Digiqole ad

MINISPOC iravuga ko FERWAFA izatangira kubaka hoteli muri uku kwezi

 MINISPOC iravuga ko FERWAFA izatangira kubaka hoteli muri uku kwezi

Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne

Mu nama n’itangazamakuru kuri uyu wa 2 Nyakanga 2015, Minisitiri w’Umuco na Siporo yavuze ko barangije kumvikana na Polisi ikorera mu kibanza yahawe Ferwafa ko izaba  yimutse bitarenze taliki ya 10, Nyakanga kugira ngo Ferwafa ibone uko yubaka Hoteli muri icyo kibanza.

Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne
Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne

Ibi Min Uwacu yabisubije nyuma y’uko abanyamakuru banenze ko FERWAFA  igenda biguru ntege mu kubaka Hoteli yemeye izaba iri ku rwego rw’inyenyeri enye ikazajya yakira amakipe azajya aba ari mu Rwanda kwitabira amarushanwa runaka.

Min Uwacu Julienne yabwiye abanyamakuru ko bamaze kumvikana na Police ko izaba yimutse bitarenze taliki ya 10, Nyakanga kugira ngo inyubako yakoreragamo isenywe hanyuma  ikibanza cyo kubakamo iriya Hoteli gitangire gusizwa, imirimo y’ubwubatsi itangire.

Icyemezo cyo kubaka iyi Hoteli ngo cyafashwe ni inama y’abaminisitiri gishyirwa mu myanzuro yayo yo kuwa 15, Mata uyu mwaka.

Muri iki kiganiro kandi bagarutse ku myiteguro ya CHAN,  Minisitiri  Uwacu avuga ko iri kugenda neza haba mu gutegura amakipe azayikina ndetse no mu gutegura uko amakipe azayitabira azakirwa.

Yemeje ko  Stade zizayakira ziri kubakwa izindi zigasanwa kandi ngo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF) ryasuye u Rwanda rireba aho imirimo igeze kandi ngo ryarayishimye.

Naho uburyo bwo gutegura ikipe y’igihugu kugirango ibashe kuzegukana iri rushanwa, Minisitiri Uwacu yavuze ko bari gusaba imikino ya gicuti n’ibihugu bitandukanye nka Ecosse y’i Burayi, Ghana, Afurika y’epfo.

Min Uwacu Julienne yabwiye abanyamakuru ko hagiye kurebwa uburyo abana bazajya bemererwa kwinjira ku bibuga ku buntu bakareba umupira kugira ngo bazakure bawukunda.

Gusa arashinja itangazamakuru kugira uruhare mu gutuma abafana batitabira imikino bitewe nuko bavuga ibibi gusa ntihagire ibyo bashima byagezweho bikozwe na Minisiteri cyangwa Ferwafa.

Amarushanwa ya CHAN  ateganyijwe kuba umwaka utaha. Kuyitegura bizatwara akayabo ka miliyari 5,2 ariko ngo yitezweho umusaruro dore ko urugaga rw’abikorera PSF biteganywa ko rwazatera inkunga mu bikorwa bitandukanye.

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Inuo minister avize ko media itangaza ibibi gusa nubu niryo kosa mukoze !!

    Muti bizatwara akayabo ka 5 billions FRW ariko nti mutubwiye ayo bizinjiza !!!!

    Ubwo rero umunyarwanda ukunda inyungu ku gihugu cye ahita abifata nabi ko bije guhombya igihugu cye hehe no kuza kuwureba kuko aba yawijunditse !!!
    Abi nkwakuzi bakabyita ko ari ibyabarenzwe abahaze abasesaguzi

Comments are closed.

en_USEnglish