Gato David na Murekatete nibo bahize abandi mu kumasha
Mu irushanwa ryabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15, Werurwe, 2014 ryo kurasa no kumasha uwitwa Gato David na Murekatete Julienne nibo bahize abandi mu gihamwa intego.
Ni ubwo bwari ubwa mbere bakoze amarushanwa y’uyu mukino mu Rwanda ko witabiriwe na benshi by’umwihariko abasaza wabonaga bahimbajwe n’uwo mukino.
Nkuko bimenyerewe mu mikino myinshi abahungu nibo bari benshi mu bitabiriye iri rushanwa gusa n’abakobwa ntibasigaye inyuma.
Gato David niwe wegukanye umudari nk’uwahize abahungu bagenzi be muri rushanwa nyuma yo kugira amanota 44 yose, mu gihe abakobwa uwahize abandi ari Murekatete Juliette wagize amanota 29.
Muhumuza Richard ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo kumasha mu Rwanda ( Rwanda Archery and Shooting Sports Federation (RASPT) avuga ko bashimishijwe n’uburyo iri rushanwa ryitabiriwe ngo kuko byabateye imbaraga zo gukomeza gukora cyane ngo bagure uy’umukino.
Ikipe yaje guhiga izindi ni New Vision Pointers (NVP) yagize amanota 33 ihita ihabwa igikombe.Abakinnyi ku giti cyabo , mu bahungu uwabaye uwambere yahawe umudari ndetse n’uwa mbere mubakobwa nawe ahabwa umudari.
Mu Rwanda rwo hambere hahozeho umukino wo kumasha hakaba hari n’umuhanga wahigaga abanyarwanda bose witwaga Nyomberi wari muhigi w’umukogoto, akaba n’umagaragu wa Mazimpaka ku Ijuru rya Kamonyi.
Dore uko bakurikiranye:
Uwa mbere mu bahungu ni Gato David yagize amanota 44 2. Hari babiri banganyije aribo Kamugisha Robert, Rwigema Robert bombi bagize amanota 35 3.
-Mutesa Faysal yagize amanota 30
Uwa mbere mu bakobwa ni Murekatete Julienne wagize amanota 29 2
-Bafuruka Jane yagize amanota 19 3
-Uwimana Liliane wagize amanota 16
AMAKIPE UKO YAKURIKIRANYE:
-New Vision Pointers (NVP) yagize amanota 33 2
-Muhanga Indomitables yagize amanota 26 3
-SWAACA yagize amanota 25 4.
-Thousand Hills Club(TUC) yagize amanota 19
NKURUNZIZA Jean Paul
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ntabwo ari KUMASHA ahubwo ni KURASA INTEGO !!!
Yes ndashima rukunda mukugorora inyito yikintu, ni ukurasa intego.
Abanyarwanda bingeri zose nimuze dukine uyumukino wabakurambere.
njye iyombona mbona uyu mukino arimwiza cyane kuko, ndabona uryoheye ijisho pee, muturangire aho bawukinira natwe turawukunda cyane..kuko wahoze ari uwacu cyera dufite impano yawo rwose, bityo duserukire igihugu cyacu..murakoze.
njye iyombona mbona uyu mukino arimwiza cyane kuko, ndabona uryoheye
ijisho pee, muturangire aho bawukinira natwe turawukunda cyane..kuko
wahoze ari uwacu cyera dufite impano yawo rwose, bityo duserukire
igihugu cyacu..murakoze.
Comments are closed.