Amakuru agera k’Umuseke avuye muri Musanze FC aremeza ko rutahizamu Kipson Atuhaire wari umukinnyi wa Police FC amaze gusinya, kuri uyu wa kabiri, imyaka ibiri nk’umukinnyi wa Musanze FC. Kipson wigeze no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, umwaka ushize ari mu bakinnyi bahuye n’ibibazo by’ubwenegihugu yamburwa gukina nk’umunyarwanda. Uyu musore wabaye mu ikipe ya APR […]Irambuye
Umuteramakofe ubu ufatwa nk’uwa mbere ku isi Floyd Mayweather yambuwe ikamba rya WBO welterweight yatsindiye ubwo yarwanaga na Manny Pacquiao nyuma y’uko uyu munyamerika yanze gusubiza imikandara yatwaye nk’uko biteganya n’impuzamashyirahamwe ya Boxing ku isi. Mayweather yari afite kugeza kuwa gatanu w’icyumweru gishize kuba yishyuye amadollari $200,000 nk’ibihano kuri uyu mukino wabaye tariki 2 Gicurasi, […]Irambuye
Ikigo gitorezwamo abana (centre de formation Inyange) cy’i Musanze ni cyo cyegukanye igikombe cya Airtel Rising Stars muri Region III, igice kigizwe n’Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba. Mu bahungu, Inyange Academy yegukanye iki gikombe itsinze igitego 1 ku busa bwa Juatoto y’i Rubavu mu mukino wa nyuma, mu gihe mu bakobwa ho White Stars ihagarariye Akarere ka […]Irambuye
Umutoza w’abazamu wa As Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu U 23 Higiro Thomas yagiye mu Bufaransa mu mahugurwa y’abatoza b’abazamu azabera mu mujyi wa Marseille. Ni amahugurwa yagenewe abatoza b’abazamu b’amakipe y’ibihugu by’Afrika azamara iminsi icumi. Mu kiganiro na Umuseke, Higiro Thomas yemeje ko ariya mahugurwa azamufasha kungera ubumenyi azifashisha ubwo azaba atoza abandi batoza nabo […]Irambuye
Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itsinzwe ku mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa gatandatu, umutoza Kayiranga Jean Baptiste w’iyi kipe yanenze cyane umusifuzi Issa Kagabo amushinja kubogamira kuri Pilisi FC yatsinze 1-0. Mbere y’umukino ikipe ya Police FC yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe, ahanini bigaterwa n’uko yabashije gukuramo ikipe ya […]Irambuye
Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Nyakanga 2015 Minisitiri ufite siporo mu nshingano ze yavuguruje umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ku gusenya ikipe y’Isonga FC. Ku itariki ya 1 Ukwakira 2014 mu kiganiro n’abanyamakuru, yari kumwe n’uwahoze ari Minisitiri w’imikino mu Rwanda Amb. Joseph Habineza, umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita […]Irambuye
Mu nama n’itangazamakuru kuri uyu wa 2 Nyakanga 2015, Minisitiri w’Umuco na Siporo yavuze ko barangije kumvikana na Polisi ikorera mu kibanza yahawe Ferwafa ko izaba yimutse bitarenze taliki ya 10, Nyakanga kugira ngo Ferwafa ibone uko yubaka Hoteli muri icyo kibanza. Ibi Min Uwacu yabisubije nyuma y’uko abanyamakuru banenze ko FERWAFA igenda biguru ntege […]Irambuye
Mu mukino wahuzaga APR FC na Police wabereye kuri Stade ya Kicukiro urangiye Police inganyije na APR FC bihita biyiha amahirwe yo gukomeza ku mukino wa nyuma uzabahuza na Rayon Sport uzaba kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 04, Nyakanga 2015. Umukino watangiye amakipe yombi ari kwigana, APR FC niyo yari ifite igitutu kuko yanganyije […]Irambuye
APR FC yatomboye ikipe ya Al Shandy yo mu gihugu cya Sudan mu itsinda rya kabiri mu irushanwa rya Cecafa Kagame-Cup rizabera mu mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania. Ikipe ya APR FC igomba gutangira ikina n’ ikipe ya Al Shandy yo muri Sudani mu mikino yo mu itsinda rya kabiri iherereyemo. […]Irambuye
Mu mukino wo kwishyura waberaga kuri stade ya Kicukiro kuri uyu wa kabiri nimugoroba warangiye iyi kipe y’i Nyanza itsinze Isonga FC 4 – 0 ihita ijya ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro itsinze ku giteranyo cy’ibitego bitandatu kuri kimwe mu mikino yombi. Itegereje kuri Final hagati ya APR FC na Police FC izatsinda ejo. […]Irambuye