Digiqole ad

Ntacyo Nyamitali P yicuza ku muziki akora

 Ntacyo Nyamitali P yicuza ku muziki akora

Patrick Nyamitali ni umwe mu bahanzi badashidikanywaho ku buhanga afite mu miririmbire ye

Patrick Nyamitali ni umwe mu bahanzi badashidikanywaho ku buhanga afite mu miririmbire ye. Kuba ubu atumvikana cyane nka mbere akiri muri Gospel ngo nta kintu na kimwe abyicuzamo.

Patrick Nyamitali ni umwe mu bahanzi badashidikanywaho ku buhanga afite mu miririmbire ye

Byagiye bigarukwaho kenshi n’abafana, abakunzi b’umuziki w’uyu muhanzi bavuga ko atari akwiye kuva muri Gospel ngo ajye mu njyana zisanzwe ‘Secular Music’.

Ku ruhande rwe aza kugenda asobanura ko impano afite ntaho ihuriye no kuba hari umuziki runaka yakora nuwo atakora. Ubu avuga ko nta kintu yicuza ku cyemezo yafashe.

Ati “ Iyo ukoze ikintu utatekerejeho nibwo usubiza amaso inyuma ukaba wakwicuza bitewe n’ibyo ubona. Ariko njye nta kintu na kimwe nicuza kuko ibyiza biri imbere”.

Patrick Nyamitali yakomeje abwira Umuseke ko abantu bakwiye gutandukanya imyumvire ku bijyanye n’umuziki. Ko kuba umuntu akora indirimbo zisanzwe ntaho bihuriye n’ukora iza Gospel.

Ko icya mbere ari ubutumwa uririmba ndetse ukareba n’abo urimo kubugezaho icyo bushobora kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

”Igihe cyose ubutumwa bwawe nk’umuhanzi hari abo bufasha mu mibereho yabo cyangwa mu buzima bwabo uba ukoze keza imbere y’Imana. Birashoboka ko nakora indirimbo ihimbaza Imana nkanakora ivuga ubundi butumwa”– Nyamitali P

Nyamitali avuga ko ibikorwa arimo gutegura bishobora kumugirira akamaro mu gihe kiri imbere kandi bikaba byanakagirira abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange.

https://www.youtube.com/watch?v=K0PJ1gSilms

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nyamitari weee garuka mumuziki woguhimbaza Imana yawe shahu rwose…ibyo urimo sibyawe.. uzabaze Patient Bizimana niba gospel itagutunga…Kimwe na Israel Mbonyi… nawe garuka muhungu mwiza ntacyo uzaburana Imana…

Comments are closed.

en_USEnglish