Kuri Stade Amahoro, I Remera, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu mukino wa nyuma amakipe ya Rayon Sport na AS Kigali akinnye yitegura gutangira ‘AZAM Rwanda Premier League’, Rayon sports itsinze AS Kigali 2-0, byombi byatsinzwe na Moussa Camara waje no kuvunikira muri uyu mukino agahita asimbuzwa. Mu gihe habura iminsi itandatu ngo […]Irambuye
Umuryango wa Rayon Sports watangije umushinga wo kubarura abakunzi bayo hakoreshejwe telephone. Ku muntu ufite ifatabuguzi rya MTN akanda *699#. Kuri uyu wa kane tariki 7 Ukwakira 2016, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports, bufashijwe n’ikigo cy’ibikorwa by’ikoranabuhanga TIT Africa, batangarije abanyamakuru uburyo bushya bugenewe abakunzi ba Rayon Sports. Ni umushinga wo kwibaruza no gutanga inkunga […]Irambuye
Abatuye umujyi wa Huye bagiye kubona isiganwa Memorial Gakwaya rizaba tariki ya 15-16 Ukwakira 2016. Bazanasusurutswa n’ibihangange ku rwego rw’Isi mu kwiyerekana bakoresheje moto. Ishyirahamwe ry’imikino yo gusiganwa ku modoka na moto, (RAC) ryateguye isiganwa ry’imodoka, ryiswe Memorial Gakwaya. Iri siganwa ry’iminsi ibiri, rizazenguruka umujyi wa Huye, hateganyijwemo n’isiganwa rizaba nijoro. Abasiganwa barindwi (7) b’Abanyarwanda, […]Irambuye
Amavubi amaze amezi abiri adafite umutoza mukuru. Jimmy Mulisa wagiriwe icyizere cyo kuyitoza by’agateganyo, ntiyiteguye gutanga ibaruwa isaba guhabwa iyi kipe mu gihe kirambye. Tariki 18 Kanama 2016, ni bwo byamenyekanye ko umunya- Irlande Johnny McKinstry yirukanwe ku mwanya w’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi. Mu gihe Amavubi yiteguraga umukino wa Ghana, wa nyuma mu matsinda […]Irambuye
Harabura iminsi icyenda (9) gusa ngo shampiyona itangire. APR FC yiteguye kuyitangira nta mutoza mukuru ifite, ariko yifuza kuyisubiza. APR FC ni yo kipe ifite ibigwi n’amateka kurusha izindi mu Rwanda, mu myaka 22 imaze, yatwaye igikombe cy’Amahoro inshuro umunani (8), ibikombe bya shampiyona 16, harimo n’igikombe cy’umwaka ushize w’imikino 2015-16. Iyi kipe yifuza kwisubiza […]Irambuye
Ikipe y’i Rwamagana itozwa n’umutoza w’abana, Kamanzi Haridi iherutse gutwara igikombe mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ryabereye i Nairobi. Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bitwaye neza muri iri rushanwa, bagiye gushakirwa amakipe i Burayi n’ikigo Green Sports cyo muri Kenya. Kamanzi Haridi utoza abana muri Rwamagana Training Center mu mupira w’amaguru, yatangije gahunda yo gushakira abana b’Abanyarwanda amarushanwa […]Irambuye
Umuryango mugari wa Volleyball wari mu karere ka Huye wibuka Alphonse Rutsindura wabaye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball. Irushanwa ryo kumwibuka ryegukanywe na UTB mu bagabo, na RRA mu bagore. Mu mpera z’iki cyumweru, mu karere ka Huye, ikigo Petit Séminaire virgo Fidelis yo ku Karubanda cyateguye irushanwa ryo kwibuka uwahoze ari umwarimu wacyo, akaba […]Irambuye
Perezida n’umunyamabanga ba Mukura Victory Sports beguye ku mirimo yo kuyobora iyi kipe mu cyumweru gishize, gusa abafana na Mayor w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugène ngo baracyafite icyizere ko bazisubiraho. Tariki 27 Nzeri 2016, nibwo inkuru zitunguranye zibabaje ku bakunzi ba Mukura Victory Sports zamenyekanye, ko uwari Perezida wayo Olivier Nizeyimana n’umunyamabanga we Sheikh […]Irambuye
Kuri iki cyumweru ubwo yari iwe Rigobert Song yagize ikibazo cyo gucika k’udutsi mu mutwe (stroke) ubu uyu mugabo wamamaye cyane mu mupira arembeye bikomeye mu bitari by’i Yaounde. Rigobert Song wakiniye amakipe nka Liverpool, West Ham United ndetse n’ayo mu Bufaransa no muri Turkiya, ubu amerewe nabi cyane kuko ku cymweru ubwo yari mu […]Irambuye
Umukinnyi wa Basketball, Hakizimana Lionel yasezeye mu Espoir Basketball Club yakiniraga kubera kutumvikana n’umutoza mushya wayo Nkusi Karim. Kuri uyu wa kane tariki 29 Nzeri 2016, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball asezeye ku mugaragaro mu ikipe yakinagamo ya Espoir Basketball Club yari amazemo imyaka itatu. Uyu musore bivugwa ko atumvikanye n’umutoza mushya wa […]Irambuye