Digiqole ad

Rwamagana: APR FC yatsinze Akagera ibitego 2-0

Umukino w’igikombe cy’Amahoro wabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Rwamagana ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Akagera FC isanzwe ibarizwa ku mwanya wa nyuma mu cyiciro cya kabiri ibitego 2-0.

Papy wagiyemo asimbuye ahindura ibintu
Sibomana Patrick (Papy) wagiyemo asimbuye ahindura ibintu

Ibitego bya APR FC byatsinzwe n’abakinnyi Mubumbyi Barnabé umwe muri ba rutahizamu  iyi kipe icungiraho ndetse na Souleyman Kakira .

Muri uyu mukino ikipe ya APR FC yabanjemo ikipe yayo ya kabiri ugereranyije n’ikipe isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere, ariko ntibyayoroheye kabone n’ubwo abakunzi bayo bibwiraga ko umukino iwutsindamo ibitego byinshi, bitewe ahanini n’imiterere y’ikibuga cy’i Rwamagana cyaguyemo imvura nyinshi cyane.

Muri uyu mukino ikipe ya APR FC yabonyemo ikarita itukura yahawe umukinnyi Nova Bayama nyuma yo kubona amakarita abiri y’umuhondo.

Ikipe ya APR FC yakinnye uyu mukino w’igikombe cy’Amahoro hari “Amagambo menshi” ajyanye n’iyimurwa ku wundi munsi ry’umukino ifitanye na Rayon Sports, zisanzwe zihangana muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Kuri iyu mukino uzaba ku cyumweru hari havuzwe byinshi mu bafana ba Rayon ndetse n’aba APR FC ku mpamvu z’isubikwa ry’uyu mukino n’ubwo byaje kwemeza ko nta kabuza uzaba ku cyumweru i Nyamirambo.

Ku ruhande rwa APR FC hari amakuru ko bamwe mu bakinnyi bavunitse bazaba bagarutse ku mukino wo ku cyumweru n’ubwo APR FC ivuga ko batarakira neza ariko batangiye imyitozo ku buryo bazaba bameze neza.

Abakinyi b’imena ba APR FC bari bafite ibibazo by’imvune barimo myugariro Emery Bayisenge, Rutanga Eric ndetse na rutahizamu Ndahinduka Micheal bakunze kwita Bugesera.

Indi mikino yarangiye mu gikombe cy’Amahoro:

Sec 4-1 Marine
Amagaju 6-0 United stars
Bugesera 0-5 Police
Mukura 4-0 Vision j.n
Kiyovu 2-0 Isonga
Vision fc 0-1 Esperance
AS Kigali vs Rwamagana city (wasubitswe)

APR FC imaze gutsinda igitego
APR FC imaze gutsinda igitego
Ikipe ya Akagera yaje yambaye imyenda yanditseho ikipe ya Mainz 05 yo mu gihugu cy'Ubudage.
Ikipe ya Akagera, igizwe n’abasore bakiri bato,  yaje yambaye imyenda yanditseho ikipe ya Mainz 05 yo mu gihugu cy’Ubudage.
Nyuma y'umukino Abafana birukankiye mu kibuga gusuhuza abakinnyi bakunda
Nyuma y’umukino abafana birukankiye mu kibuga gusuhuza abakinnyi bakunda
Abantu benshi ntibatinye imvura
Abantu benshi ntibatinye imvura
Ikibuga cyari cyuzuye ibiziba
Ikibuga cyari cyuzuye imvura
Abakinnyi nka Kodo, Emery, Rutanga Eric, Butera Andrew na Tibingana bawurebaga nk'abafana nabo
Abakinnyi nka Kodo (wambaye ingofero), Emery Bayisenge (wambaye umupira w’umukara), Rutanga Eric, Butera Andrew na Tibingana bawurebaga nk’abafana nabo
Abaganga b'ikipe ya APR FC ni bo bavuraga impande zombi kuko Akagera nta muganga bagira
Abaganga b’ikipe ya APR FC ni bo bavuraga impande zombi kuko Akagera nta muganga bagira

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ngo ikibuga cyari cyuzuye Imvura!!! mbega ikinyarwanda!!!!!!

    • HEHEHEH NONESE WAGIRANGO AVUGE KO CYRI CYUZUYE IKI? AMAZI SE HAHA

Comments are closed.

en_USEnglish