Umuhamagaro niwo wavanye NPC mu njyana nsazi ajya muri Gospel
Niwe Paulin Camarade umuraperi wamenyekanye cyane muri style yise ‘Injyana nsazi’ ku izina rya NPC, avuga ko kureka gukora umuziki usanzwe akajya muri Gospel ari umuhamagaro atari indi nyungu yakurikiye.
Ubwo yashyiraga hanze indirimbo ya mbere ihimbaza Imana yise ‘Ndagushima’, yavuze ko aho aca hose bamubwira ko yajyanywe no gushaka umukobwa uzi Imana bakundana atari ugushaka gukora Gospel gusa.
Ibi rero ngo kuri we ntaho bihuriye n’ukuri. Ko ajya gufata umwanzuro wo kureka injya zisanzwe akajya muri Gospel nta muntu n’umwe wamugiriye inama ahubwo ariwe wafashe icyemezo.
NPC yabwiye Umuseke ko adafite ikibazo cyo kubura umubare w’abafana yari amaze kugira. Ko n’ubundi abamukundaga batamukundiraga secular bakundaga imirapire ye.
Ati “Biragorana cyane kwakirwa n’abantu bose iyo ugiye muri Gospel uvuye muri Secular. Ariko njye Imana niyo yanciriye inzira kandi nzi ko ifite impamvu yampitiyemo gukora indirimbo ziyihimbaza”.
Yakomeje avuga ko uretse iyo ndirimbo yashyize hanze yise ‘Ndagushima’, afite izindi zigera muri eshatu zirimo gutunganywa. Muri gahunda afite akaba agomba no gukorana na Gaby Kamanzi.
Guhera muri 2008 nibwo NPC yatangiye kumvikana cyane ubwo hashingwaga itsinda {Inshuti z’ikirere} ryabarizwagamo The Ben, Tom Close, Riderman, K8 Kavuyo.
Ariko buri umwe akaba yarakoraga umuziki ku giti cye ahubwo bagahurira mu bitaramo runaka byateguwe n’abo bahuriye muri iryo tsinda nta yandi mananiza abayemo {Kwishyurwa}.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Courage Camarade Mwana twakuranye. Uhisemo neza kdi ngo Ntawiringiyimana uzakorwa nisoni. Uko wajyaga ushimisha abantu nubundi uzabashimisha kdi waniyandikishije mu ijuru. Dushobozwa byose na Kristo uduha Imbaraga.
wwooowwwww
cgz Camarade
tukuri inyuma komeza wamamaze ubutumwa bwiza bwa Christu
hagarara kucyo Imana yavuganye nawe
erega Ibyo yibwira kutugirira ni ibyiza si ibibi.
cgr kbs
IMANA niyo uzagushoboza kdi umugambi mwiza Imana irawushyigikira rero komera
ukomeze icyo wahawe hatagira ukwambura ikamba ryawe.
Comments are closed.