Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, David Donadei wayivuyemo nabi asheshe amasezerano, ubu akaba atoza muri Maroc, arifuza kugaruka mu Rwanda. Mu makipe yifuza gutoza harimo APR FC, AS Kigali, Police FC cyangwa gusubira muri Rayon Sports na byo ngo arabyifuza. Tariki 14 Nzeri 2016 ni bwo Rayon Sports yatangaje Umufaransa David Donadei nk’umutoza mukuru. […]Irambuye
Mu gihe habura iminsi ibiri ngo Shampiyona itangire, Rayon Sports yamaze gutangaza ko itazakina umukino ufungura kuko FERWAFA yatinze gutanga ibyangombwa by’abakinnyi. Kuri uyu wa gatatu tariki 12 Ukwakira, nibwo Rayon Sports itangaje ku mugaragaro ko ititeguye gutangira imikino ya Shampiyona, kubera ko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” butubahirije ibyo bumvikanye mu nama y’inteko […]Irambuye
APR FC niyo kipe ifite ba rutahizamu batsinze ibitego bike mu mwaka ushize w’imikino. Umutoza wayo Yves Rwasamanzi ntabibona nk’impungenge zatuma ikipe ye ititwara neza uyu mwaka. Kuri iki cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 APR FC izakira Amagaju FC mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda 2016-17. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu itangiranye intego zo […]Irambuye
Ngando Omar ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 29 APR FC izakoresha muri uyu mwaka w’imikino. N’ubwo ubusanzwe ifite Politiki yo kudakinisha abakinnyi b’abanyamahanga. Kuri uyu wa kabiri tariki 11 Ukwakira 2016, nibwo APR FC yatangaje urutonde rw’abakinnyi izakoresha uyu mwaka w’imikino 2016-2017. Kuri uru rutonde, hagaragayeho umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’u […]Irambuye
APR FC yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 29 izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2016-2017. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa APR FC, aba bakinnyi ngo nibo izakoresha mu marushanwa yose ifite igomba kuzakina, yaba ayo mu Rwanda ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga. Kuri uru rutonde hagaragayeho myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel ibye bitarasobanuka neza kuko Rayon […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Umunyarwanda wa mbere yasiganwe muri Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare muri uyu mwaka iri kubera muri Qatar. Areruya Joseph wasiganwe muri ‘individual time trial’ yabaye uwa 57 mu bakinnyi 74 batarengeje imyaka 23. Kuri iki cyumweru, i Doha muri Qatar hatangijwe ku mugaragaro Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare y’uyu mwaka. Amakipe 17 yabigize […]Irambuye
Mu bakinnyi bashya Rayon Sports yasinyishije uyu mwaka w’imikino, harimo umukinnyi wo hagati Nova Bayama wakuriye muri academy ya APR FC. Uyu musore yishimiye uko yakiriwe muri Rayon Sports. Tariki 14 Ukwakira 2016, nibwo shampiyona ya 2016-17 izatangira. Ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha muri uyu mwaka w’imikino, hagaragayeho umusore wakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru […]Irambuye
Sugira Ernest rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi akomeje kwitwara neza muri AS Vita Club yo muri DR Congo. Amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino itatu, ariko umutoza we Florent Ibenge abona agifite ibyo gukosora. Kuri iki cyumweru tariki 9 Ukwakira 2016, hakinwaga umunsi wa gatatu wa shampiyona ya DR Congo, Lina Foot. AS Vita Club yatsinze […]Irambuye
Mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya Mukura Victory Sports yateranye, Olivier Nizeyimana yemeye kugaruka ku mwanya w’ubuyobozi, Sheikh Hamdan Habimana wari umunyamabanga mukuru asimbuzwa Niyobuhungiro Fidele w’imyaka 25 gusa. Kuri iki cyumweru tariki 9 Ukwakira 2016, mu Karere ka Huye hateraniye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Mukura Victory Sport “MVS” yari igamije gutora abayobozi bashya, […]Irambuye
Abatoza Mbusa Kombi Billy na Radjab Bizumuremyi bagiye gutoza ikipe yiyandikishije mu kiciro cya kabiri, FC Scandinavie y’i Rubavu. Bitunguranye ikipe nshya yo mu karere ka Rubavu, FC Scandinavie iyobowe n’umunye-Congo Kasongo Paruku Thierry yamaze kwiyandikisha mu kiciro cya kabiri. Iyi kipe ifite intego yo kongera kuzamura impano nyinshi zo muri Rubavu, yamaze gusinyisha abatoza […]Irambuye