Rigobert Song ubuzima bwe buri ‘hagati y’urupfu n’umupfumu’
Kuri iki cyumweru ubwo yari iwe Rigobert Song yagize ikibazo cyo gucika k’udutsi mu mutwe (stroke) ubu uyu mugabo wamamaye cyane mu mupira arembeye bikomeye mu bitari by’i Yaounde.
Rigobert Song wakiniye amakipe nka Liverpool, West Ham United ndetse n’ayo mu Bufaransa no muri Turkiya, ubu amerewe nabi cyane kuko ku cymweru ubwo yari mu rugo iwe ngo yituye hasi akihutishwa kwa muganga bagasanga yagize ‘stroke’.
Song ni umutoza w’ikipe y’igihugu ya Chad ariko anafasha ikipe y’ingimbi ya Cameroun.
Rigobert Song ni umwe muri ba myugariro beza ikipe ya Les Lions Indomptable yagize kandi wagiranye nayo ibigwi binini.
Abakinnyi benshi b’umupira w’amaguru ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko bamwifuriza gukira ubu burwayi ubundi buhitana abantu cyane.
Samuel Eto yatangaje ifoto ya Song yandikaho ati “Ndakwifuriza imbaraga no gukira vuba mukuru wanjye!”
Abakinanye nka Jamie Carragher, Stan Collymore na Robbie Fowler bose bagiye batangaza ko bamwifuriza gukira vuba.
UM– USEKE.RW