Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kumurika imideli ntibyari umwuga uzwi cyane mu Rwanda, gusa aho Jenoside irangiriye hari urubyiruko rwitabiriye uwo mwuga, ubu hari n’abashoramari bagerageza gushoramo amafaranga bategura ibitaramo bitandukanye bimurikirwamo imideli. Kumurika imideli mbere ya Jenoside ntiwari umuco uzwi cyane nk’ubu, aho usanga abahanzi b’imideli bakora ibitaramo kerekana imideli bahimbye, ibi […]Irambuye
Ku nshuro ya 23 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Knowless Butera yasuye inzu yasannye ku bufatanye na Itel ya Karora Justine w’imyaka 72 y’amavuko wagizwe incike na Jenoside mu 1994. Karora Justine utuye mu ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, Akagali ka Cyugaro, Umudugudu wa Rugarama mbere y’uko inzu ye […]Irambuye
Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye gutangira ku nshuro ya 7, basuye urwibutso rwa Kigali ku Gisozi basobanurirwa amwe mu mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu byo basobanuriwe ubwo batambagizwaga inyubako irimo amateka yo muri Jenoside, ni uko Jenoside itateguriwe isaha imwe n’iminota 30 dore ko indege […]Irambuye
Born to worship Rwanda n’itsinda ry’abayobozi b’abaramyi bava mu matorero atandukanye bagera kuri 17. bashyize hanze indirimbo yo kwibuka inzira karengane za zize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irimo n’umugore wa Minani Rwema. Iyo ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana ndetse no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuriza Jackline umugore wa nyakwigendera Minani Rwema, yabwiye […]Irambuye
Intore Tuyisenge umenyerewe cyane mu ndirimbo zivuga imihigo y’uturere, izo mu gihe cyo kwibuka n’ibindi bikorwa bya leta, ejo yifatanyije n’abo mu murenge wa Gahanga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aha ni mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga ku rwibitso rwa Nunga hashyinguye imibiri y’inzirakarengane isaga 7564 yazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri […]Irambuye
Nyuma y’imyaka 23 ishize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Knowless asanga urubyiruko rwa none bigoye ko warucengezamo urwango kuko ruzi aho igihugu cyavuye n’aho gishaka kugera mu iterambere. Avuga ko imyumvire imwe yo guteza imbere igihugu ariyo urubyiruko rw’ubu ruhuriyeho. Ibyo ngo bituma bitakorohera uwo ariwe wese washaka kuruyobya aruganisha mu nzira […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi mu bahanzi bagaragaza ko ibyabaye bidakwiye kuzongera kubaho babinyujije mu bihangano byabo. Auddy Kelly yakoze indirimbo yise ‘Chantal’ nyirasenge wishwe muri icyo gihe. Ni nyuma yo guhura na Butera Charles umugabo wa nyirasenge akamubwira byinshi ku buzima bwe na Chantal umugore we wishwe muri […]Irambuye
Mu bihe byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bahanzi bakunze gutanga ubutumwa bw’ihumure babinyujije mu bihangano byabo nk’indirimbo n’imivugo. Muri iki gihe tugiye kwinjira mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside ku nshuro ya 23 bamwe mu bahanzi n’abanyamakuru batandukanye mu Rwanda bagize icyo bisabira Abanyarwanda n’abagizweho ingaruka na Jenoside by’umwihariko. Butera Knowless Ingabire […]Irambuye
Nyuma y’igitaramo cya Patient Bizimana umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo ziramya Imana (Gospel) cyitabiriwe n’abantu batari bake aho cyarimo n’umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo, Pst. Solly Mahlangu, mu gitaramo cya Easter Celebration 2016, Bizimana yavuze ko mu mafaranga yinjije hagaragayemo igihombo cya Miliyoni 10 zisaga zaburiwe irengero, ubu MTN yiteguye kumufasha. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na […]Irambuye
Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless yakoze ubukwe na Ishimwe Clement ku cyumweru tariki 07 Kanama 2016, nyuma bibaruka imfura yabo, umukobwa bise Ishimwe Or Butera. Knwoless yongeye kugaruka mu mwuga we, anasohora indirimbo nshya yise “Ujya unkumbura”. Avuga ko umuziki, iyo umuntu azi icyo ashaka, umuntu awukora yaba ari umukobwa cyangwa ari umubyeyi. […]Irambuye