Digiqole ad

Karaté: Abasifuzi bahuguwe banahabwa ibizami

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA, ryvuze ko rishaka kuzamura ireme ry’imisifurire, rikoresha amahugurwa y’abasifuzi  bagera kuri 25 bazajya bifashishwa mu marushanwa atandukanye asanzwe abera muri iki gihugu. 

Abasifuzi bari mu mahugurwa aha berekwaga uko bahagarara mu gihe bahagarika umukino muri Kumité
Abasifuzi bari mu mahugurwa aha berekwaga uko bahagarara mu gihe bahagarika umukino muri Kumité

Aya mahugurwa y’abasifuzi akaba yarabaye mu mpera z’iki cy’umweru, akoreshwa n’umusifuzi w’inararibonye mu rwego rwa Afurika kandi w’umunyarwanda, witwa Mwizerwa Dieudonné.

Mwizerwa Dieudonné watangaga ayo mahugurwa yemeza ko ubusanzwe urwego rw’imisifurire  ya Karate mu Rwanda  atari rubi cyane ariko ngo rubamo amakosa amwe n’amwe ashingiye ahanini ku bumenyi.

Ati “Niyo mpamvu hateguwe aya mahugurwa azajya aba buri mezi atatu hagamijwe kuzamura imisifurire mu Rwanda ikagera ku rwego mpuzamahanga.” 

Abasifuzi bahuguwe gusifura Kata (imyiyereko ya tekinike ya Karaté), no gusifura Kumité (kwirwanaho muri Karaté)

Nyuma y’aya mahugurwa ngo bahawe ikizami kugirango babashe kugaragaza urwego bumviseho ibyo bahuguwemo ndetse no kureba icyo yabasigiye muri tekinike y’imisifurire.

Aha, Mwizerwa Dieudonné (hagati yabo) arabereka uburyo binjira mu kibuga bagiye gutangira gusifura
Aha, Mwizerwa Dieudonné (hagati yabo) arabereka uburyo binjira mu kibuga bagiye gutangira gusifura

Abo basifuzi bose uko ari 25 bahugurwaga, 12 muri bo batsindiye gusifura Kata  ku rwego rwa Kabiri ( Judge B), 3 batsindira gusifura Kata  ku rwego rwa mbere ( Judge A), 7 ntibabasha kwemerwa gusifura.

Ku ruhande rwa Kumite  muri 25 bahugurwaga, 3 nibo babashije kwemererwa gusifura Kumite  ku rwego rwa mbere ( Judge A), 18 bemererwa gusifura ku rwego rwa Kabiri ( Judge B)  abandi  4 ntibabasha kwemererwa.

Umuyobozi ushinwe  tekiniki muri FERWAKA, Rurangayire Guy yatangaje ko iminsi ibiri aba basifuzi bamaze mu mahugurwa itabaye impfabusa, ibi bishimangirwa na Perezida wa Federation ya Karaté Uwayo Theo washimiye cyane Mwizerwa Theo wasangije bagenzi be ubumenyi afite.

Karaté ni umukino mpuzamahanga ugenda utera imbere ndetse unavugururwa kenshi, hongerwamo cyangwa hanononsorwa tekinike zawo, imisifurire yawo nayo ikaba igenda ivugururwa ku buryo bisaba ababikora gukomeza kugendana n’aho ibintu bigeze ku rwego mpuzamahanga biyungura ubumenyi bushya bugezweho.

Mwizerwa Dieudonne umusifuzi ku rwego rwa Afurika aha amahugurwa bagenzi be
Mwizerwa Dieudonne umusifuzi ku rwego rwa Afurika aha amahugurwa bagenzi be
Aha bari mu kizamini cyo gutanga amanota ku basifuzi bungirije hakoreshejwe amabendera mato
Aha bari mu kizamini cyo gutanga amanota ku basifuzi bungirije hakoreshejwe amabendera mato
Uwayo Theo uyobora FERWAKA, asoza aya mahugurwa
Uwayo Theo uyobora FERWAKA, asoza aya mahugurwa
Aba ni abakarateka b'abasifuzi basoje amahugurwa. Bose basanzwe bari ku rwego rw'imikandara y'umukara no hejuru
Aba ni abakarateka b’abasifuzi basoje amahugurwa. Bose basanzwe bari ku rwego rw’imikandara y’umukara no hejuru

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish