Digiqole ad

Rigobert Song ubuzima bwe buri ‘hagati y’urupfu n’umupfumu’

 Rigobert Song ubuzima bwe buri ‘hagati y’urupfu n’umupfumu’

Rigobert Song amerewe nabi mu bitaro

Kuri iki cyumweru ubwo yari iwe Rigobert Song yagize ikibazo cyo gucika k’udutsi mu mutwe (stroke) ubu uyu mugabo wamamaye cyane mu mupira arembeye bikomeye mu bitari by’i Yaounde.

Rigobert Song amerewe nabi mu bitaro
Rigobert Song amerewe nabi mu bitaro

Rigobert Song wakiniye amakipe nka Liverpool, West Ham United ndetse n’ayo mu Bufaransa no muri Turkiya, ubu amerewe nabi cyane kuko ku cymweru ubwo yari mu rugo iwe ngo yituye hasi akihutishwa kwa muganga bagasanga yagize ‘stroke’.

Song ni umutoza w’ikipe y’igihugu ya Chad ariko anafasha ikipe y’ingimbi ya Cameroun.

Rigobert Song ni umwe muri ba myugariro beza ikipe ya Les Lions Indomptable yagize kandi wagiranye nayo ibigwi binini.

Abakinnyi benshi b’umupira w’amaguru ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko bamwifuriza gukira ubu burwayi ubundi buhitana abantu cyane.

Samuel Eto yatangaje ifoto ya Song yandikaho ati “Ndakwifuriza imbaraga no gukira vuba mukuru wanjye!”

Abakinanye nka  Jamie Carragher, Stan Collymore na Robbie Fowler bose bagiye batangaza ko bamwifuriza gukira vuba.

Rigobert Song yahamagawe gukinira ikipe y'igihugu cye inshuro 137
Rigobert Song yahamagawe gukinira ikipe y’igihugu cye inshuro 137
Nta wundi mukinnyi muri Cameroun wahamagawe izi nshuro mu ikipe y'igihugu, aha Marcell Desailly (iburyo) afatanye igikombe cya Confederation Cup na Rigobert Song nyuma y’umukino wa nyuma kuri Stade de Paris tariki 29/6/2003 France itsinda Cameroun 1 – 0 kuri Final.
Nta wundi mukinnyi muri Cameroun wahamagawe izi nshuro mu ikipe y’igihugu, aha Marcell Desailly (iburyo) afatanye igikombe cya Confederation Cup na Rigobert Song nyuma y’umukino wa nyuma kuri Stade de Paris tariki 29/6/2003 France itsinda Cameroun 1 – 0 kuri Final.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish