Digiqole ad

Rally: Memorial Gakwaya yazanye ibihangange mu myiyereko ya moto

 Rally: Memorial Gakwaya yazanye ibihangange mu myiyereko ya moto

Abazaba bari ihuye bazareba uko moto ziguruka

Abatuye umujyi wa Huye bagiye kubona isiganwa Memorial Gakwaya rizaba tariki ya 15-16 Ukwakira 2016. Bazanasusurutswa n’ibihangange ku rwego rw’Isi mu kwiyerekana bakoresheje moto.

Abazaba bari ihuye bazareba uko moto ziguruka
Abazaba bari ihuye bazareba uko moto ziguruka

Ishyirahamwe ry’imikino yo gusiganwa ku modoka na moto, (RAC) ryateguye isiganwa ry’imodoka, ryiswe Memorial Gakwaya. Iri siganwa ry’iminsi ibiri, rizazenguruka umujyi wa Huye, hateganyijwemo n’isiganwa rizaba nijoro.

Abasiganwa barindwi (7) b’Abanyarwanda, na batandatu bazaturuka Uganda, ni bo bazigaragaza muri iyi Rally.

Abatuye Huye kandi bazabona ibirori by’imyiyereko ya moto (free style).

Ibihangange muri iyi mikino, Nick de Wit na Scott Billet bo muri Afurika y’Epfo bazaba bari mu Rwanda nk’uko twabitangarijwe na Rutabingwa Fernand uyobora komite itegura Memorial Gakwaya.

Rutabingwa Fernand yagize ati “Twarabatumiye kandi bazaza kwiyereka Abanyarwanda. Ni abagabo bazwi ku rwego rw’Isi, kuko bakina amarushanwa yose akomeye muri moto free style. Abazaza kwihera ijisho bazaryoherwa kuko bagurutsa moto mu buryo butangaje.”

Davite Giancarlo na Semana Fabrice ni bo begukanye Memorial Gakwaya y’umwaka ushize 2015.

Isigarwa ry'imodoka rizaba iminsi ibiri
Isigarwa ry’imodoka rizaba iminsi ibiri
Nick de Wit na Scott Billet bazaba biyereka abatuye i Huye
Nick de Wit na Scott Billet bazaba biyereka abatuye i Huye
Hubatswe ahantu habugenewe hazakorerwa uyu mukino
Hubatswe ahantu habugenewe hazakorerwa uyu mukino
Abakinnyi b'Abanyarwanda n'abo muri Uganda bazitabira iri rushanwa
Abakinnyi b’Abanyarwanda n’abo muri Uganda bazitabira iri rushanwa
I Huye mu mwaka ushize abafana bari benshi bareba umuvuduko udasanzwe w'imodoka
I Huye mu mwaka ushize abafana bari benshi bareba umuvuduko udasanzwe w’imodoka

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • bizaba kuyihe tariki?

  • Mwaramutse, nonese ko mutweretse ibizahabera ntimutubwire itariki?

  • mwasomye cg?

  • rizaba tariki ya 15-16 Ukwakira 2016

  • Twese Ntidusoma Kimwe Nana Ahubwo Wowe Wasomye Deeply Dusobanurire Tubajije Kuko Ntabyo Twabnye

Comments are closed.

en_USEnglish