Digiqole ad

Senderi imodoka ye iriranga…Abakunzi be bayibonye bitambika mu muhanda

 Senderi imodoka ye iriranga…Abakunzi be bayibonye bitambika mu muhanda

Ntibitaye ku modoka zindi zatambukaga bahise birara mu muhanda ngo baramutse uyu muhanzi

Umuhanzi Nzaramba Eric wamamaye mu Rwanda nka Senderi international Hit mu masaaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari ari mu modoka ye ava I Nyamirambo yerekeza mu mujyi (aciye Camp Kigali) abafana be babonye imodoka ye ifite ibara ryihariye bitambika mu muhanda na we arahagarara arabasuhuza.

Ntibitaye ku modoka zindi zatambukaga bahise birara mu muhanda ngo baramutse uyu muhanzi
Ntibitaye ku modoka zindi zatambukaga bahise birara mu muhanda ngo baramutse uyu muhanzi

Mu modoka y’ivatiri (Voiture) ifite ibara rya pink risanzwe rimenyerewe gusigwa mu nyubako, Senderi yavaga I Nyamirambo ageze ku ishuri ribanza rya Camp Kigali urubyiruko rugaragara nk’abakunzi be baba biraye mu muhanda na we afata amaferi.

Uru rubyiruko rutitaye ko uyu muhanda wari nyabagendwa ku zindi modoka bahise bitambika mu muhanda bakoze umurongo wambukiranya umuhanda kugira ngo uyu muhanzi atabacika batamusuhuje.

Senderi wabanje guhagaraga mu muhanda rwagati yahise yigira ku ruhande asohoka mu modoka asuhuzanya n’uru rubyiruko rwiganjemo abasore. Uru rubyiruko rwahise rutangira kwifotozanya na we amafoto ya selfie.

Uyu muhanzi wakunze kuvugwa mu Itangazamakuru kubera udushya twe twihariye agiye gusezera aba basore yahaye umwe muri bo amafaranga ati “ Kibonke (umwe muri uru rubyiruko) akira genda ubagurire akantu.”

Senderi ukunze kwiyita amazina menshi bitewe n’abantu baba bagezweho mu gihe runaka, abamuzi banamuzi ku modoka ye ifite ibara ryihariye.

Abihitiraga na bo bahagaze bareba uko abasore bishimiye uyu muhanzi
Abihitiraga na bo bahagaze bareba uko abasore bishimiye uyu muhanzi

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Abantu 10 gusa ni bo muvuga ko bitambitse mu muhanda? Jye nari nagize ngo byibuze ni nka ba bandi bitambitse i Bujumbura baje gusuhuza KIDUMU ubuzima bugahagarara mu mujyi wose wa Bujumbura! Cg i Kinshasa baje kwakira Koffi Olo Mide! Senderi ararutwa n’akana k’agakobwa ko muri Tanzaniya kitwa LULU ELIZABETH MICHEL, kigeze kugera ku kibuga cy’indege cya Julius NYERERE imodoka zose zirahagarara, umujyi wose uranyeganyega kugirango gatambuke! None Senderi we yakuye imitima abantu 10 gusa? Ntibisanzwe; abahanzi b’iwacu : Oyeeeeeeeeeeee!!!

    • Wowe se uzashake na babiri bo kwitambika mu muhanda urebe ko ubabona!!!! [email protected]

  • hit ni hit International hit impfizi y’umugi

  • Buriya yari yatanze akantu

    • Wowe ko ntako wari wagstanga ngo ubone n’umwe uguha amashyi??? Hari uwanditse ngo ishyari.com. Jye ndabona abarwanya Senderi ari abanzi b’ibyiza gusa; organisation y’abanyeshyayari.Mbise [email protected] Uziko Senderi aha inspiration n’ibihangange nka ba Atome, jye narumiwe!!!

  • Mwabuze ibyo mwandika?

  • hahhhaahaahahahhahhahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhaaaaaaa nta senderi kabisaa uvuze ko nyiri urugo yapfuye si we uba umwishe

  • Senderi oyeeeeeeeeee!!!!!! Reka abavuga bavuge bazateka namabuye wowe komeza imbere. Senderi oyeeeeeee

  • nkiyinkuru kweli ubu iruzuye?

    • wowe urumva iburiki kirenze kuba abakunzi ba hit baombonye bakitambika mumuhanda?ahubwo keretse nimba ariwowe utuzuye ukabutabasha kumv ibyanditse muriyi nkuru.

Comments are closed.

en_USEnglish