Digiqole ad

Nahisemo gukora ‘Injyaruwa’ nirinda uwo twahangana- Mr Kagame

 Nahisemo gukora ‘Injyaruwa’ nirinda uwo twahangana- Mr Kagame

Umuhanzi Kagame Eric cyangwa se Mr Kagame mu muziki, yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo iri mu njyana benshi bita ‘injyaruwa’ yise ”Ntimubimbaze”. Avuga ko yahisemo iyo njyana yirinda undi muhanzi uzaza kumuvogera.

Mr Kagame ukora injyana yitwa ‘Injyaruwa’

Mr Kagame uhimbwa izina rya ‘Njyaruwa’ n’abandi bahanzi bakora umuziki, asanga aho umuziki w’u Rwanda ugeze urimo abahanzi benshi b’abahanga bakora injyana zitandukanye.

Kuri we ngo yahisemo gukora injyana ye itapfa korohera undi wese bitewe n’ubutumwa aririmba mu ndirimbo ze. Kandi benshi bamenyekana kubera ko bibanze ku rukundo.

Yabwiye Umuseke ko injyana akora adafite ubwoba bwo kuba hanzi umuhanzi waza bakayihanganiramo. Ubu yishimira n’umubare w’abamaze gukunda indirimbo ze.

“Si uko nshatse gukora indi njyana byakwanga. Ahubwo nahisemo injyaruwa kubera ko ubundi ni nawo muziki wacu wa kera!!!Nirinze kujya muri HipHop cyangwa Afrobeat nanga guhangana”.

Uyu muhanzi yakoze izindi ndirimbo zirimo ‘Si urwumwe,’Si nkwanga’ yakoranye na Jolis Peace, izina ryanjye, Akamodoka, kagire inkuru, na Boutique yashyize hanze.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish