Digiqole ad

Moussa Camara afashije Rayon sports gutsinda AS Kigali 2-0 ahita avunika

 Moussa Camara afashije Rayon sports gutsinda AS Kigali 2-0 ahita avunika

Moussa Camara atera penaliti yavuyemo igitego cya kabiri

Kuri Stade Amahoro, I Remera, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu mukino wa nyuma amakipe ya Rayon Sport na AS Kigali akinnye yitegura gutangira ‘AZAM Rwanda Premier League’, Rayon sports itsinze AS Kigali 2-0, byombi byatsinzwe na Moussa Camara waje no kuvunikira muri uyu mukino agahita asimbuzwa.

Moussa Camara atera penaliti yavuyemo igitego cya kabiri
Moussa Camara atera penaliti yavuyemo igitego cya kabiri, nyuma y’iminota itatu ahita avunika

Mu gihe habura iminsi itandatu ngo shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda AZAM Rwanda Premier League) itangire, Rayon sports na AS Kigali zakinnye umukino wa gicuti, no gukomeza kumenyerana cyane ko amakipe yombi afite abakinnyi bashya benshi.

Muri uyu mukino woroheye ikipe ya Rayon sports, ku munota wa 16 yari yamaze gufungura amazamu. Ku mupira wasubijwe inyuma na Murengezi Rodrigue aha bagenzi be, Ndoli Jean Claude na Nshutiyamagara Ismail Kodo barangaye, rutahizamu wa Rayon sports, Moussa Camara arawubatanga, atsinda igitego cya mbere.

Rayon sports ibifashijwemo n’abakinnyi bo ku mpande, Nova Bayama, na Muhire Kevin yakomeje gusatira, mu gihe ikipe ya AS Kigali yakoraga amakosa menshi mu bwugarizi, ibintu byagaragazaga ko mu gice cya mbere cy’uyu mukino kibonekamo ibitego byinshi.

Mu bushishozi bwe, umutoza Eric Nshimiyimana wa AS Kigali yahise asimbuza agerageza kongera imbaraga mu busatirizi, akuramo Tibingana Charles Mwesigye, ashyiramo Mubumbyi Bernabe.

Ku munota wa 41, Manishimwe Djabel wakinaga inyuma nka rutahizamu, yateye ishoti rikomeye rigarurwa n’akaboko ka myugariro wa AS Kigali, Bishira Latif wari mu rubuga rw’amahina, bivamo penaliti ya Rayon sports, yatewe ininjizwa na Moussa Camara.

Nyuma y’iminota itatu gusa atsinze igitego, uyu musore ukomoka muri Mali, yagize ikibazo cy’imvune mu magufa y’ikirenge, ahita asimburwa na Lomami Frank.

Mu gice cya kabiri, abatoza bombi bakoze impinduka. Kabange Twite wahoze muri APR FC ubu akaba akinira AS Kigali yasimbuye Ndayisaba Hamidu, na Nsabimana Eric bita Zidane afata umwanya wa Murengezi Rodrigue.

Masudi Djuma utoza Rayon sports yabonye umwanya wo kugerageza Yves Rwigema wavuye muri APR FC.

Niyonzima Olivier Sefu wari umaze iminsi arwaye, nawe yasimbuye Muhire Kevin, gusa nta mpinduka zagaragaye mu gice cya kabiri, umukino urangira ari ibitego bibiri bya Rayon Sport ku busa bwa AS Kigali.

Uyu mukino wahiriye ikipe ya Rayon Sport, ntiwagaragayemo Nahimana Shasir na Nshuti Dominique Savio, bombi bivugwa ko barwaye.

Ababanjemo ku mpande zombi

Ikipe ya Rayon sports inatahanye intsinzi, yabanjemo Evariste Mutuyimana, Ndacyayisenga Jean d’Amour Mayor, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nova Bayama, Muhire Kevin, na Moussa Camara.

Naho AS Kigali ibanzamo Ndoli Jean Claude, Iradukunda Eric, Ndaka Freddy, Nshutiyamagara Ismail Kodo, Bishira Latif, Murengezi Rodrigue, Ndayisaba Hamidu, Ntwali Evode, Tibingana Charles Mwesigye, Ntamuhanga Tumaine Tity na Ndahinduka Michel.

Rayon sports yakinnye idafite Shasir na Savio itahanye instinzi ya 2-0
Rayon sports yakinnye idafite Shasir na Savio itahanye instinzi ya 2-0
AS Kigali ya Eric Nshimiyimana itsinzwe 2
AS Kigali ya Eric Nshimiyimana itahiriwe n’uyu mukino itsinzwe 2
Kwizera Pierrot ni we wari kapiteni kuko Bakame atabanjemo
Kwizera Pierrot ni we wari kapiteni kuko Bakame atabanjemo
Muhire Kevin yagoye ba myugariro ba AS Kigali
Muhire Kevin yagoye ba myugariro ba AS Kigali
Lomami Frank wasimbuye Moussa Camara, aha aragerageza kwaka umupira Nkomezi Alexis wa AS Kigali
Lomami Frank wasimbuye Moussa Camara, aha aragerageza kwaka umupira Nkomezi Alexis wa AS Kigali
Yves Rwigema wavuye muri APR FC yakinnye umukino wa mbere muri Rayon sports
Yves Rwigema wavuye muri APR FC yakinnye umukino wa mbere muri Rayon sports
Camara watsindiye Rayon Sports bibiri yahise avunika
Camara watsindiye Rayon Sports bibiri yahise avunika

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ko mbona stade yari yambaye ubusa raaaaaaa!!!

Comments are closed.

en_USEnglish