho yaciye agahigo. None ab’ ubu usibye no kubyirata batajya kukarubanda nta n’ akenda bikinze kunda. Iri tangazamakuru ryamamaza abantu nkaba rwose murahemukira bacu kuko bagira ngo ibi nibyo bigezweho maze nabi bakabyigana. Usibye ko namwe mutiretse bashiki banyu nabo basoma aya mahomvu muba mwamamaje ejo akaba aribyo bigana. Nk’ ubu koko tuvugishije ukuri iyi nkuru imariye iki 12,000,000 z’abanyarwanda usibye kwamamaza uburaya.

    • Kamuzinzi we isi irarwaye kabisa. mbabajwe n abana turi kubyara ni akumiro gusa

  • ark murasetsa wa,Anita ashaje he ra?cg nagashyari mujye mwishimira abavandimwe banyu, kuko umuntu acura ageze muri 45ans,abahaters bahozeho nubundi,puuuaah

  • Bravo mama Anitha. Bime amatwi.

  • ark nimugasebanye iyo ni ifoto isazwe

  • Ariko mana we abantu twabaye bantamuno uratwita ngurashaje warubura ngo wazikuyemo.nyinshi mwe muvuga ngo niyanyuma uwamupimye ninde ese uwamubyaye muri batisimu ninde ngo ahamye imyaka ye kuvugaguzwa sibyiza ntimuri nabacamanza ntanuwo azareresha ntanuwo yagishije inama nicyemzo yifatiye ntiyarananiwe kuyikuramo nkababigenza batyo ndunva ataranabuze nudukingirizo wowe uvuga ngo yarasambanye waramuhagarikiye kandi ntanicyaha kitababarirwa nawe uti inda irihanze iriya siye nigishushanyo yerekanaga ibyoyavugaga ariko siye yashyizeho ariko abantu weee.

    Anitha mama nibakureke ibyaha abantu dukora nibyinshi hahirwa ubyemera akabisabira imana imbabazi. Maze rwose courage imana izagufashe umubyare neza ahubwo bizananezeza kurushaho wowe nase wuwo mwana munatweretse ibirori. Amahoro yimana nabane namwe

  • uwo Francine nawe no nkecuru ndabona avuga abashaje umushiha UKa mwica ubanza yaraheze kwishyiga yewe ubanza uwo Francine ariwe wihunduye izina hehheh mujye mwemera biragaragara mu maso ko anitha amaze gusaza Reba ukunu my maso he hameze mbega ubu umukinnyi niwe wabashije ku murongora intanga zi gafata ubundi se si nyecuru nareke se kubyara igihe cyo kurwara ibi byimba mu NDA kimugereho kubera gutinda kubyara anitha arashaje kuko arengeje imyaka 35 harya ni za barokore umurokore urata ko yamanitse amakuru bakayabyaza umusaruro

    • Ariko mwa bantu mwe mujye mwibuka ko Imana itanga uko ishatse niba ataraboneye umugabo igihe wowe wamuboneye urumva ikosa abifitemo ari irihe ndetse n’abandi bakobwa nkawe batarashaka?Tujye tumenya kuvuga neza dushime Imana umugisha yaduhaye ariko utarabonye uwo mugisha twe kumuhindura igicibwa. Buriya abo batabonye abagabo kare hari indi migisha bafite nawe utabonye. Twese dushime kandi twirinde gukomeretsanya

  • Ese nk’ ubu Anita yishe umuntu byagenda bite ko mbona kumukora (umuntu) byabaciye ururondogoro?

  • Ese ko mbona abenshi mwabigize big deal ubundi gutwita ni ikosa?Muri kubikaza nk’aho mutabyawe ndaQ. Niba koko Pendo atwite Imana imukomezanye n’icyo kibondo ahubwo izakigeze ku isi amahoro. Otherwise, muri kwivunira ubusa mutuka utajya abyitaho rwose. Gusaza c byo si step y’ubuzima? Be Over Blessed Rata Umukobwa Wirwanyeho!

  • Ubu wasanga aba bose bavuga aya magambo baravutse ku mubyeyi umwe, abandi barabyaye kuriya (abatabishe bakabihakana).Benshi bavuga ko Ururimi ari inyama yigenga. ariko jye simbyemera. Umuntu avuga ibyo kenshi atinya. akanegura abandi ibyo yiyiziho bihishe.

    abamushinja ubusambanyi basabe Imana basenga ntizashyireho video zabo abantu bafite umwanya ngo bazirebe. ntawe utaracumuye. uwabivuga ngo yaba yise Imana umubeshyi. IMANA ITUBABARIRE RERO.

Comments are closed.

en_USEnglish