Umukino w’igikombe cy’Amahoro wabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Rwamagana ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Akagera FC isanzwe ibarizwa ku mwanya wa nyuma mu cyiciro cya kabiri ibitego 2-0. Ibitego bya APR FC byatsinzwe n’abakinnyi Mubumbyi Barnabé umwe muri ba rutahizamu iyi kipe icungiraho ndetse na Souleyman Kakira . Muri uyu mukino ikipe ya […]Irambuye
19 Werurwe – Mu kiganiro n’abanyamakuru kiri kubera i Remera ku kicaro cya FERWAFA, umuyobozi w’iri shyirahamwe amaze kwemeza ko umukino wa Rayon Sports na APR FC wari wasubitswe usubijwe ku munsi wari wagenweho n’aho wari kubera. Bigaragara ko byagoranye cyane gufata uyu mwanzuro. Ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu mukino cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Werurwe 2014 ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwatangaje ko amasezerano y’umutoza Eric Nshimiyimana atazahita yongerwa kuko uyu mwanya ugiye ku isoko ngo upiganirwe. Nshimiyimana yasinye amasezerano y’umwaka umwe ubwo umunyaserebiya Milutin Micho yari yungirije yerekwaga umuryango, ubu umwaka yahawe warashize. Eric Nshimiyimana aherutse gutangariza Umuseke ko […]Irambuye
Mu ibaruwa iyi kipe yanditse kuwa 18 Werurwe igatangazwa kuri uyu wa 19, yandikiwe Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) igashyirwaho umukono n’umuyobozi wayo Théogene Ntampaka, Rayon Sports yamenyesheje ko niba umukino wayo na APR FC udakinwe ku munsi wateganyijweho izaba “itakibashije gukomeza amarushanwa yose yo muri uyu mwaka 2013-2014.” Umukino wagombaga guhuza ikipe ya […]Irambuye
Wari uteganyijwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe i Nyamirambi, ni umukino wari guhuza aya makipe akubana cyane mu kwegukana igikombe. FERWAFA imaze kwemeza ko uyu mukino usubitswe kubera impamvu z’umutekano ku kibuga. Ubuyobozi bwa FERWAFAburavuga ko Police yavuze ko idashobora kwirengera umutekano w’imbaga y’abantu bashobora kuza i Nyamirambo kuri stade yaho igenewe kwakira abantu ibihumbi […]Irambuye
Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda ( FERWAFA) buratangaza ko abashinzwe umutekano nibatemera kwirengera umutekano wo ku kibuga ijana ku ijana ku kibuga cy’i Nyamirambo ahateganyijwe kubera umukino wa Rayon Sports na APR FC ngo uyu mukino wa kwimurwa. Uyu mukino uteganyijwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ubuyobozi bwa Rayon […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA, ryvuze ko rishaka kuzamura ireme ry’imisifurire, rikoresha amahugurwa y’abasifuzi bagera kuri 25 bazajya bifashishwa mu marushanwa atandukanye asanzwe abera muri iki gihugu. Aya mahugurwa y’abasifuzi akaba yarabaye mu mpera z’iki cy’umweru, akoreshwa n’umusifuzi w’inararibonye mu rwego rwa Afurika kandi w’umunyarwanda, witwa Mwizerwa Dieudonné. Mwizerwa Dieudonné watangaga ayo mahugurwa […]Irambuye
Mu irushanwa ryabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15, Werurwe, 2014 ryo kurasa no kumasha uwitwa Gato David na Murekatete Julienne nibo bahize abandi mu gihamwa intego. Ni ubwo bwari ubwa mbere bakoze amarushanwa y’uyu mukino mu Rwanda ko witabiriwe na benshi by’umwihariko abasaza wabonaga bahimbajwe n’uwo mukino. Nkuko bimenyerewe mu mikino myinshi abahungu […]Irambuye
15 Werurwe – Ku munsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda , rurageretse hagati ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo na Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri. Zombi zatsinze uyu munsi, nta yemerewe gukora ikosa mu mikino isigaye itandatu isigaye. Kuri uyu wa gatandatu, hakinwe imwe […]Irambuye
Bodo Ndikumana rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Werurwe yakoze impanuka ikomeye ubwo yari atwawe na moto bakagongwa n’imodoka. Uyu mukinnyi ubu akaba arembeye mu bitaro bya CHUK nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe. Mwanafunzi Albert umuyobozi wa AS Kigali yabwiye umunyamakuru w’Umuseke kuri uyu mugoroba ko bari kwa muganga, […]Irambuye