Rayon Sports yivanye mu marushanwa niba idakinnye na APR FC
Mu ibaruwa iyi kipe yanditse kuwa 18 Werurwe igatangazwa kuri uyu wa 19, yandikiwe Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) igashyirwaho umukono n’umuyobozi wayo Théogene Ntampaka, Rayon Sports yamenyesheje ko niba umukino wayo na APR FC udakinwe ku munsi wateganyijweho izaba “itakibashije gukomeza amarushanwa yose yo muri uyu mwaka 2013-2014.”
Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC wari uteganyijwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe, wasubitswe kuri uyu wa 18 Werurwe.
FERWAFA itanga impamvu z’uko ngo Police yababwiye ko itakwirengera umutekano w’abantu benshi cyane bashobora kuza kuri uyu mukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Stade Amahoro isanzwe yakira imikino nk’iyi ikomeye, imaze iminsi iri kuvugururwa.
Mu itangazo rya Rayon Sports rya none, ubuyobozi bwa Rayon Sports buravuga ko bwatunguwe n’iki cyemezo cyafashwe habura gusa iminsi itanu ngo umukino ube.
Rayon Sports yatangaje ko impamvu yatanzwe idafatika cyane kuko ngo “Tuzi neza ko Police yacu ifite ubushobozi buhagije bwo kurinda umutekano aho ariho hose mu gihugu, ndetse ko atari bwo bwa mbere icyo kibuga cyakira umukino w’amakipe yombi kandi umutekano ukagenda neza” nk’uko byanditse muri iyi baruwa Umuseke ufitiye kopi.
Police y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa Twitter, isubiza abayibazaga niba koko idashoboye kurinda umutekano kuri stade i Nyamirambo, yatangaje ko ifite ubushobozi bwo kurinda umutekano w’abantu kuri stade i Nyamirambo .
Mu itangazo rya Rayon Sports ubuyobozi bwakomeje bugira buti “ Tukaba tubandikiye iyi baruwa tugirango tubamenyeshe ko mu gihe uwo mukino uzaba utabaye ku itariki yateganyijwe, Rayon Sports izaba itakibashije gukomeza amarushanwa yose ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2013-2014.”
Iyi baruwa ikavuga ko ibi bizaba bitewe n’igenamigambi rizaba ryakozwe n’ikipe rizaba ripfuye bikaba byateza ingaruka ku mutungo w’ikipe.
Usibye FERWAFA yandikiwe iyi baruwa, byanamenyeshejwe Ministre ufite imikino mu nshingano ze ndetse n’umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda ari nayo ishinzwe gucunga umutekano ku bibuga byabereyeho imikino.
Imwe mu mikino ya bugufi yibukwa iheruka guhuza aya makipe ukabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo hari kuwa 28/06/12 muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yatsinzwe 1 – 3 bya APR FC, byatsinzwe n’abasore Lionel Saint Preux wari waravuye muri Haiti, Kabange Twite n’umurundi Papy Faty. Uyu mukino nawo wari wahuruje abantu benshi cyane. Igitego cya Rayon cyatsinzwe na Hamiss Cedric kuri coup franc.
Nyuma y’iyi baruwa ya Rayon Sports ibibazo ku bakunzi b’umupira w’amaguru ni byinshi kuri uyu mukino ndetse n’ikiza gukurikiraho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ikiganiro cya FERWAFA n’abanyamakuru hashize amasaha arenga abiri nta mwanzuro ufatika utangajwe.
Gusa bigaragara ko FERWAFA iri mu nzira zo kwisubira ku cyemezo cyo gusubika uyu mukino. Umuyobozi wa FERWAFA Vicent de Gaul Nzamwita yavuze ko uko byamera kose uyu mukino utazabera i Nyamirambo.
Yavuze ko ikibuga cy’i Muhanga bagiye kuganira na Rayon Sports bakaza gutangaza niba ariho uyu mukino wabera.
Nyuma y’uko iki kiganiro n’abanyamakuru nta gitangajwemo, hemejwe ko umwanzuro abanyamakuru bari buwubwirwe mu kindi kiganiro (Press Conference) nanone saa cyenda z’uyu munsi.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ariko iyi filimi iri gukinwa na bande koko???
Ni ubwa mbere se Rayon na APR wamugani zikiniye i Nyamirambo?
Thanks so much, Rayon Sports Administrative Committee; for your reaction.Ntimuvuge gusa ko ari igenamigambi ryakozwe na “Equipe” ryaba rihazambiye (bikagira ingaruka mbi ku mutongo wayo); ahubwo ntimugomba kugaraguzwa AGATI; dore ko byaba bibaye ku banyarwanda benshi bari inyuma GIKUNDIRO: Ako ni agasuzuguro rero; niba binabaye biraba binerekana uko mu Rwanda ibintu biri; turaba twiyerekanye!!!! Ko mu Rwanda kenshi bimwe mu byemezo bishingira kuri ” LA LOI DE LA JUNGLE”. Cyakora uyu Muyobozi mushya wa FERWAFA, niba ari DE GAULE mama ariyerekanye. Yakweguye hakiri cyangwa akeguzwa! Yeguzwe na nde se? Kubera RAYON SPORTS yahaye kopi y’iriya baruwa Amakipi yose ari mu Cyiciro cya 1; kandi ndumva ubuyobozi bwayo ku makipe menshi budashyigikiye uriya mwanzuro; hatumizwa inama y’igitaraganya bugasezerera uriya mugabo uri ku buyobozi bwa FERWAFA utiha agaciro; ugaraguzwa agati cg w’icyitso; udaha amahirwe amwe abo (amakipi) yitwa ko ahagarariye; kuko ubundi ari na bo bamutoye. Bitaba ibyo MINISPOC, na yo nirebera biraba nta kigenda! None se muragira ngo HIS EXCELLENCY Muzehe ari we uvuga irya nyuma!!! Ahaaaaaaaaaaaa; nzaba mbarirwa!!!!! Tuzumva ryari; tuzaha agaciro abandi gihe ki; tuzareka kwikunda cyane (gukurura twishyira) gihe ki? Rayon Sports ntituve kuri uriya mwanzuro twafashe; turaba twihesheje agaciro. Maze mureke uwumva ko abereyeho gutwara ibikombe byose byo muri iki Guhugu abitware; nta cyo abarusha; usibye amanyanga n’iterabwoba.
Thanks so much, Rayon Sports Administrative Committee; for
your reaction.
Ntimuvuge gusa ko ari igenamigambi ryakozwe na “Equipe” ryaba
rihazambiye (bikagira ingaruka mbi ku mutongo wayo); ahubwo ntimugomba
kugaraguzwa AGATI; dore ko byaba bibaye ku banyarwanda benshi bari inyuma
GIKUNDIRO: Ako ni agasuzuguro rero; niba binabaye biraba binerekana uko mu
Rwanda ibintu biri; turaba twiyerekanye!!!! Ko mu Rwanda kenshi bimwe mu
byemezo bishingira kuri ” LA LOI DE LA JUNGLE”. Cyakora uyu Muyobozi
mushya wa FERWAFA, niba ari DE GAULE mama ariyerekanye. Yakweguye hakiri kare
cyangwa akeguzwa! Yeguzwe na nde se? Kubera RAYON SPORTS yahaye kopi y’iriya
baruwa Amakipi yose ari mu Cyiciro cya 1; kandi ndumva ubuyobozi bwayo ku
makipe menshi budashyigikiye uriya mwanzuro; hatumizwa inama y’igitaraganya
bugasezerera uriya mugabo uri ku buyobozi bwa FERWAFA utiha agaciro; ugaraguzwa
agati cg w’icyitso; udaha amahirwe amwe abo (amakipi) yitwa ko ahagarariye;
kuko ubundi ari na bo bamutoye. Bitaba ibyo MINISPOC, na yo nirebera biraba nta
kigenda! None se muragira ngo HIS EXCELLENCY Muzehe ari we uvuga irya
nyuma!!! Ahaaaaaaaaaaaa; nzaba mbarirwa!!!!! Tuzumva ryari; tuzaha agaciro
abandi gihe ki; tuzareka kwikunda cyane (gukurura twishyira) gihe
ki? Rayon Sports ntituve kuri uriya mwanzuro twafashe; turaba
twihesheje agaciro. Maze mureke uwumva ko abereyeho gutwara ibikombe byose byo
muri iki Guhugu abitware; nta cyo abarusha; usibye amanyanga n’igitugu.
ndumiwe koko!!!! umupira wo mu Rwanda uzahora hasi cyane! genda Rayon ntukiri uwo gutwara ibikombe! gusa ntawakurenganya kuko umupirawo urawuzi pe!
aliko akaduruvayo kose gaturuka kukuba iriya ferwafa itajya ikorerwa audit ngo barebe ieitaragenze neza ku mwaka n’ikibitera, yakorwa nande ate byagenze gute?
UBWO SE AHUBWO NI UKUVUGA KO HABA HACIWE ITEKA KO NTA MUKINO WA RAYONS SPORTS NA APR UZONGERA KUBERA KURI STADE REGIONAL KUBERA ABAFANA B`AMAKIPE? NONE SE KO NTA BIBUGA BYINSHI BININ DUFITE KO NA STADE AMAHORO UBWAYO HARI UBWO IJYA IBABANA NTOYA NI UKUVUGA KO NONEHO AMAHEREZO IZI KIPE ZIZAJYA ZIHURA BAKAJYA GUTIRA IBIBUGA BININI MU BIHUGU BY`ABATURANYI? OYA INYUNGU Z`IKIPE YAGOMBAGA KWAKIRA UMUKINO ZIGOMBA KUBAHIRIZWA MU GIHE IKIPE BAGOMBA GUHURA NTA KIBAZO IFITE KANDI GUSUNIKA UYU MUKINO BIKABA BYAHUNGABANYA IGENAMIGAMBI RY`IKIPE YAKIRA NK`UKO BABIVUGA! nTABWO BYUMVIKANA KUBA IBI BINTU BIKOZWE MU MINSI YA NYUMA MU GIHE GUSANA STADE AMAHORO BYATANGIYE KERA KANDI BIKABA BYARI BIZWI KO KURI GAHUNDA AYA MAKIPE YAGOMBAGA GUHURA STADE IGITUNGANYWA! OYA NIMUREKE BAKINE UTSINDA ATSINDE UTSINDWA ATSINDE NAHO NIBASHAKA KUGABANYA ABAFANA NIBASHAKA TICKETS BATANGE IZA 5000FRW GUSA!
Mbega akajagari mu Rwanda weeee.. APR yishe umupira neza neza kweli! Gusa abayobozi bazajya bagaragarira muri maya manyanga uko bateye.” Polisi y’u rwanda yirirwa yiruka amahanga ishakira umutekano amamiliyoni y’abatayafite, ntishobora kurinda abantu ibuhumbi 10!!!!! Guseba.com. Rayon ntimwisubireho igikombe bagihe muteteri ntakibazo. Uwo muyobozi wa FERWAFA we ngira ngo ntazaramba kandi azata agaciro.
Birazwi ko APR igomba gutwara iki gikombe uko byagenda kose, bityo RAYON ikaba igomba kwigizwayo hakoreshejwe kubatesha umutwe, uko byagenda kose! Ese FERWAFA imenya umubare w’abantu bazaza kuuri stade gute ?
uyu mugabo De Gaule azi ubwenge yakwisubiraho ritaramurengana kuko analyses zose zakozwe zerekana ko hari undi ubiri inyuma!
Muyandi magambo APR F.C ihemba abakinnyi ba rayon sports indirectement!BIRABABAJE
nepo vuga ibyo ushatse twe twanze ubuhake mister ibyo ni ibyakera ubwo APR yari ndakorwaho,ubu siko bimeze ,ibonye idafite IRANZI NA wamyugariro wayo ntibuka none ngo umukino ukurweho heheheheeh nibatuze bakine CG TURIRIMBE KA KAB=RIRIMBO KO MU BWANA KAGIRA KATI =SHHHHIII ASSSHHHHHIIII MUZIBE DUKINE
MBEGA DE GAULLE !!!! WAPI NTABWO ARI NKA “CHARLES DE GAULLE”
ahubwo se iyo gasenyi yiba yari ifashe icyemezo cyo guhagarika burundu
ndasubiza wowe kalisa ubwo se twareba umupira apr yikinisha utekereza ute ko andi makipe atari gukurikiraho ugasanga usigaranye na apr gusa uruzi ahubwo yo uvuga uti kuki ferwafa itatsimbaraye ku cyemezo noneho tukareba niba nta ngaruka babikuramo ndetse n’ibihano bagize amahirwe umugati ntuhagarikwe n’ubundi ntago ari impuhwe bagiriye Gikundiro
Oya niyenda ivemo burundu ntituzagendera ku maranga mutima y’aba rayon.Itakinnye na APR ntiyabaho ga!!!! Turabyanze turanabyamaganye gahunda z’umutekano ntizizicwa n’amaranga mutima.
Amarangamutima ya he se chief? Wabonye icyo Police yahise isubiza? Ahubwo aba bagabo ba FERWAFA bagombye guhanirwa kuba bagaye no kubeshyera inzego z’umutekano batanabagishije inama
Ni gute wasobanura ko inzego z’umutekano zananiwe gucunga umutekano w’abantu batagera kuri 20,000 mu gihe igihugu kgifite abaturage basaga 12Million? Ahubwo ndi Police nahamagaza igitaraganya uyu mugabo wa FERWAFA agasobanura icyamuteye kugaya Police akabigira n’urwitwazo. Birababaje gusa!
Amanyanga muri FERWAFA aragarutse kandi aha reka tubitege amaso
Comments are closed.