Inyogosho n’imisatsi idasanzwe ni ikintu kitamenyerewe muri APR FC, gusa bamwe mu bakinnyi bayivuyemo uyu mwaka bahinduye imisatsi bidasanzwe, basigamo amarangi, ngo ni ukugaragaza ibyishimo kuri bamwe, kandi ngo ni impinduka izagera no mu kibuga. Bamwe mu bakinnyi basohotse muri APR FC bari bafite imisatsi isanzwe (biyogoshesha ibyo bita ordinaire), baragaragara mu isura itandukanye n’iyo […]Irambuye
Umukinnyi wo hagati wa APR FC, Butera Andrew umaze iminsi yitwara neza mu mikino ikipe ye ikina, afite ikizere ko uyu mwaka uzamuhira, akongera kubobona umwanya mu ikipe y’igihugu Amavubi. Butera Andrew yari amizero y’u Rwanda mu bakinnyi bo hagati, dore ko yari ayoboye umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi U17 yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe […]Irambuye
Nizeyimana Olivier wari umuyobozi wa Mukura Victory Sports amaze gutangaza ko yeguye ku mwanya we, akurikiranye na sheikh Hamdan Habimana wari umunyamabanga wayo nawe weguye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Umwe mu bayobozi ba Mukura VS yari yabwiye Umuseke kuri uyu mugoroba ko Olivier yatanze ibaruwa isezera ku murimo w’ubuyobozi bwa Mukura yariho kuva […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’amagare yiganjemo abakiri bato niyo izitabira Grand Prix Chantal Biya. Ngo ni byiza kuko bizabafasha kwitegura Tour du Rwanda 2016. Kuva tariki 13 kugeza 16 Ukwakira 2016, nibwo hazaba isiganwa rizenguruka igihugu cya Cameroun, ryitiriwe umugore wa Perezida Paul Biya, baryita Grand Prix Chantal Biya. Muri iri siganwa, u Rwanda ruzahagararirwa n’ikipe iyobowe […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu magare yatangaje urutonde rw’abakinnyi batanu barimo Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana bakina muri Team Dimension Data bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi “UCI World Championships 2016”. Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Nzeri 2016, nibwo ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY” n’ikipe y’igihugu “Team Rwanda”, batangaje abakinnyi bazahagararira u […]Irambuye
Mu gihe habura iminsi 17 gusa ngo Shampiyona y’u Rwanda itangire, Masudi Djuma utoza Rayon Sports arashaka undi rutahizamu, kuko ngo yabonye ubusatirizi bwe butari ku rwego ashaka. Mu mwaka ushize w’imikino, Rayon Sports yatsinze ibitego 50, ari nayo kipe yatsinze ibitego byinshi, ibikesha ubusatirizi bukomeye yari ifite. Umutoza wayo avuga ko kubera ubusatirizi bwiza […]Irambuye
Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports, Niyonzima Olivier bita ‘Sefu’ ashobora kujya gukora igeragezwa mu ikipe ya ‘Royal Charleroi Sporting Club’ yo mu Bubiligi. Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu w’imyaka 20, ukina hagati yugarira ubwugarizi “defensive midfielder” muri Rayon Sports ashobora gusohoka mu Rwanda, akajya mu igeragezwa mu ikipe yo mu kiciro cya mbere mu […]Irambuye
Sheikh Habimana Hamdan wemeye gutanga miliyoni 15 muri Mukura Victory Sports uyu mwaka w’imikino, yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga bw’iyi kipe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 27 Nzeri 2016 nibwo amakuru avuga ko Sheikh Habimana Hamdan atakiri umunyamabanga mukuru wa Mukura VS yamenyekanye. Umuseke uvugana n’uyu mugabo wari umunyamabanga wa MVS, yatubwiye impamvu yafashe umwanzuro […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 26 Nzeri 2016, Gasore Hategeka watangiye gusiganwa ku magare kuva 2007 ubwo Team Rwanda yashingwaga, yegukanye agace ka gatatu muri Tour de la Réconciliation yo muri Côte d’Ivoire. Uyu mugabo w’ imyaka 29, yagaragaje ko agifite imbaraga nubwo amaze imyaka myinshi asiganwa, kuko yegukanye agace ka gatatu k’iri rushanwa mpuzamahanga, uyu munsi bavaga […]Irambuye
Abakomoka muri DR Congo bagize umwuga umukino wa Tennis begukanye Rwanda Open mu bahungu n’abakobwa, Denis Indondo wa mbere mu Africa wabaye uwa mbere mu bagabo ahembwa Amadolari ya Amerika 1 000. Kuri iki cyumweru tariki 25 Nzeri 2016, ku bibuga bya Tennis kuri Stade Amahoro nibwo hasojwe irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, ‘Rwanda Open’. Nta […]Irambuye