Digiqole ad

Ndikumana Bodo wa AS Kigali ararembye nyuma y’impanuka ya Moto

Bodo Ndikumana rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Werurwe yakoze impanuka ikomeye ubwo yari atwawe na moto bakagongwa n’imodoka. Uyu mukinnyi ubu akaba arembeye mu bitaro bya CHUK nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Ndikumana Bodo ubu ari kurwana n'ubuzima muri CHUK. Aha yari ku mukino bakinaga na Rayon Sports umwaka ushize/photo Plaisir Muzogeye
Ndikumana Bodo ubu ari kurwana n’ubuzima muri CHUK. Aha yari ku mukino bakinaga na Rayon Sports umwaka ushize, uyu munsi batwaye igikombe cy’Amahoro/photo Plaisir Muzogeye

Mwanafunzi Albert umuyobozi wa AS Kigali yabwiye umunyamakuru w’Umuseke kuri uyu mugoroba ko bari kwa muganga, ko uyu mukinnyi arembye cyane ubu bategereje ko acishwa mu cyuma (scaneur) bakareba uko umubiri we umeze.

Bodo Ndikumana yari kuri moto aho bagonzwe n’imodoka bageze imbere ya ambasade y’Ubushinwa mu mujyi wa Kigali iri hafi ya Serena Hotel.

Ikipe ya AS Kigali yari ifite umukino na Police FC, ntabwo byanze bikunze ashobora gukina uyu mukino ukurikije uko amerewe nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Bodo niwe watsindiye igiteko kimwe ikipe ye yatsinze Academie Tchité yo mu Burundi mu mukino ubanza wa  CAF Confederation Cup i Kigali (1-0), uwo kwishyura ikipe ya AS Kigali iza kuyisezerera ndetse nyuma ibasha no gusezerera Al Ahly Shandi yo muri Sudan kuri penaliti.

Ndikumana waciye mu ikipe ya Mukura VS mu gihe yari ataramenyekana cyane, ni murumuna w’uwahoze ari umukinnyi ukomeye Ndikumana Magnifique wakiniye Rayon Sports n’Amavubi.

Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nubwo ikipe idatanga UBUZIMA ariko itanga UBUVUZI mumufashe avurwe kuko yagonzwe ava ku kazi kandi niyo yaba atari ku kazi mwakorera imana nkuko nawe yakoreraga IGIHUGU.

Comments are closed.

en_USEnglish