Peace Cup: Police FC yavanyemo APR FC, Final izakina na Rayon
Mu mukino wahuzaga APR FC na Police wabereye kuri Stade ya Kicukiro urangiye Police inganyije na APR FC bihita biyiha amahirwe yo gukomeza ku mukino wa nyuma uzabahuza na Rayon Sport uzaba kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 04, Nyakanga 2015.
Umukino watangiye amakipe yombi ari kwigana, APR FC niyo yari ifite igitutu kuko yanganyije (1 – 1) umukino ubanza yari yakiriye.
Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ku makipe yombi.
Mu gice cya kabiri, APR FC yagerageje gusatira ngo irebe ko yatsinda igitego cyatuma isezerera Police ariko bikomeza kwanga.
Abakinnyi ba Police FC bamaze kubona ko iminota igenda irangira, bafashe gahunda yo kugarira ntihagire ugera mu rubuga rw’amahina.
Umukino waje kurangira ari ubusa ku busa, Police FC ihita ibona itike izatuma ikina na Rayon Sports yo yatsinze Isonga ikinyuranyo cy’ibitego 6 – 1.
Umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa gatandatu tariki ya kane Nyakanga. Ikipe izegukana iki gikombe izahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup.
UM– USEKE.RW
9 Comments
ahuuu..!!!!! murakoze kurugezaho iyi nkuru nZiza….. ndaye neza….murote Imana
Yewe gakoko weeee iyo ntabwo ari intsinzi wakwishimira gusa mbabajwe nukuntu police igiye kuzabasebya nokubatera agahinda. bravo kuri police.
mbega byiza police oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee udukosoreye muteteri
OK!GIKUNDIRO NAHAWE
Police oyeee! N ‘igikombe twizereko tuzagitwara! Turakwemera cyane pilice fc!
Ikipe ya Police Fc ndabona aricyo gihe nayo ngo ibe yabasha kwegukana kimwe mu bikmbe bikomeye hano mu rwanda kubera yaragishatse saana kandi Gasenyi ntabwo ikanganye idafite Fuad ni nka Brazil idafite Neymal cgwa Chelsea without Hazard ni icyuho gikomeye nizereko abahungu ba Gasana bazitwara neza
urakoze police we kudukosorera muteteri
Ugirango se twashimishijwe n’uko Police Fc itsinze? Oya twanezerejwe n’uko igikona gipfutse amababa!
Jye numvaga ko bari buhindure amategeko bakemez ko ama ekipe yanganije, ibintu bigenda bihinduka kabisa, reka dutegereze n’bindi bizaza.
Comments are closed.