Digiqole ad

Dream Boys na Bulldogg mu bahabwa amahirwe yo kwegukana PGGSS7

 Dream Boys na Bulldogg mu bahabwa amahirwe yo kwegukana PGGSS7

Dream Boys na Bulldogg mu bahabwa amahirwe yo kwegukana PGGSS7

Ku itariki 20 Gicurasi 2017 nibwo hateganyijwe igitaramo cya mbere cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya karindwi. Mu bahanzi 10 baririmo, Dream Boys na Bulldogg nibo bahabwa amahirwe na benshi mu bagiye baryegukana.

Dream Boys na Bulldogg mu bahabwa amahirwe yo kwegukana PGGSS7
Dream Boys na Bulldogg mu bahabwa amahirwe yo kwegukana PGGSS7

Nubwo ibi bivugwa, ntibivanaho ko hagira utungurana mu bandi 10 bahanganye akaba yaryegukana  bitewe n’imyitwarire ye mu bitaramo bitanu biteganyijwe kuba.

Imwe mu mpamvu havugwa Dream Boys na Bulldogg cyane, ni uburyo bose bafite ibintu bagiye barushanwa kandi by’ingenzi ku muntu ushobora kwegukana iri rushanwa.

Bavuga ko uburambe itsinda rya Dream Boys rifite muri iri rushanwa n’uburyo bitwara kuri stage bishobora kubahesha iri rushanwa biramutse nta gihindutse.

Naho kuri Bulldogg bahamya ko ari umwe mu bahanzi bari muri iri rushanwa bafite umubare munini w’abakunzi. Igihe cyose yaba yitwaye neza ashobora gutungurana.

Tom Close wegukanye Primus Guma Guma ku nshuro ya mbere, asanga kuba yagira uwo avuga ukwiye kwegukana  iri rushanwa bitapfa koroha nta gitaramo kirakorwa.

Ariko akurikije amarangamutima ye n’uburyo abona imbaraga z’abahanzi baririmo uko ari 10, ashobora guha amahirwe itsinda rya Dream Boys cyane cyane!!.

Riderman nawe asanga bitamworihera gutangaza ukwiye kwegukana Guma Guma kubera imihindukire no gutungurana kuba muri iri rushanwa. Gusa nyuma y’ibitaramo bibiri ashobora kugira uwo avuga urikwiye.

Uretse Dream Boys na Bulldogg bahabwa amahirwe yo kuba bakwegukana iri rushanwa, ririmo na Danny Nanone, Queen Cha, Paccy, Davis D, Mico The Best, Christopher, Active na Social Mula.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish